RFL
Kigali

Twasuye ishuri rya muzika i Muhanga, Dereck wo muri Active na Danny Nanone bari mu batangiye kwiga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2018 14:46
1


Ibyumweru bibaye bitatu abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo batangiye kwiga, kuri ubu iri shuri ryahoze mu karere ka Rubavu ryimuriwe i Muhanga ahari amashuri meza kandi ajyanye n’igihe. Abanyeshuri batangiye kwiga ndetse Dereck wo muri Active kimwe na Danny Nanone bari mu batangiye amasomo yabo.



Iri shuri ryahoze muri Ecole d’Art yo ku Nyundo mu karere ka Rubavu ryamaze kuhimurwa kuko ngo ibyumba byo kwigiramo bitari bihagije, kuri ubu iri shuri ryimuriwe mu karere ka Muhanga ahahoze hari ishuri rya Kavumu. Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha umuyobozi w’iri shuri Muligande Popo cyangwa Might Popo nkuko yamamaye mu buhanzi ngo bishimiye cyane aho bari gukorera kuko hisanzuye kandi basanga bazahabyaza umusaruro mu kongerera abana ubumenyi kandi bukenewe.

Iri shuri riri mu karere ka Muhanga ubona ko baryinjiyemo vuba cyane ko bakiri mu mirimo yo kurisana kuko ahenshi amarange ariho ari gusanwa hagakorwa ibikorwa binyuranye ariko nanone imirimo hafi ya yose ukabona ko yakozwe dore ko ku bw’umuyobozi w’iri shuri ngo mu minsi ya vuba ibijyanye no gukora amasuku mu kigo no gutera amarange biba byarangiye cyane ko ubona iyi mirimo irimbanyije.

Impamvu yo kuba iki kigo gikeneye kwitabwaho ni uko cyari kimaze imyaka itanu kidakoreshwa cyane ko hamaze igihe havuyemo ikugo cya Kavumu College of Education Muhanga Campus. Ubwo Inyarwanda.com twari muri iki kigo twasanze Dereck wo mu itsinda rya Active amaze iminsi atangiye amasomo ndetse ubuyobozi butubwira ko yiga neza iminsi yose. Dereck ugombva kwiga imyaka itatu, atandukanye na Danny Nanone watangiye kwiga kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 nyuma yuko ngo yari amaze iminsi arwaye bikomeye ariko akaba yahise asanga abandi ku ishuri.

Danny Nanone ariko we uburyo aziga butandukanye n’ubwabandi cyane ko we azajya yiyishyurira nyuma yo gukora ikizami kigaragaza ko ashobora kwiga mu iri shuri akagitsinda ubu nawe agiye gutangira kwiga. Amakuru umunyamakuru yakuye mu buyobozi bw’iri shuri ni uko Danny Nanone kimwe na Dereck wo muri Active bazajya biga bacumbitse hanze y’ikigo ndetse kuri ubu aba bombi bakaba barabonye inzu zo kubamo i Muhanga.

nyundoIri shuri rituye hafi y'umuhandanyundonyundonyundonyundoIki kigo kirimo ubusitani bunininyundoNta bucucike buri muri iri shurinyundoImbere ku meza ya mwarimu aho kuba akabati haba hari PianonyundonyundoAbanyeshuri baba basubiramo amasomonyundoByose ni ugusubiramo amasomo n'aba bari kuyasubiramo...nyundoIcyahoze ari isomero kuri ubu bagiye kubakamo studio ya muzikanyundcIbyumba by'amashurinyundoAho abanyeshuri b'abahungu bararanyundoIbyumba by'amashuri byubakishijwe amatafari ahiyenyundoUbusitani imbere y'amashurinyundoMight Popo umuyobozi w'iri shuri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Celebz magazine flash FM 6 years ago
    Mukomeze mutere imbere. Imana irikumwe namwe





Inyarwanda BACKGROUND