RFL
Kigali

Twaganiriye na Uwamahoro Cathia wanditswe muri 'Guinness de Records' umufana wa Beyonce agakunda indirimbo 'Iwacu' ya DJ Pius -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2018 10:57
2




Mu minsi ishize ubwo yahuraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com Cathia Uwamahoro yadutangarije byinshi binyuranye ku buzima abayemo muri iyi minsi. uyu mukobwa yabanje gukuraho urujijo ku byagiye bivugwa kenshi ko umuntu wese ukoze amateka akandikwa muri ’Guinness de Records’ hari amafaranga ahabwa cyane ko havugwaga amafaranga atari make ngo uyu mukobwa yaba yarahawe.

Cathia

Cathia yamamaye ubwo yesaga agahigo kari katareswa nundi uwo ariwe wese ku Isi

Aganira na Inyarwanda uyu mukobwa akaba yatangaje ko ntamafaranga uwesheje umuhigo ahabwa ahubwo kuba yanditswe mu gitabo cy'abanyabigwi bishobora kumufungurira imiryango ahantu hanyuranye ariko rwose yongeraho ko ntamafaranga runaka ahabwa. abajijwe ibyo yungukiye ku kwesa umuhigo muri Cricket uyu mukobwa yatangaje ko byamufashije kubona akazi keza kandi kamufasha mu buzima busanzwe.

Cathia

Cathia yishimira uburyo abakobwa bakomeje kwitabira umukino wa Cricket

Imwe mu mishinga uyu mukobwa yari afite ubwo yamaraga kwesa umuhigo harimo gushishikariza abana babakobwa gukunda umukino wa Cricket bityo akaba atewe ishema nuko abakobwa bakomeje kwitabira uyu mukino dore ko kuri ubu bafite icyiciro cya mbere n'icyiciro cya kabiri. uyu mukobwa wakinnye amasaha 26 kuri ubu niwe wa mbere ku Isi. abajijwe niba ateganya kongeraho andi masaha yatangaje ko kuba ntawe uramunyuraho bituma yumva nta gahunda afite yo kuba yasubira kongera gukina yongera amasaha.

Cathia

Cathia yishimira uruhare rwe mu kuzura kwa stade ya Cricket mu Rwanda 

Uwamahoro Cathia magingo aya ni umukozi wa Unimoni kompanyi ivunja ikanohereza amafaranga no kuyakira, akaba ari umunyeshuri muri University of Kigali mu mwaka wa kabiri aho yiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu mwaka wa kabiri. abajijwe abahanzi akunda yaba mu Rwanda no hanze Cathia Uwamahoro yatangaje ko akunda Beyonce hanze ariko mu Rwanda akaba akunda indirimbo cyane kurusha abahanzi ku giti cyabo. muri iyi minsi indirimbo akunda cyane ikaba ari indirimbo 'Iwacu' ya Dj Pius.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWAMAHORO CATHIA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hirwa Raoul5 years ago
    Iyo ukunda inyama y'inka uba ukunda inka yayiproducinze .
  • sandra5 years ago
    Iwacu nanjye ndayumva urumeza rukaza ,amarira akabunga mu maso nkumva nishimiye kwitwa Umunyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND