RFL
Kigali

U Bubiligi: Daniel Ngarukiye yatumiwe mu gitaramo kizibanda ku ishusho y’ubukwe gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2018 9:45
1


Le Ballet Irebero yateguye igitaramo "Ubukwe Gakondo" cy’umuco Nyarwanda yatumiyemo umunyempano Daniel Ngarukiye kizabanda ku ishusho yo kwerekana uko hambere ubukwe gakondo bwakorwaga bikazakorwa biciye mu mbyino zitandakanye.



Imbyino z’umuco Nyarwanda twavuga nka « Amaraba », « Inkombo », « Ikinimba », « Igishakamba », bazanerekana kandi umukino utanga ishusho y’ubukwe gakondo mu Rwanda. Ngarukiye yabwiye INYARWANDA ko yatumiwe kugira ngo azaririmbe muri iki gitaramo kizatangira ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku musaha yo mu Bubiligi.

Makombe umuhuzabikorwa w’itorero « Irebero » yabwiye INYARWANDA ko muri iki gitaramo bazerekana imbyino zo mu bukwe banatange ishusho y’ubukwe gakondo, ati « Ni ukwerekana imbyino zo mu bukwe gakondo, tuzanerekana n’imikino ishushanya uko ubukwe gakondo bwagendaga. »

daniel ngarukiye

Bamwe mu bagize itorero "Irebero"

Yavuze ko ari ubwa mbere bateguye igitaramo nk’iki ari nayo mpamvu bitaye kuri buri kimwe cyose kugira ngo bizagenda neza. Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Asanzwe atuye mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse.

Afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye kugeza atumiwe mu mamurikagurisha atandukanye n’ahandi yakirijwe yombi. Yakoze indirimbo nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 29 Nzeri 2018 kizabera ahitwa AB.Emile Gryzon.

irebero

Abagize itorero "Irebero" bateguye igitaramo cyo kwerekana ishusho y'ubukwe gakondo bwo hambere

'Kuki yambeshye' indirimbo nshya Daniel Ngarukiye yakuye ku nkuru mpamo y’umusore wahemukiwe n’inkumi-VIDEO

Daniel Ngarukiye yatumiwe muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUKUNDO ETIENNE5 years ago
    Muraho neza? tubashimira uburyo mutugezaho amakuru meza akenewe kdi ku gihe. jye nk'umutanazi w'imbuga(web developper) mpa agaciro umwanya muha akazi kanyu. nendeye kuri iyi nkuru, mwadufasha kumenya ibi bikurikira? 1. amateka y'iri torero 2. nk'abanyarwanda tubihuje n'umuco izina irebero risobanura iki, rikomoka he? nubwo iyi nkuru isa n'imaze iminsi twizeye ko comment ibagereho kdi ikazabona igisubizo cyiza. murakoze





Inyarwanda BACKGROUND