RFL
Kigali

Twaganirije Mc Sylivie wasimbuye Anitha Pendo mu bitaramo bya PGGSS8-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/05/2018 9:56
1


Mu minsi ishize ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya munani ryari ritangiye. Ubwo igitaramo cya mbere cyajyaga gutangira i Gicumbi abakitabiriye batunguwe no kubona umukobwa mushya ku rubyiniro wari waje kuyobora ibi birori. Mc Sylivie ni we wasimbuye Anitha Pendo wari ugiye kumara imyaka ibiri atarasimbuzwa.



Tuganira na Sylivie yadutangarije ko yishimiye cyane kuba yarabaye MC mu bitaramo bya PGGSS8 cyane ko ari ahantu haba hateraniye abantu benshi kandi bishimye. Uyu mukobwa yibwira abantu yatangaje ko kuba MC ari ibintu yatangiye mu mwaka wa 2007 akorana n’ibigo binyuranye icyakora akaba yaragiye abivamo agakora akandi kazi, gusa avuga ko akunda cyane akazi ko kuyobora ibirori.

SylivieMc Sylivie na Mc Buryohe bari gushyushya abafana 

Mc Sylivie wari ugiye ku rubyiniro rwa PGGSS bwa mbere yatangaje ko ari ubunararibonye yungutse kandi ko yiteguye kubwongera ku buryo usibye ab’i Gicumbi bamubonye ngo mu bitaramo bikurikira azagenda yongera ndetse akizeza abakunzi ba muzika ko bazamwishimira. Uyu mukobwa mu kuyobora ibitaramo bya PGGSS8 afatanya n’umusore umaze kumenyera cyane ibi bitaramo uzwi nka Mc Buryohe ugiye kuzuza imyaka itatu ayobora ibitaramo bya PGGSS.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA MC SYLIVIE UMUKOBWA UYOBOYE IBITARAMO BYA PGGSS8







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    NDABONA AFITE INNYO NZIZA





Inyarwanda BACKGROUND