RFL
Kigali

Tuff Gangs nyuma yo gusubirana batangiye umushinga w’indirimbo na The Ben

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2017 16:05
3


Bull Dogg, Jay Polly, Green P na Fireman bari bamaze igihe badakorana biyemeje kongera guhuza imbaraga aho aba bahanzi babyukije itsinda banatangije rya Tuff Gangs, mu minsi ishzie batangaje ko hari indirimbo bagomba gushyira hanze yarangiye gusa itarimo Fireman, ubu amakuru ahari kandi yizewe ni uko aba basore bari gukorana indirimbo na The Ben.



Aya makuru Inyarwanda.com yari ifite yahamijwe kandi naba nyiri ubwite dore ko Jay Polly ariwe wabajijwe na Inyarwanda ibijyanye no kuba bari gukorana indirimbo na The Ben. Jay Polly yabyemereye umunyamakuru ariko avuga ko ntabyinshi yavuga kuri iyi ndirimbo cyane ko itararangira.

Si uyu muhanzi gusa wahamije aya makuru ahubwo n'umusore wayikoze Madebeats usanzwe ukorera muri Monsta Record, yashyize hanze amashusho y’aba basore bari muri studio hamwe n’inshuti zabo baririmba iyi ndirimbo bahuriyemo kabone nubwo yirinze gushyira hanze ijwi na rimwe bari kuririmba.

the ben

The Ben ubwo aheruka kuririmbira East African Party ya 2017 yahamagaye bamwe mu bagize Tuff Gangz baririmbana indirimbo Kwicuma n'ubundi bakoranye cyera

Kugeza ubu aba basore bari bagiye kuzuza imyaka ibiri batandukanye bafite imishinga myinshi irimo n’indirimbo bagiye gushyira hanze mu minsi iri imbere dore ko iya mbere bayishyira hanze mu minsi mike. Indirimbo yabo ya mbere iri bujye hanze nyuma yo kwiyunga yarakozwe na Producer Pastor P. Tubibutse ko muri iri tsinda rya Tuff Gangs habarizwamo umuvandimwe wa The Ben ariwe Green P.

REBA HANO UBWO BARI MURI STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    niba bataje kubeshya abanyarwanda wlcm muri rwanda music
  • Vile6 years ago
    kwiyunga kwabo nuko byabananiye gukora carreer solo , muzumve ibintu baririmba birutwa nibyo batangiriye ho. abo basore bararangiye ntacyo basigaje! muri bo ntanumwe uheruka gukora indirimbo ifatika ngo yamamare kereka yenda udu collabo twa Budda nawe singles ze zose aziyumvira muri ghetto yiwe i nyamirambo , naho Green na Fireman barutwa na Khalifan aho bageze.Jay polly se we mugirango hari icyo asigaje. ni baze basebe ku mugaragaro!
  • 6 years ago
    bari bakumbuwe kabisa kandi courage. amahoro nimigisha biva ku MANA nibyo tubifuriza





Inyarwanda BACKGROUND