RFL
Kigali

Twasuye aho Safi Madiba na Marina bari gukorera imyitozo y’igitaramo bafitanye na Harmonize-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/03/2018 11:12
2


Muri iyi minsi, kimwe mu bitaramo biri kuvugwa cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi Harmonize umwe mu bahanzi bakomeye bo mu karere iki gitaramo kikaba cyarateguwe na The Mane Music Label ubwo iyi nzu izaba imurika ku mugaragaro ibikorwa byayo n’abahanzi ikorana nabo Safi Madiba na Marina.



Kugeza magingo aya imyiteguro irarimbanije koko abahanzi muri rusange bageze kure imyiteguro yabo na cyane ko bazakora mu buryo bwa live. Ubwo Inyarwanda.com twasuraga aho abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bari gukorera imyitozo twasanze Riderman, Marina na Safi aribo bari gukora imyitozo yo kuririmba mu buryo bwa Live cyane ko bari gufatanya na Band y’abanyamuziki babyigiye ku Nyundo.

Riderman na Safi Madiba mu myiteguro y'igitaramo bazahuriramo na Harmonize


Safi Madiba na Marina abahanzi bashya bari gukorana na The Mane bijeje Inyarwanda.com ko bazakora igitaramo cyiza cyane ko bateganya gukora ibintu byinshi binyuranye kandi mu buryo bwa Live nk'uko buri umwe muri aba waganiriye na Inyarwanda.com yabitangarije umunyamakuru.

Safi Madiba yatangarije Inyarwanda.com ko atari ubwa mbere azaba aririmbye Live cyane ko yanayiririmbaga muri PGGSS bagiye bitabira bityo ngo nta bwoba iki gitaramo kimuteye. Aya magambo akaba asa n'aya Marina nawe wabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizamufasha kwemeza abanyarwanda bataremera ko afite impano muri muzika.

'Too much' iri mu ndirimbo Safi Madiba na Marina bazaririmba mu gitaramo bazahuriramo na Harmonize


Tubibutse ko amatike y’iki gitaramo yagiye hanze aho uyiguze ubu agabanyirizwa aho ubu ushaka itike yayibona kuri Kabasha Fashion House muri UTC no kuri Jumiafood mu gihe iki gitaramo giteganijwe kubera i Musanze ku itariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane naho bukeye bwaho ku itariki 24 igitaramo nyamukuru kibere i Kigali mu ihema rya Camp Kigali aho kwinjira ari 5000 frw ahasanzwe naho VIP ikaba 10,000 frw kuwaguze itike muri iyi minsi naho uzayigura k’umunsi w’igitaramo akazishyura 15,0000. 

safi madibasafi madibasafi madibasafi madibaSafi Madiba na Riderman bitoza kuririmbana indirimbo bakoranye 'Come Back' safi madibaSafi Madiba aba yitoza nukuntu azaba abyinasafi madibaSafi na Marina bitoza uko bazaririmba indirimbo 'Too Much' basanzwe bahuriyemosafi madibasafi madibasafi madibaAbanyeshuri bize umuziki nibo bari gufasha Safi Madiba na Marina mu myitozosafi madibasafi madibasafi madibaMarina mu myiteguro y'iki gitaramo

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko se niki kiri gutuma safi buriya ataduha indindirimbo shyashya koko Nawe aratangiye yamyumvire yoguhora indirimbo gwaruko hashize amezi abiri Yarense tugakomereza kumuvuduko twariho
  • fake madiba6 years ago
    ama franga ya Judith arimo kuyasesagura ndaq hhh azahomba yumirwe





Inyarwanda BACKGROUND