RFL
Kigali

VIDEO:Twasuye Danny Vumbi aho asigaye afite akabari i Nyabugogo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 16:50
0


Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bafite akabari ndetse ubucuruzi akoreramo bukamuhira. Mu myaka yatambutse Danny Vumbi yamamaye cyane nk’umucuruzi mu duce twa Musanze, icyakora kuri ubu yamaze gufungura akandi kabari mu mujyi wa Kigali ndetse yatangiye ibikorwa.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na Danny Vumbi yatangaje ko aka kabari ari gukoreramo gaherereye i Nyabugogo agafitemo imigabane ingana na 40% akaba agafatanyije n'undi mugabo witwa Jean Marie ari nawe wakise 'Nkumburwa Resto Bar'. Danny Vumbi atangaza ko impamvu atakoze akabari ke bwite ari uko kasabaga amafaranga menshi ahubwo agahitamo kuguramo imigabane ku buryo afatanya n'undi munyamafaranga.

danny VumbiAkabari ka Danny Vumbi kari Nyabugogo ku muhanda ukata ujya Kimisagara

Danny Vumbi avuga ko akabari ari akazi nk’akandi ndetse akanavuga ko kuba ari Danny Vumbi hari abakiriya bakajyamo bagamije no guhura nawe, abakiriya bakiyongera. Icyakora ariko nanone kuko atahagaritse muzika n'akandi kazi uyu muhanzi atangaza ko bitajya bimukundira kwirirwa ku kabari ahubwo ko ahajya rimwe na rimwe bitewe n'icyo agiye gukora.

Usibye kuba biteza imbere uyu muhanzi yahumurije abakunzi be bakeka ko yaba agiye guhugira ku kabari bigahungabanya umuziki we mu gihe nyamara ari umwe mu bahanzi bakunzwe. Yatanze urugero mu rwego rwo guhumuriza abafana be agira ati” Indirimbo yitwa bya bihe nayikoze mba muri The Brothers kandi icyo gihe nari mfite akabari rero ntabwo byampungabanya.”

danny VumbiUri muri aka kabari uba witegeye Nyabugogo yose cyane ko ari no hejuru

Uyu muhanzi yabajijwe ku kijyanye n’impamvu atigeze yifuza ko aka kabari kakwitirirwa izina rye cyane ko ari ryo rizwi cyane, abwira Inyarwanda.com ko impamvu ari uko umugabo wagashinze yari yaramaze kukita izina we akaza agura imigabane bityo bikaba byari kujya bigorana kuba bahindura izina ry’aka kabari. Ku kijyanye no guteza imbere muzika muri aka kabari, Danny Vumbi yatangaje ko afite gahunda mu minsi iri imbere (ariko vuba) yo kujya atumira abahanzi bagasusurutsa abakiriya b’akabari ke.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI UBWO TWARI TWAMUSUYE MURI AKA KABARI YAGUZEMO IMIGANE KARI NYABUGOGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND