RFL
Kigali

Tuff Gangz bashyize hanze indirimbo ya mbere ‘For Someone’ nyuma yo kwiyunga–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/09/2017 15:50
4


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya TUFF GANGZ ryemeje ko ryiyunze nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, aba baraperi uko ari bane bahuriye mu ndirimbo nshya bise ‘For Some one’, indirimbo ya mbere aba bahanzi bashyize hanze ihamya intambwe batangiye y’ubwiyunge.



Iyi ndirimbo ‘For Some One’ byari byavuzwe ko itazumvikanamo Fireman byabaye ngombwa ko hashyirwamo intero iri mu ijwi rye, abahanzi bose uko ari batatu basigaye, ibitero byabo birumvikana muri iyi ndirimbo yacuranzwe ikanatunganywa na producer Trackslayer usanzwe ukorera muri Touch Record.

UMVA HANO 'FOR SOMEONE' YA TUFF GANGZ

‘For Some One’ ni indirimbo yumvikanamo imiririmbire izimije n'ubusanzwe aba bahanzi basanzwe bazwiho; Green P, Bull Dogg na Jay Polly ni bo baririmbamo ibitero mu gihe Fireman we usibye intero y’iyi ndirimbo nta handi yumvikanamo. Usibye kandi iyi ndirimbo amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko aba baraperi n'ubundi hari indirimbo bari gukorana na The Ben nayo izajya hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'FOR SOMEONE' YA TUFF GANGZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alan Ngabo6 years ago
    Back strong than ever kabisa. This right here is a bomb. Keep it up
  • job6 years ago
    ntureba sasa! iyi niyo rap twari twarabuze kbs!
  • Tunga6 years ago
    Ebana mwagarutse kbsa
  • Zainabu6 years ago
    Jye numva mwasubira kuri style yanyu yakera mukareka ayo majwi yo kwisaraza. Style yanyu yakera niyo yari sawa, ubu sinzi uko byabagendekeye kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND