RFL
Kigali

Nyuma yo gusinyisha Bull Dogg na Tonny, Touch Records yabamurikiye abafana , Tino ayobora igitaramo yicaye- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2016 14:26
2


Bull Dogg na Tonny ni abahanzi bashya basinye amasezerano muri Touch Records .Nyuma yo kubasinyisha no gutangira imikoranire, iyi nzu yateguye igitaramo cyo kumurikira aba bahanzi abafana babo.



Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2016 nibwo iki gitaramo cyabereye mu kabyiniro k' i Gikondo .Ni igitaramo cyitabiriwe , hanubahirizwa amasaha igitaramo cyagombaga gutangiriraho. Tonny na Bull Dogg bataramiye abantu mu gihe cy’amasaha abiri n’igice ,imiririmbire yabo yishimirwa n'abafana.

Tonny

Tonny imbere y'abafana be

Tonny

Bull Dogg wasinye muri Touch Record nawe yiyeretse abakunzi ba muzika

Muri iki gitaramo hagaragayemo udushya dutandukanye nk' aho umufana yasanze Bull Dogg kurubyiniro amuzaniye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi maze uyu muhanzi yanga kuyafata umufana ayarambika ku rubyiniro arigendera nyuma atorwa nabari baherekeje Bull Dogg. MC Tino  wari umushyushyarugamba na we yatunguye abantu kuko yageze aho atangira guhamagara abahanzi yiyicariye yarambije kurubyiniro ibintu bidasanzwe mu bitaramo byanasekeje benshi mu bafana bari aho.

Tonny

Abafana bari bizhiwe

Tonny

Umuhanzikazi Tonny

Tonny

Mc Tino yafashije Tonny mu ndirimbo baririmbanye yitwa" Tukabyine"

Tonny

Mc Tino cyo yageze ubwo  ayobora igitaramo yicaye hasi 

Tonny

Bull Dogg amafaranga yahawe yayanze bayata ku rubyiniro

Nyuma y'igitaramo, Tonny  yabwiye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko byamufashe igihe cyo gutekereza ku muziki we , bimuviramo gusa n'usubiye inyuma gato ariko noneho ahamya ko yongeye kugaruka  ndetse ko yiteguye gukora cyane.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manama8 years ago
    Abahanzi bacu bageze kure kabisa niba basigaye baririmbira muri mukubite umwice nkaziriya!
  • djasu8 years ago
    Ndabona byari byiza gusa. Bull dog yariyemeye abayarafashe amafarang yumufana





Inyarwanda BACKGROUND