Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya TUFF GANGZ ryemeje ko ryiyunze nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, aba baraperi uko ari bane bahuriye mu ndirimbo nshya bise ‘For Some one’, indirimbo ya mbere aba bahanzi bashyize hanze ihamya intambwe batangiye y’ubwiyunge.
Iyi ndirimbo ‘For Some One’ byari byavuzwe ko itazumvikanamo Fireman byabaye ngombwa ko hashyirwamo intero iri mu ijwi rye, abahanzi bose uko ari batatu basigaye, ibitero byabo birumvikana muri iyi ndirimbo yacuranzwe ikanatunganywa na producer Trackslayer usanzwe ukorera muri Touch Record.
UMVA HANO 'FOR SOMEONE' YA TUFF GANGZ
‘For Some One’ ni indirimbo yumvikanamo imiririmbire izimije n'ubusanzwe aba bahanzi basanzwe bazwiho; Green P, Bull Dogg na Jay Polly ni bo baririmbamo ibitero mu gihe Fireman we usibye intero y’iyi ndirimbo nta handi yumvikanamo. Usibye kandi iyi ndirimbo amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko aba baraperi n'ubundi hari indirimbo bari gukorana na The Ben nayo izajya hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO