Mu minsi ishize ubwo yahuraga
n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com Cathia Uwamahoro yadutangarije byinshi
binyuranye ku buzima abayemo muri iyi minsi. uyu mukobwa yabanje gukuraho
urujijo ku byagiye bivugwa kenshi ko umuntu wese ukoze amateka akandikwa muri ’Guinness
de Records’ hari amafaranga ahabwa cyane ko havugwaga amafaranga atari
make ngo uyu mukobwa yaba yarahawe.
Cathia yamamaye ubwo yesaga agahigo kari katareswa nundi uwo ariwe wese ku Isi
Aganira na Inyarwanda uyu
mukobwa akaba yatangaje ko ntamafaranga uwesheje umuhigo ahabwa ahubwo kuba
yanditswe mu gitabo cy'abanyabigwi bishobora kumufungurira imiryango ahantu
hanyuranye ariko rwose yongeraho ko ntamafaranga runaka ahabwa. abajijwe ibyo
yungukiye ku kwesa umuhigo muri Cricket uyu mukobwa yatangaje ko byamufashije
kubona akazi keza kandi kamufasha mu buzima busanzwe.
Cathia yishimira uburyo abakobwa bakomeje kwitabira umukino wa Cricket
Imwe mu mishinga uyu mukobwa
yari afite ubwo yamaraga kwesa umuhigo harimo gushishikariza abana babakobwa
gukunda umukino wa Cricket bityo akaba atewe ishema nuko abakobwa bakomeje
kwitabira uyu mukino dore ko kuri ubu bafite icyiciro cya mbere n'icyiciro cya
kabiri. uyu mukobwa wakinnye amasaha 26 kuri ubu niwe wa mbere ku Isi. abajijwe
niba ateganya kongeraho andi masaha yatangaje ko kuba ntawe uramunyuraho bituma
yumva nta gahunda afite yo kuba yasubira kongera gukina yongera amasaha.
Cathia yishimira uruhare rwe mu kuzura kwa stade ya Cricket mu Rwanda
Uwamahoro Cathia magingo aya
ni umukozi wa Unimoni kompanyi ivunja ikanohereza amafaranga no kuyakira, akaba
ari umunyeshuri muri University of Kigali mu mwaka wa kabiri aho yiga ibijyanye
n'ikoranabuhanga mu mwaka wa kabiri. abajijwe abahanzi akunda yaba mu Rwanda no
hanze Cathia Uwamahoro yatangaje ko akunda Beyonce hanze ariko mu Rwanda akaba
akunda indirimbo cyane kurusha abahanzi ku giti cyabo. muri iyi minsi indirimbo
akunda cyane ikaba ari indirimbo 'Iwacu' ya Dj Pius.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWAMAHORO CATHIA
TANGA IGITECYEREZO