RFL
Kigali

Tuff Gangz na The Ben bafashe amashusho y’indirimbo bakoranye. Green P na Fireman ntibahagaragaye –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2017 17:22
4


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yuko itsinda rya Tuff Gangz nyuma yo gusubirana bahise banakorana indirimbo n’umuhanzi The Ben, kuri ubu aba bafashe amashusho y’iyi ndirimbo icyakora ubwo bayafata abasore nka Green P ndetse na Fireman ntibigeze bahagaragara.



Amakuru agera kuri Inyarwanda.com aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize Bull Dogg na Jay Polly bafatanyije na The Ben gufata amashusho y’iyi ndirimbo icyakora Green P na Fireman ntibabashe kugaragara ahafatiwe aya mashusho. Ibi byatumye twegera abagize iri tsinda tubabaza icyabaye kugira ngo aba basore ntibagaragare ahafatiwe aya mashusho.

tuff gangzTuff Gangz bafashe amashusho y'indirimbo bahuriyeho na The Ben nubwo hari abatari bahari

Mu kiganiro na Jay Polly umwe mu bagize Tuff Gangz yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y’iyi ndirimbo batangiye kuyafata mu mpera z’icyumweru gishize icyakora bagenzi be ntibahagaragare kubera izindi gahunda bari bafite cyane ko bari bari i Kampala, ariko kuko The Ben yagombaga gufata aya mashusho  byihuse byatumye bahita bayafata abandi nabo bakazagira igihe nyuma.

Ibi Jay Polly yabihurijeho na Fireman wabwiye Inyarwanda.com habayeho kudahuza gahunda kandi The Ben yaragombaga gufata amashusho ye vuba bityo bituma bafata agaragaramo The Ben kandi yari akenewe ariko bemera ko nabadahari bazagira igihe muri iyi minsi bakabafata amashusho kandi ko bidatinze bazayafata.

tuff gangzBull Dogg na Jay Polly nibo bafatanyije na The Ben mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo bataratangaza izina ryayo

Aba bahanzi bombi bahurije kukuba iyi ndirimbo igomba gusohoka vuba bishoboka cyane ko kubwabo bifuza ko iyi ndirimbo yasohokana n’amashusho igihe izaba igiye hanze bakaba aribwo bazatangaza byinshi kuriyo. Icyakora bose babwiye Inyarwanda.com ko ari indirimbo yakorewe muri Monstar Record mu gihe amashusho yayo ari gufatwa akazanatunganywa na Ma~Riva.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    gusubirana nibyiza ariko rwose mushatse mwahindura izina kuko ntaw ukeneye ubu gang
  • 6 years ago
    P
  • 6 years ago
    P
  • MUGENZI6 years ago
    fireman na green p bari bari kuyoyoma muri mugo nyine





Inyarwanda BACKGROUND