Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD ari yo Sosiyete ifite urubuga rwa interineti inyaRWANDA.com rumaze imyaka hafi 10 ruri ku isonga mu kumenyekanisha umuziki w’ u Rwanda ku isi hose, impano zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda,buramenyesha abantu bose ko INYARWANDA yatangije irushanwa ryo kuririmba.
Ubuyobozi bwa INYARWANDA LTD buramenyesha abantu bose ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse no kuwumenyekanisha ku isi hose, INYARWANDA LTD ibinyujije muri Brand yayo ya AFRIFAME yatangije irushanwa ryo kuririmba ryitwa AfrifameVOX aho abantu bose bafite impano yo KURIRIMBA bemerewe kuryitabira kandi ku buntu.
Kwiyandikisha bikaba byatangiye uyu munsi tariki ya 19/01/2017 bikazarangira tariki ya 25/01/2017.
KWIYANDIKISHA BIKORWA BITE?
Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro bya INYARWANDA Ltd biherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adress muri Etage ya Kabiri, haruguru ya UTC cyangwa ukohereza ibisabwa ukoresheje E-mail ya afrifame@gmail.com
Uwiyandikisha asabwa ibi bikurikira:
1. Amazina yose
2. Fotokopi y’indangamuntu
3. Adresses y’aho utuye
4. Nimero ya Telefone (na Email niba ayifite)
ICYITONDERWA:
1)Abana bataruzuza imyaka 18 bazandikishwa n’ababayeyi babo cyangwa ababahagarariye.
2)Uwitabiriye irushanwa yemerewe kuzana umucurangira igihe abishaka.
3)Abahanzi bamaze kumenyekana ntibemerewe kwitabira iri rushanwa.
ABAZATSINDA BAZAHABWA IBIHEMBO BISHIMISHIJE
Umuntu uzaba uwa mbere muri iri rushanwa azahembwa ibi bikurikira:
1) Akayabo ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 RWF).
2) Amasezerano y’umwaka umwe (1) yo gukorerwa Album y’indirimbo z’amajwi n’amashusho.
3) Kumenyekanisha ibihangano bye ku buryo bwihariye.
Uzaba uwa kabiri kugeza ku wa gatanu na bo bazagenerwa ibihembo byiza.
Ubuyobozi bwa INYARWANDA Ltd bukaba busaba abafite impano kwihutira kwiyandikisha ndetse n’uwaba azi umuntu ufite impano kubimumenyesha akiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atabacika.
Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yabariza kuri adresses zikurikira:
Tel : 0783813877 / 0788304594 / 0788771325
Email : afrifame@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO