RFL
Kigali

Twasuye Jay Polly i Mageragere adutangariza ko agiye kuhakorera indirimbo yise 'Umusaraba wa Yoshuwa'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2018 16:15
2


Muri iyi minsi umuraperi Jay Polly afungiye i Mageragere aho yakatiwe amezi atanu yose afunze. Uyu muhanzi usigajemo igihe cy'amezi abiri gusa twamusuye aho afungiye tugira byinshi tuganira. Jay Polly ushimira abantu bose bamusura yaduhishuriye ko n'ubwo afunze afunganye imigambi mishya.



Kimwe n'abandi bafungiye i Mageragere iyo ugiye gusura umuntu uramwandikisha bakamuguhamagarira. Ukivuga Tuyishime Josua cyangwa se Jay Polly nk'uko yamamaye, abashinzwe kurinda abagororwa bahita bakubwira ko ari umugabo w'imyitwarire myiza muri gereza. Nyuma y'uko bamutuzaniye ngo tumuramutse Jay Polly yahingutse yambaye umwenda uranga abagororwa. Yari yambaye ipantaro n'inkweto za pantufure, yiyogoshesheje agasatsi gake ndetse n'iherena rimwe ku gutwi wabonaga ari umugabo ukomeye udafite kinini atwawe no kuba afunze ubaye uri umurebeye inyuma.

Jay Polly arakomeye kandi yarahindutse

Ukibonana na Jay Polly usanga ari umugororwa nk'abandi ariko ubona ko aba yishimiwe na bagenzi be ubona akeye mu maso. Mu gitangira kuganira akubwira ko kuva yafungwa byatumye yicara yitekerezaho yibuka ibyo yanyuzemo ndetse agasubiza ubwenge ku gihe ku buryo bimutera guhinduka. Jay Polly avuga ko yamaze guhinduka kandi abakunzi b'uyu muraperi ngo bitegure Jay Polly mushya. Tuganira n'uyu mugabo yatubwiye ko rwose akomeye kandi nta kibazo afite. Ngo ategereje ko igihe yahawe gufungwa kirangira ubundi akarekurwa.

N'ubwo ntawe umenyera gereza ariko na none ngo Jay Polly ntacyo hamutwaye. Uku niko akubwira iyo umubajije uko yumva ameze niba yaramenyereye n'ibindi. Yagize ati" Aha se hari uhamenyera? Ntawe yigo ntawe umenyera gereza ariko nanone ntacyo hantwaye urabibona ko nkomeye." Jay Polly abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com icyamutonze akigera muri gereza yadutangarije ko ari ukubaho atarenga aho afungiye, naho ku bijyanye n'ikindi icyo ari cyo cyose kibi cyaba kimuhungabanya muri gereza we yatangaje ko nta na kimwe.

Jay Polly ari kwandika indirimbo nyinshi ariko iya mbere arayikorera muri gereza

Aganira na Inyarwanda.com Jay Polly yabwiye umunyamakuru ko ari kwandika indirimbo nyinshi ati "Ubu ijoro n'amanywa mba nandika indirimbo byibuza ibitabo bibiri maze kubyuzuza, icyo nakubwira cyo indirimbo ya mbere nzayikorera muri gereza cyane ko namaze kumvikana na Davdenko ugomba kuyikora twarumvikanye." Uyu muhanzi yadutangarije ko usibye kumvikana n'uyu musore usanzwe utunganya indirimbo, yanamaze gusaba ubuyobozi bwa gereza ko bazamwemerera Davdenko akaza kumukorera indirimbo muri gereza.

Jay Polly

Jay Polly ngo hari indirimbo agiye gukorera i Mageragere

Jay Polly avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati "Iyi ndirimbo izakorwa vuba hari ibikiri kunozwa ariko vuba aha biraba byarangiye. Ni indirimbo nise 'Umusaraba wa Yoshuwa' iyi izaba ivuga kuri ibi byose nanyuzemo mbega ni indirimbo nanjye nsoma amagambo ayigize nkumva ko nayanditse neza sinkubeshye." Davdenko twahuriye i Mageragere nawe yagiye gusura Jay Polly adutangariza ko bari mu mushinga w'iyi ndirimbo.

Jay Polly arashimira abahanzi bose bamusuye, Tuff Gang bo ngo ntawe uramugeraho

Jay Polly aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ashimira byimazeyo abahanzi bose bamusuye, barimo Christopher, Safi Madiba, Platini, Queen Cha, Marina,... Ku bwe wabonaga yabuze uko abarondora, gusa agahamya ko ari abahanzi benshi bamusura. Icyakora n'ubwo yabavugaga bose ngo umusore witwa Dusabimana Emmanuel umaze kwamamara nka Lucky Fire ngo amusura buri munsi wo gusura kuva Jay Polly yajya i Mageragere kugeza magingo aya.

Ubwo uyu muraperi yashimiraga abahanzi bamusuye twamubajije niba hari umuhanzi n'umwe wo muri Tuff Gang uramugeraho, Jay Polly adusubiza agira ati"Ntawe uraza." Yatangaje ko bishoboka ko abaraperi babanye muri Tuff Gang baba bafite izindi gahunda bigatuma batamusura cyane ariko yishimira ko abahanzi muri rusange bamusura.

Abakunzi ba Jay Polly ngo bitege ibihangano bishya...

Jay Polly asoza akanya gato yari yahawe ngo atuganirize yadutangarije ko mu by'ukuri hari ibintu byinshi ari gukoraho ku buryo yizeye neza ko abakunzi be bazabona Jay Polly utandukanye n'uwo bari bazi. Yabwiye Inyarwanda.com ko afite indirimbo nyinshi kandi yiteguye kuzongera gushimisha abakunzi ba muzika ye cyane ko muri iki gihe nta kindi ari gukora uretse kwandika indirimbo.

Jay Polly yatawe muri yombi tariki 4 Kanama 2018 aza gukatirwa gufungwa amezi atanu tariki 24 Kanama 2018 aho yari ahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Umuhoza Sharifah akamukura amenyo. Kuri ubu uyu muraperi asigaje amezi abiri muri gereza ya Mageragere aho byitezwe ko azarekurwa mu kwezi kw'Ukuboza 2018 n'ubwo itariki itaramenyekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana alexis5 years ago
    gereza ubundi ni ishuri ndahamya nezako umuntu wese ugezeyo afite ibyo azira abaye ntakindi kibazo afite yagakwiye kujya bimuha isomo ryiza no kwitekerezaho bityo bikamutera guhindura imyitwarire. bmyambayeho nafungiwe kwa kabuga ark nahavanye ingambashya kuburyo mbonako haricyo byamariye mubuzima bwanjye.
  • turikumwe epimaque5 years ago
    Jay muhungu wanjye niyihangane .Umudamu wa Jay aramusura?





Inyarwanda BACKGROUND