RFL
Kigali

Twasuye Asma umaze imyaka 15 asiga abantu ibirungo byongera uburanga akaba afatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2018 20:38
2


Mu Rwanda muri iyi minsi urubyiruko ruri kwihangira imirimo. Umwe mu mirimo muri iyi minsi yiyubashye kandi ikorwa n'urubyiruko ni ugusiga abantu banyuranye ibirungo by'uburanga. Muri aba umwe mu bayoboye abandi gukora neza aka kazi mu Rwanda ni Asma uherutse no guhembwa nka nimero ya mbere muri uyu mwuga.



Murekeyisoni Asma wamamaye nka Asma ni umunyarwandakazi ukora akazi ko gusiga abantu ibirungo no gutunganya imisatsi. Akorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, akaba amaze imyaka igera kuri cumi n'itanu akora aka kazi ko gusiga abantu ibirungo byongera uburanga. Aganira na Inyarwanda.com Asma yabwiye umunyamakuru ko ibi atari ibintu yize ahubwo ko ari impano Imana yamuhaye ndetse ashima ko kuri ubu anigisha abandi kubikora kandi hari n'abamaze kurangiza kwiga ubu babikora neza.

Asma yatangaje kandi ko yatangiye ibintu byo gusiga ibirungo byongera uburanga ku bantu ahendahenda abantu ngo abibakorere ku buntu cyangwa ku mafaranga make, gusa kuri ubu ni umwe mu binjiza amafaranga menshi cyane. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo iyo yinjije amafaranga make ku kwezi aba ari ibihumbi magana ane (400 000frw).

AsmaAsma ni umwe mu bakorera Make Up ibyamamare, aha yakoreraga Butera Knowless

Uyu mukobwa kuri ubu ufite amasezerano yo gusiga ibirungo Miss Rwanda Iradukunda Liliane yatangarije Inyarwanda.com ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo ari uko abantu bakorana akenshi badakunze kubahiriza amasaha ndetse bamwe ntibanamwishyure. Yavuze ko atazibagirwa akazi yigeze gukora bagombaga kumwishyura amadorali 3,000 bikarangira yambuwe nk'uko yabitangarije umunyamakuru.

Ubutumwa Asma yahaye abanyarwanda n'urubyiruko by'umwihariko ni uko yasabye urubyiruko kutitwaza ko bize ngo bicare bategereze akazi ahubwo abasaba gutinyuka bakihangira imirimo bagendeye ku mpano zabo ariko nanone bagatanga na serivise nziza kuko bituma abakiriya biyongera.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ASMA NIMERO YA MBERE MU GUSIGA ABANTU IBIRUNGO BY'UBURANGA  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wkdwedkld5 years ago
    uyu niwe wamaze abakobwa babandi abatera mukorogo
  • niyigaba5 years ago
    Yemwe bahanzi ,king james,pedro someone nabandi nimujyeyo muhinduke neza professionnelle





Inyarwanda BACKGROUND