RFL
Kigali

Trezzor yateguye igitaramo cy’umuziki utuje kandi uryoshye kuri Pasika”Urukumbuzi Easter Sunday”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2016 10:45
2


Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016 kuri Pasika, itsinda Trezzor ryateguye igitaramo kidasanzwe kiswe “Urukumbuzi Easter Sunday”kizabera kuri Lemigo Hotel kuva isaa kumi z’umugoroba bakazafatanya na Titie.



Yves Kana umwe mu bagize Trezzor, avuga ko igitaramo cyabo bagiteguye mu rwego rwo kwamamaza alubumu yabo “Urukumbuzi”bitegura kumurika muri uyu mwaka wa 2016. Yavuze ko icyo gitaramo cyabo kizarangwa n’umuziki utuje kandi uzaryohera buri wese uzahaboneka bityo bakazarushaho kuryoherwa na Pasika.

Trezzor group

Kuri uwo mugoroba biteganyijwe ko bazaririmba indirimbo zabo ndetse n’iz’abandi bo hanze zakunzwe. Ishimwe Bruce umwe mu bari gufatanya na Trezzor mu itegurwa ry’iki gitaramo, yatangarije Inyarwanda.com ko kwinjira muri icyo gitaramo ari 5000Frw. Ikindi ni uko Trezzor izacuranga umuziki w’umwimerere(Live), kugeza ubu bakaba bageze kure bitegura icyo gitaramo.

Trezzor group

Itsinda Trezzor rikunzwe n'abantu batari bacye

Amwe mu mateka y’itsinda Trezzor rimaze kwandika izina mu muziki nyarwanda utuje kandi uryoshye

TREZZOR ni istinda rikora umuziki mu njyana ya Afro-rock itamenyerewe cyane muri Afurika ariko rigakora n’izindi njana nyafurika (Wild music). TREZZOR ikaba yaravukiye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu 2009.

Kugeza ubu Trezzor igizwe na Yves Kana (guitarist and singer), Hategekimana Bertrand (Pianist and singer), Limbanyi  Yves (Drummer and Percussion), Lauren Richardson (Violinist and singer) na Keilah Creedon (cellist and singer).

Mu mwaka 2009 nibwo Trezzor  batangiye gukora indirimbo zabo za mbere zo kuri album ya mbere yitwa ON COMPUS aho usangaho indirimbo: On compus, Inshuti nziza(video ft Ally Soudi), Wicika intege Ft Jay Poly, Uwagaciro( Video), Simba wa poli ft Mike, Afrika, Nizibika ft Gloire, Haguruka Rwanda na Byashyushye.

Mu mwaka wa 2012 nibwo abasore bagize TREZZOR barangije amashuri ya kaminuza batangira gukorera I Kigali, bafasha abandi bahanzi bagenzi babo mu gutegura ibitaramo bitandukanye kuko bari babifitemo ubumenyi.Ibitaramo batanzemo umusanzu bagafasha bene byo kubitegura hari Miss President cya Oda Paccy, Umutaka cya Mico The Best n’ibindi.

Mu mwaka wa 2013 nibwo TREZZOR yatangiye gukora kuri album ya kabiri yitwa Urukumbuzi, muri uwo mwaka TREZZOR yagize amahirwe yo gukorana n’umuhanzi ALF NABA ( Bulkinafaso) kuri album MUMATAHA ya MOYIZE .

Kuri album(Urukumbuzi) ya 2 ya TREZZOR hamaze gusohokaho indirimbo nka Sinjya kure( video ft Ben Kayiranga), And I love you (video), Nyobora(video), Love song(video), Iwacu n’indi yitwa Urukumbuzi ari nayo yitiriwe iyo alubumu izaba iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho ikazasohoka hagati muri uyu mwaka wa 2016.

Trezzor yitabiriye iserukiramuco rya KIGALI UP ndetse mu ntangiriro za 2014 yagiye I Zanzibar mu iserukiramuco  SAUTI ZA BUSARA ku butumire bw'umuhanzi MOYIZE.

Trezzor groupTrezzor groupTrezzor group






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutimura8 years ago
    Richard ntakirimo?
  • 8 years ago
    nifuzako mwakomeza kumenyekanisha ibihangano byanyu kuko murashoboye kandi ndakunda





Inyarwanda BACKGROUND