RFL
Kigali

Twasuye Studio nshya ‘Urban Record’ yujujwe n’itsinda rya Urban Boys-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2018 9:36
5


Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018 ni bwo Urban Boys bashyize ku mugaragaro studio yabo ‘Urban Record’ iherereye i Nyamirambo. Ni studio aba bahanzi bafata nk’ikibanza iri tsinda ryigondeye ndetse bakaba bizeye ko izanagirira akamaro abahanzi muri rusange hatitawe ku kuba ari iya Urban Boys.



Inyarwanda.com yasuye iyi studio iganira n’aba bahanzi bayitangarije ko iyi studio ari kimwe mu bikorwa itsinda rya Urban Boys riri gukora byunganira kuba ari itsinda ry’abaririmbyi. Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko iyi ari studio izajya ifasha abahanzi muri rusange atari Urban Boys gusa by’umwihariko ikazafasha abazaba bakunze ibizaba bikorerwa muri iyi studio.

Nizzo washimishijwe no kuba bujuje studio yabo bwite yabwiye Inyarwanda ko ubusanzwe buri muhanzi ufite ubushobozi yakabaye afite studio ye bwite, ibi rero bikaba kimwe mu bikorwa Urban Boys ibashije kugeraho. Nk'uko Humble Jizzo yabitangarije Inyarwanda ngo igitekerezo cy’iyi studio kimwe n’ibindi bikiri mu nzira babiganiriye mbere y'uko uyu mugabo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za 2017.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA URBAN BOYS

Iyi ni studio imaze iminsi mike ifunguye ariko nanone birinze gutangaza amafaranga ihagaze n'ubwo bahamyaga ko ihenze ariko birinda gutangaza amafaranga ihagaze. Kuri ubu iyi studio ikaba itangiye ikorwamo n’umu producer witwa Hollybeat wamenyekanye akorera abandi bahanzi nka Young Grace n'abandi banyuranye. Aba bahanzi batangaje ko mu minsi ya vuba bateganya gushyira hanze umushinga wundi bafite wo gufasha abana bakizamuka mu muziki nubwo birinze kuwuvugaho byinshi.

Urban BoysUrban BoysStudio ya Urban Boys bise 'Urban Record'Urban BoysUrban Boys muri studio yabo biyujurijeUrban BoysUrban Boys na Hollybeat muri studio ya Urban Studio

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musonera Callixte5 years ago
    Murongeye muzanye bya bintu byo kwibeshyera basha?muribuka ubushize mutwuzuriza ho high ngo mwashinze studio ya Super Level, kandi ari iya Richard?Ariko mwakoze indirimbo ko ari zo dushaka, mukareka kujya mwirirwa mwirarira?
  • kajangwe5 years ago
    murazimye karabaye ark nubundi mwazimye cyera
  • 5 years ago
    Nonese wowe uzi neza ko Super Level yari iya Richard, ukaba uvuga ko babeshya iyi yo noneho uvuga ko biyitirira niyande? Kuki muryoherwa no gupfobya ibyiza abandi baba bagezeho? Super Level yaba Richard twese tuzi neza ko itari kumenyekana cg ngo ibe igihanhange Urban Boys iyo batabigiramo uruhare kabone nubwo Richard nawe yabafashije cyane mubijyanyd na mafranga.
  • Ibiciro nyabyo5 years ago
    Computer Imac 21 inches intel core I 5 2.5 Ghz, Ram 8 GB, Hard disk 1 TB ( 1200 USD) 2 nd Copy Studio speakers( 800 usd) Sound card(200 USD) 2nd copy microphone( 100 USD). 2nd copy piano( 200 usd) Office Table (100 usd) office aactivities( a built office) 1000 usd Renting fees 3 months 150 usdX3 months=450 USD Ngiyo depense ya urban boys yagize mu kugura no kubaka Urban Studio Tubahaye ikaze
  • 5 years ago
    Jyewe bitewe nukuntu nkunda music yanyu mn ndumufana wanyu bikaze jyew rero nkaba ndinumubyinnyi jyew nabasabangango muzemere group yacu ibyina tujy tubafasha mubikorwa byamyu mwebwe sinzukomubyumva gusa mbaye negereje igisubizo cyanyu





Inyarwanda BACKGROUND