RFL
Kigali

Turahirwa Moses nyiri Moshions yatubwiye ku buzima bwe bw’urukundo n’icyo atekereza ku butinganyi buvugwa ku banyamideli

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/12/2018 16:41
8


Benshi bamwita Moshions kubera iznu y’imideli yise iri zina rikomatanyije Moses, izina yiswe n’ababyeyi, na Fashion, akazi ke ka buri munsi. Turahirwa Moses yatuganirije ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo ndetse anadusangiza ibitekerezo ku bijyanye n’ubutinganyi bukunze kuvugwa ku banyamideli.



Turahirwa Moses ni umusore w’imyaka  27, yashinze inzu y’imideli kuri ubu izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n’abanyamideli muri rusange bamureberaho, dore ko hari byinshi amaze kugeraho muri uru rugendo. Ubwo twamusuraga aho yafunguye inzu yo gukoreramo nshya mu Kiyovu, Moses yari ahugiye mu gushyira imwe mu myenda yakoze ku murongo, nk’uko biba bimeze ku muntu wese uri mu kazi ke.

Twagiranye iikiganiro kitari kigufi, dore ko hari byinshi twashakaga kumubaza ngo tumare amatsiko abataziranye na Moses byimbitse. Kimwe mu byo twamubajije, harimo niba yaba afite umukobwa bakundana. Moses avuga ko afite umukunzi ariko utazwi cyane mu itangazamakuru.

Image result for Turahirwa Moses amakuru inyarwanda

Turahirwa Moses nyiri Moshions

Ingingo ijyanye n’ubutinganyi iri mu by’ibanze twifuzaga kubaza Moses. Mu gihe hari bamwe mu bakora ibijyanye no kwerekana imideli bigeze kwemerera inyarwanda ko ubutinganyi koko buhari mu mideli, Moses we asanga abantu batagakwiye guta umwanya bibaza kuri ubu butinganyi. Moses agira ati:

Njye sinumva impamvu byagakwiye guteza induru. Ubu se naza nkakubaza ngo kuki uri umukobwa.. kuki wakoze ubukwe?..... Ibyo sinshobora kubivugaho mu buryo buri negative na rimwe kuko numva umuntu uko ateye, nta n’ubwo nkeneye kumenya ngo uri umutinganyi cyangwa nturi we… nkufata nk’uko nafata undi muntu wese…

Moses akomeza ashimangira ko buri muntu afite ubuzima bwe bwite kandi ko ntawe ukwiye kwangira undi ko batandukanye. Moses avuga ko abantu bagakwiye kureba gahunda zabo bakanashakisha ikibateza imbere bakareka kwinjira mu buzima bw’abandi.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Twahirwa Moses.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    abantu bashake ibibateza imbere kurusha kumenya icyo undi icyo aricyo
  • Mimi5 years ago
    Nonese Moses yavuga ate kd nawe babibimuvugaho
  • Jp5 years ago
    Ahubwo se uyu ukuntu arikwigira ntimubonako ari ipede ....ukuntu arikwiryagagura
  • kabera enock5 years ago
    ariko koko murunva yari kubivugaho iki ?!!kandi namwe mwabimubajije mubizi nuko muteruye !!nawe ngo arabikora urumva haricyo yarikubivugaho koko ?!!!
  • 5 years ago
    Nonese yarenzaho iki ko nawe ari umutinganyi?
  • 5 years ago
    Ariko iyo myanda y abazungu murarura,mwagumye ku Mana y i Rwanda yo ikiranuka muri byose,banyarwanda nta kintu na kimwe muzireguza ngo ntimwamenye kandi abakurambere bacu barabanye n Imana ndetse bakayutwisha ,rero ntacyo kwireguza ngo sinamenye kandi tuva mu muco ushyira Imana imbere kandi uyubakiyeho;dore bamwe barayigumuyeho bakurikira imico y abanyamahanga yuzuye ico ngo bemerwe n abazungu babone kubaha amafaranga,nibyo babashukisha ngo mujye mu butinganyi ariko mwibuke ko hari umuriro utazima nyuma y ubu buzima rero nkaba ngira inama abateshutse ku Muremyi ngo mumugarukire bitihi se muzabona ishyano mushake kwicuza bitagishobotse.kuki mu mideli abahungu babamo usanga bigize nk abakobwa?kuki utaba umuhungu ngo ukore imideli utarinze kujya muri uwo mwanda w ubutinganyi?birababaje ko na mimisteri yitwa iy umuco itabyamagana ahubwo ugasanga iyo bavuze umuco bahita bajya mu mbyino n imyambaro nyamara bakirengagiza igice nyamukuru kigize umuco wacu aricyo kubaha Imana y i Rwanda ,kirazira iri gucika birababaje,Data arakiranuka dukwiye kwamagana twivuye inyuma iyi mico mitindi bamwe muri twe bari kwigana ku bwinshi kandi na leta ntacyo ikora ngo bicike rero iyi munisteri y umuco izaveho kuko ikora baringa.
  • yoo5 years ago
    uyuwe rwose birazwi nzi nabo yateretaga kuri fcbk uyu ni pede izwii cyane
  • 5 years ago
    nawe numutinganyi





Inyarwanda BACKGROUND