RFL
Kigali

Twasuye Bruce Melody aho akorera Siporo muri iyi minsi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 9:00
0


Muri iyi minsi imwe muri gahunda Leta ikomeje gushyiramo imbaraga ni iyo gukangurira abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire imibereho myiza. Bruce Melody ni umwe mu bantu b'ibyamamare hano mu Rwanda wahagurukiye cyane ibijyanye na siporo. Twamusuye aho akorera siporo tugirana nawe ikiganiro.



Bruce Melody ukorera siporo i Nyarutarama aganira na Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko muri iyi minsi yahagurukiye siporo kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza. Yavuze ko akenshi akunze gukorera siporo afite umuntu umwigisha cyane ko amufasha gukora ibirenze ibyo we yakwikoresha wenyine kuko gukora siporo bisaba kwihangana.

Tumubajije nyuma y'igihe gito amaze akora siporo ibyo amaze kungukiramo avuga ko byanze bikunze hari byinshi amaze kungukiramo. Yatangarije Inyarwanda.com ko yisanze ibiro byabaye byinshi bityo ahita atangira gukora siporo ngo agabanye ibiro. Icyakora nanone yabwiye umunyamakuru ko siporo ari ikintu gituma umuntu ahora ameze neza, umubiri ugakora neza, mbega ngo ni byinshi siporo ishobora kumarira umuntu.

Bruce Melody

Bruce Melody niwe muhanzi uheruka kwegukana PGGSS8

Twamubajije niba asanga siporo hari icyo imufasha mu kazi ke ka buri munsi, adusubiza ko siporo imufasha mu kuririmba ati" Siporo yamfasha muri buri kintu, urumva niba ndi umuririmbyi uhagarara imbere y'abantu nkaririmba amasaha atatu bibaye umubiri utameze neza ayo masaha sinayashobora kuko nyine ibihaha birananirwa."

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda, akaba azwi cyane nk'umunyempano mu bijyanye n'ijwi ndetse no kuririmba neza. Uyu muhanzi ufite indirimbo zinyuranye zikunzwe cyane hano mu Rwanda kuri ubu ni nawe ubitse igihembo giheruka cya PGGSS8 yahawe muri uyu mwaka wa 2018.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODY TUMUSANZEMURI SIPORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND