Bull Dogg na Tonny ni abahanzi bashya basinye amasezerano muri Touch Records .Nyuma yo kubasinyisha no gutangira imikoranire, iyi nzu yateguye igitaramo cyo kumurikira aba bahanzi abafana babo.
Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2016 nibwo iki gitaramo cyabereye mu kabyiniro k' i Gikondo .Ni igitaramo cyitabiriwe , hanubahirizwa amasaha igitaramo cyagombaga gutangiriraho. Tonny na Bull Dogg bataramiye abantu mu gihe cy’amasaha abiri n’igice ,imiririmbire yabo yishimirwa n'abafana.
Tonny imbere y'abafana be
Bull Dogg wasinye muri Touch Record nawe yiyeretse abakunzi ba muzika
Muri iki gitaramo hagaragayemo udushya dutandukanye nk' aho umufana yasanze Bull Dogg kurubyiniro amuzaniye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi maze uyu muhanzi yanga kuyafata umufana ayarambika ku rubyiniro arigendera nyuma atorwa nabari baherekeje Bull Dogg. MC Tino wari umushyushyarugamba na we yatunguye abantu kuko yageze aho atangira guhamagara abahanzi yiyicariye yarambije kurubyiniro ibintu bidasanzwe mu bitaramo byanasekeje benshi mu bafana bari aho.
Abafana bari bizhiwe
Umuhanzikazi Tonny
Mc Tino yafashije Tonny mu ndirimbo baririmbanye yitwa" Tukabyine"
Mc Tino cyo yageze ubwo ayobora igitaramo yicaye hasi
Bull Dogg amafaranga yahawe yayanze bayata ku rubyiniro
Nyuma y'igitaramo, Tonny yabwiye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko byamufashe igihe cyo gutekereza ku muziki we , bimuviramo gusa n'usubiye inyuma gato ariko noneho ahamya ko yongeye kugaruka ndetse ko yiteguye gukora cyane.
TANGA IGITECYEREZO