Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018 ni bwo Urban Boys bashyize ku mugaragaro studio yabo ‘Urban Record’ iherereye i Nyamirambo. Ni studio aba bahanzi bafata nk’ikibanza iri tsinda ryigondeye ndetse bakaba bizeye ko izanagirira akamaro abahanzi muri rusange hatitawe ku kuba ari iya Urban Boys.
Inyarwanda.com yasuye iyi studio iganira n’aba bahanzi bayitangarije ko iyi studio ari kimwe mu bikorwa itsinda rya Urban Boys riri gukora byunganira kuba ari itsinda ry’abaririmbyi. Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko iyi ari studio izajya ifasha abahanzi muri rusange atari Urban Boys gusa by’umwihariko ikazafasha abazaba bakunze ibizaba bikorerwa muri iyi studio.
Nizzo washimishijwe no kuba bujuje studio yabo bwite yabwiye Inyarwanda ko ubusanzwe buri muhanzi ufite ubushobozi yakabaye afite studio ye bwite, ibi rero bikaba kimwe mu bikorwa Urban Boys ibashije kugeraho. Nk'uko Humble Jizzo yabitangarije Inyarwanda ngo igitekerezo cy’iyi studio kimwe n’ibindi bikiri mu nzira babiganiriye mbere y'uko uyu mugabo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2017.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA URBAN BOYS
Iyi ni studio imaze iminsi mike ifunguye ariko nanone birinze gutangaza amafaranga ihagaze n'ubwo bahamyaga ko ihenze ariko birinda gutangaza amafaranga ihagaze. Kuri ubu iyi studio ikaba itangiye ikorwamo n’umu producer witwa Hollybeat wamenyekanye akorera abandi bahanzi nka Young Grace n'abandi banyuranye. Aba bahanzi batangaje ko mu minsi ya vuba bateganya gushyira hanze umushinga wundi bafite wo gufasha abana bakizamuka mu muziki nubwo birinze kuwuvugaho byinshi.
Studio ya Urban Boys bise 'Urban Record'Urban Boys muri studio yabo biyujurijeUrban Boys na Hollybeat muri studio ya Urban Studio
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy
TANGA IGITECYEREZO