RFL
Kigali

Twasuye Dj Pius ugiye gusogongeza abantu kuri Album ye nshya mu gikorwa kiba kuri uyu wa 5-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 20:23
0


Dj Pius kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 araba yumvisha abakunzi ba muzika nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya yise Iwacu. Ni igikorwa cyahuriranye n’ifungurwa ku mugaragaro ry’akabari na resitora biri ku Kimihurura imbere y’akabyiniro ka Papyrus ahitwa Gusto Italiano Restaurant.



Dj Pius yadutangarije ko imyiteguro irimbanyije y'igikorwa yateguye cyo gusogongeza abantu kuri album ye nshya. Yatangaje ko bitewe nuko hazaba hari no kuba imikino y’igikombe cy’Isi yahisemo kuhashyira na televiziyo ya rutura mu rwego rwo kugira ngo abazaza kumva indirimbo ze batazacikanwa n’imikino y’igikombe cy’Isi izaba irimbanyije nayo.

Dj Pius yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ariko bigasaba buri wese ushaka kujyayo ko yagerayo hakiri kare ku buryo umubare bateguye utazabuzuriraho. Nk'uko Dj Pius yabitangaje kimwe mu bizatungurana ni uko ashobora no kubasengerera, icyakora iyi gahunda yo kumvisha abantu indirimbo ziri kuri iyi Album ye nshya ngo bigamije kuganira n'abakunzi ba muzika bakanamwumvira niba ntaho yibeshye ku buryo niba ari n’ibikosoka yabikosora hakiri kare mbere y'uko amurika album ye mu gitaramo gikomeye ari gutegura.

DJ Pius Aka kabari kagiye gufungura imiryango Dj Pius agataramiramo ni ak'umuyobozi wa Kiwundo Entertainment aba basanzwe bafasha abahanzi banyuranye

Iki gitaramo Dj Pius azaba yumvishirizamo abantu indirimbo ziri kuri Album ye kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018, kikazabera Kimihurura imbere neza ya Papyrus ahitwa Gusto Bar & Restaurant aha kwinjira bikazaba ari ubuntu ariko nanone bakazanerekana imikino yose y’igikombe cy’Isi cyane ko Dj Pius n’ubusanzwe akunda umupira mu buryo bukomeye. Usibye Dj Pius uzasusurutsa abantu hazaba hari n'abacuranzi bo muri Neptunez Band bazaba bacurangira abantu umuziki.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND