RFL
Kigali

True Boy wakoranye indirimbo na Social Mula yakuye igitekerezo kuri Nyina

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2018 13:21
3


Mu Rwanda umuziki uri kurushaho gutera imbere ku bufatanye bw’abahanzi ubwabo aho abamaze kubaka amazina bafatanya n’abakiri bato bari kuzamuka mu mwuga. Umuhanzi True Boy yafatanyije na Social Mula bakorana indirimbo bise ‘Ibituzura’.



Biragaragara cyane ko abahanzi nyarwanda bazwi kandi bakunzwe bari gufasha abakiri kuzamuka mu gukorana indirimbo (collabo) ibintu bifasha mu iterambere rya muzika nyarwanda kwaba ari ukumenyekanisha abakizamuka ndetse no guha ikizere muzika nyarwanda y’ejo hazaza. Inyarwanda.com yaganiriye na True Boy amubaza aho igitekerezo cy’iyo ndirimbo cyaturutse yagize ati:

Igitekerezo cy’indirimbo 'Ibituzura' cyaturutse kuri nyina. Ubwo namusabaga amafaranga yo gukora indirimbo yarambwiye ngo ‘amafaranga yabuze mwana wanjye dore ntiyuzura. Yabaye ibituzura!’ mpita numva ngomba guhita mbikoramo indirimbo ubwabyo kuko abantu bose duhora dushaka amafaranga ntagwira.

TRUE

True Boy wakoranye indirimbo na Social Mula yakuye igitekerezo kuri nyina

Yakomeje atubwira ko nyuma yo kugira igitekerezo cy’iyo ndirimbo yasanze na wundi bayikorana utari Social Mula kuko no mu busanzwe akunda kumuba hafi cyane, akunda kumugira inama kenshi bityo amusaba ko bakorana indirimbo.

Social Mula ntiyigeze yishyuza True Boy

Tubajije True Boy niba Social Mula yaba yaramwishyuje ngo bakorane indirimbo yavuze ko atigeze amwishyuza kandi akaba abimushimira cyane kuba yaramufashije bikomeye. Yaboneyeho gusaba abandi bahanzi bamaze kumenyekana kujya bafasha abakizamuka kuko bizateza imbere uruhando rwa muzika nyarwanda.

Kanda hano urebe indirimbo 'Ibituzura' ya True Boy na Social Mula






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jaques5 years ago
    That's why I love mula boy
  • Kalebuu5 years ago
    Nibyiza kuba umuhanzi wagize aho agera yibuka nabandiv bari inyuma ndabikunze social ISEGONDA nisawaa cyanee
  • Ndikumana Celestin5 years ago
    Mula I rambire cyane kbsa ndayinshimiye iyo Ndirimbo Social komera





Inyarwanda BACKGROUND