Muri iyi minsi, kimwe mu bitaramo biri kuvugwa cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi Harmonize umwe mu bahanzi bakomeye bo mu karere iki gitaramo kikaba cyarateguwe na The Mane Music Label ubwo iyi nzu izaba imurika ku mugaragaro ibikorwa byayo n’abahanzi ikorana nabo Safi Madiba na Marina.
Kugeza magingo aya imyiteguro irarimbanije koko abahanzi muri rusange bageze kure imyiteguro yabo na cyane ko bazakora mu buryo bwa live. Ubwo Inyarwanda.com twasuraga aho abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bari gukorera imyitozo twasanze Riderman, Marina na Safi aribo bari gukora imyitozo yo kuririmba mu buryo bwa Live cyane ko bari gufatanya na Band y’abanyamuziki babyigiye ku Nyundo.
Riderman na Safi Madiba mu myiteguro y'igitaramo bazahuriramo na Harmonize
Safi Madiba na Marina abahanzi bashya bari gukorana na The Mane bijeje Inyarwanda.com ko bazakora igitaramo cyiza cyane ko bateganya gukora ibintu byinshi binyuranye kandi mu buryo bwa Live nk'uko buri umwe muri aba waganiriye na Inyarwanda.com yabitangarije umunyamakuru.
Safi Madiba yatangarije Inyarwanda.com ko atari ubwa mbere azaba aririmbye Live cyane ko yanayiririmbaga muri PGGSS bagiye bitabira bityo ngo nta bwoba iki gitaramo kimuteye. Aya magambo akaba asa n'aya Marina nawe wabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizamufasha kwemeza abanyarwanda bataremera ko afite impano muri muzika.
'Too much' iri mu ndirimbo Safi Madiba na Marina bazaririmba mu gitaramo bazahuriramo na Harmonize
Tubibutse ko amatike y’iki gitaramo yagiye hanze aho uyiguze ubu agabanyirizwa aho ubu ushaka itike yayibona kuri Kabasha Fashion House muri UTC no kuri Jumiafood mu gihe iki gitaramo giteganijwe kubera i Musanze ku itariki ya 23 Werurwe muri stade Ubworoherane naho bukeye bwaho ku itariki 24 igitaramo nyamukuru kibere i Kigali mu ihema rya Camp Kigali aho kwinjira ari 5000 frw ahasanzwe naho VIP ikaba 10,000 frw kuwaguze itike muri iyi minsi naho uzayigura k’umunsi w’igitaramo akazishyura 15,0000.
Safi Madiba na Riderman bitoza kuririmbana indirimbo bakoranye 'Come Back' Safi Madiba aba yitoza nukuntu azaba abyinaSafi na Marina bitoza uko bazaririmba indirimbo 'Too Much' basanzwe bahuriyemoAbanyeshuri bize umuziki nibo bari gufasha Safi Madiba na Marina mu myitozoMarina mu myiteguro y'iki gitaramo
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO