RFL
Kigali

Twaganiriye na Shaffy ugiye kumurika indirimbo 'Gahoro' yarambitsweho ibiganza na Lick Lick wamusinyishije muri Momusic-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2018 14:09
1


Uzabumwana Karisa Sharif [Shaffy] ni umuhanzi mushya ufite ibihangano ari gukorana n’inzu itunganyamuzika Momusic iyoborwa na Rwiyemezamirimo Mbabazi Lick Lick. Uyu musore afite indirimbo nshya iri gutunganywa yise “Gahoro’igomba gusohoka mu minsi iri imbere.



Shaffy yavukiye mu bitaro bya CHUK mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Ubu arabarizwa muri Leta Tennessee mu mujyi wa Nashville. We na Bagabo Adolphe wamamaye na Kamichi ni bo bahanzi bari gukorana na Lick Lick mu buryo bw’amasezerano.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA Shaffy yavuze ko ari umunyarwanda ariko ko akunze kumara igihe cye kinini muri Uganda. Avuga ko yakuriye mu buzima bwo gukunda umuziki, ibintu n’ubu bikiri mu maraso kuburyo yiyemeje kubikora nk’umwuga agamije gushyira imbere idarapo ry’umuziki nyarwanda.

Yagize ati “Nakuranye urukundo rw’umuziki. Nyiri umwana nakundaga kuririmba indirimbo za Orchestre Impala ndetse na Makanyanga Abdul n’ibintu byashimishaga abo twabaga turi kumwe.” Avuga ko amaze igihe akorana na Lick Lick mu mushinga y’indirimbo, ngo mu kabati babitse ibihangano byinshi bari kunononsora mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Ati “Mpaze igihe nkorana na Momusic kandi dufite byinshi turi gutegura dushaka kugeza ku bakunzi bacu bari ku isi yose.” Yihaye intego yo gukora umuziki nk’umwuga akawumenyekanisha mu Rwanda n’i mahanga, nk’inzira yo kuzamura idarapo ry’umuziki n’ahandi ritaragera.

Shaffy

Shaffy aritegura gushyira hanze indirimbo yise "Gahoro"

Shaffy akomeza avuga ko muri gahunda afite harimo no guteza imbere umuco n’impano z’abanyarwanda kuburyo abatuye isi bamenya byimbitse u Rwanda kandi ko n’abana b’u Rwanda hari idafari bashyira mu rugendo rw’isi.

Uyu musore wakuriye i Nyamirambo ni umunyeshuri mu ishuri rya Nashville Tennesse. Avuga ko hamwe na Momusic ihagarariwe na Lick lick bitegura gushyira hanze ibihangano bishya bizasohoka vuba. Bari gutunganya indirimbo bise “Gahoro”, Shaffy avuga ko ari  indirimbo nziza yiteguye ko izashimisha abanyarwanda cyane. Iri mu ruvanjye rw’injyana ya afrobeat na zouk. Amajwi y’iyi ndirimbo yamaze gutunganywa, ubu bari gukora amashusho y’indirimbo.

umuhazi

Uyu musore yavukiye mu Rwanda ubu arabarizwa USA

Iyi n’iyo ndirimbo ya mbere azaba akoze.Yavuze ko afite indirimbo nshyi yagiye yandika ariko akabura umuntu yizeye wamufasha kuyikora nk’uko abyifuza. Ati “Mfite indirimbo nyinshi nanditse ariko nkaba ntaragiye muri studio kubera kubura umuntu nakwizera wankorera indirimbo nakwishimira. Ariko zose nkaba nzazisohorera muri Mo music.”

Lick Lick yabwiye INYARWANDA ko Momusic yasinyishije Shaffy amasezerano y’umwaka umwe. Ngo ni amasezerano ashobora kuvugururwa, niba ibyo Lick Lick yifuza bigenze neza.

Lick Lick






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabrice15 years ago
    Big up to you Shaffy, plus Big up to Lick Lick





Inyarwanda BACKGROUND