RFL
Kigali

TSINDIRA MILIYONI: AFRIFAME yatangije irushanwa ryo kuririmba kandi kwiyandikisha byatangiye

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:19/01/2017 23:00
2


Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD ari yo Sosiyete ifite urubuga rwa interineti inyaRWANDA.com rumaze imyaka hafi 10 ruri ku isonga mu kumenyekanisha umuziki w’ u Rwanda ku isi hose, impano zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda,buramenyesha abantu bose ko INYARWANDA yatangije irushanwa ryo kuririmba.



Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD buramenyesha abantu bose ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse no kuwumenyekanisha ku isi hose, INYARWANDA LTD ibinyujije muri Brand yayo ya AFRIFAME yatangije irushanwa ryo kuririmba ryitwa AfrifameVOX aho abantu bose bafite impano yo KURIRIMBA bemerewe kuryitabira kandi ku buntu.

Kwiyandikisha bikaba byatangiye uyu munsi tariki ya 19/01/2017 bikazarangira tariki ya 25/01/2017.

KWIYANDIKISHA BIKORWA BITE?

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro bya INYARWANDA Ltd biherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adress muri Etage ya Kabiri, haruguru ya UTC cyangwa ukohereza ibisabwa ukoresheje E-mail ya  afrifame@gmail.com 

Uwiyandikisha asabwa ibi bikurikira:

1. Amazina yose

2. Fotokopi y’indangamuntu

3. Adresses y’aho utuye

4. Nimero ya Telefone (na  Email  niba ayifite)

ICYITONDERWA:

1)Abana bataruzuza imyaka 18 bazandikishwa n’ababayeyi babo cyangwa ababahagarariye.

2)Uwitabiriye irushanwa yemerewe kuzana umucurangira igihe abishaka.

3)Abahanzi bamaze kumenyekana ntibemerewe kwitabira iri rushanwa.

 

AFRIFAME yatangije irushanwa ryo kuririmba  ryitwa AfrifameVOX

 

ABAZATSINDA BAZAHABWA IBIHEMBO BISHIMISHIJE

Umuntu uzaba uwa mbere muri iri rushanwa azahembwa ibi bikurikira: 

1)  Akayabo ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 RWF).

2)  Amasezerano y’umwaka umwe (1) yo gukorerwa Album y’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

3)  Kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye.

Uzaba uwa kabiri kugeza ku wa gatanu na bo bazagenerwa ibihembo byiza.

Ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bukaba busaba abafite impano kwihutira kwiyandikisha ndetse n’uwaba azi umuntu ufite impano kubimumenyesha akiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atabacika.

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira:

Tel :  0783813877 / 0788304594 / 0788771325

Email : afrifame@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Muraho Nage Di Karongi Dashaka Kwiyadikisha Amazina Ni Gatabazi Aimable
  • 7 years ago
    nonese no kuririmba indirimbo zsbo cyangwa nizo bahimbye???





Inyarwanda BACKGROUND