RFL
Kigali

Twaganiriye na Dream Boys mbere y'uko bahaguruka i Kigali berekeza muri Amerika aho bagiye ku nshuro ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2018 9:06
0


Bwa mbere mu mateka y'itsinda Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude (TMC) ndetse na Nemeye Platini, rigiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye kuririmba mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018 ni bwo bahagurutse i Kigali.



Dream Boys berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye gutarama mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama ya EACC Trade and Investment izabera muri Amerika. Mu kiganiro bahaye Inyarwanda.com Dream Boys bavuze ko bazamara icyumweru kimwe muri Amerika bahite bagaruka mu Rwanda cyane ko TMC we afite amasomo atararangiza bityo akaba agomba kudatinda cyane ko avuga ko agomba kugaruka mu masomo ye.

Mbere y'uko bahaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, Dream Boys baganirije Inyarwanda batubwira ko n'ubwo bagiye bihuta ariko bateganya gusubira muri Amerika mu gihe kizaza bakazahakorera ibitaramo binyuranye. Babajijwe niba badateganya kuba basura bamwe mu bahanzi b'inshuti zabo baba muri Amerika, aba basore batangaje ko bijyanye n'igihe bafite ndetse na gahunda ziba zitoroshye ku mpande zombi aho bizakunda bazabikora.

Twababajije niba hari bamwe mu banyamuziki bavuganye ku buryo bazabasura maze batangaza ko mu bo bavuganye harimo Lick Lick, Kamichi n'abandi. Iki gitaramo Dream Boys igiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas tariki 13 Ukwakira 2018. Aba bahanzi bagiye muri Amerika nyuma yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zagiye zishimirwa zirimo; Romeo na Juliet, Wagiye kare n'izindi. Dream Boys baherukaga gutaramira hanze y'Afrika muri 2014 ubwo bataramiraga ku mugabane w'Uburayi.

Dream Boys

Dream Boys mbere yo kwerekeza muri Amerika

Dream Boys

Bari baherekejwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi

Dream Boys

Olivier nyiri Volcano na we yari yaherekeje Dream Boys

Dream Boys

Clement Ishimwe umujyanama wa Dream Boys akaba n'umuyobozi wa Kina Music na Olivier nyiri Volcano bafatana ifoto n'aba basore mbere y'uko bahaguruka

Dream Boys

Dream Boys na Kevin umwe mu nshuti za hafi z'iri tsinda

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND