RFL
Kigali

TOP5: Abahanzi nyarwanda bihungije muzika bayigarukamo ikababera ibamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2017 15:16
3


Mu Rwanda abahanzi banyuranye barambye mu muziki usanga bajya bawikuramo hagacaho igihe barigiriye mu bindi icyakora kugaruka mu muziki igihe babishakira ubona bitaborohera benshi bo baba bibaza impamvu bibananira ikabayobera, muri iyi nkuru tugiye kureba urutonde rw’abahanzi batanu bikuye mu muziki,nyuma bashaka kuwugarukamo ukababera ibamba.



5. Elion Victory

Uyu ni umuhanzi wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo amafaranga,Marita ndetse n’izindi … Uyu muhanzi nyuma yo kumenyekana cyane mu muziki yaje kubura, amakuru yavugaga ko Elion Victory yabarizwaga mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye kwihugura mu muziki, agarutse mu Rwanda yashatse kubura ibya muzika gusa kuva yashaka gusubira muri muzika, gusubira ku rwego yari ariho ataragenda byaramunaniye.

elion victory

4.Mc Monday

Ukivuga Mc Monday uhita wumva nyinshi mu ndirimbo ze ariko iyakunzwe cyane ndetse yanamamaye ni ‘Inyoni yaridunze’ . Mc Monday yaje kubura mu ruhando rwa muzika, nyuma y’igihe kitari gito ataboneka yaje gushaka kugaruka mu muziki icyakora biranga ubwamamare yari afite mbere arabubura burundu nubwo yari yagerageje guhindura izina akiyita Saga Assou uyu muhanzi byaramwangiye. Kuri ubu uyu mugabo asa n'uwiviriye mu muziki kuko ntacyumvikana yakoze indirimbo ukundi.

mc monday

3.Young Junior

Young Junior ni umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zinyuranye ze ndetse n’izindi yakoranye na Diplomate,uyu muhanzi yaje kuva mu muziki ajya kwiga mu Buhinde. Ku ishuri Young Junior yagerageje gukora umuziki ariko ntibyakunda ko akomeza kwamamara, uyu muhanzi yumvaga ko nagaruka mu Rwanda ashoje amasomo azinjira mu muziki nanone, gusa akiza yagerageje gukora gusa kongera kwamamara biranga ahita yigira gukora ibindi nubwo ntawahamya ko yasubitse ibya muzika ariko Young Junior muri iyi minsi ameze nk'uwabivuyemo.

young junior

2. Dip G (Diplomate)

Dip G cyangwa Diplomate nkuko yamamaye mu njyana ya Hip Hop yakoze umuziki ku rwego rukomeye kugeza ubwo uyu muhanzi ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi banajyanye n’ikipe y’igihugu ya U 17 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique, uyu muhanzi yaje kuburirwa irengero, amakuru icyo gihe yavugaga ko iby'umuziki yabivuyemo asigaye akora ubucuruzi muri Uganda.

Uyu muhanzi nyuma y’igihe yagarutse mu Rwanda yongera gusubira mu muziki ariko ntibyamuhira dore ko atongeye kwamamara, ibi byaje kuviramo uyu muhanzi kwirukanwa muri Touch Entertainment bamushinja kudatanga umusaruro uhagije, uyu musore n'ubwo agihanyanyaza mu muziki ariko ntarongera guhirwa nkuko byahoze mbere yuko ava muri muzika.

Dip G

1.Just Family

Iri ni itsinda rya muzika ryari rigizwe na Bahati, Jimmy na Croidja aba bakoze umuziki bagira amahirwe baramamara baza no kugira amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Aba bahanzi bakoreye igitaramo cyo kumurika album ku Gisenyi bakikirangiza bahita batandukana, itsinda bararisenya. Nyuma y’igihe badakorana bashatse kongera kwiyunga Croidja wagiye bamusimbuza umuhanzi mushya witwa Chris gusa nubwo nubu bagihatana ariko ubwamamare iri tsinda ryahoranye bwanze kongera kubagarukira.

just family

Iyi ni inkuru ikubiyemo uko umunyamakuru wayanditse abibona, biroroshye ko wabona hari uwo yashyizemo wenda hakagira uwo yibagirwa mu bitekerezo by'abasomyi buri wese yagerageza kuvuga amwe mu mazina azi yagiye yamamara ba nyirayo bakaza kwikura mu muziki ku buryo budasobanutse magingo aya bakaba bari kurwana no kongera kuyafatisha ariko bikaba bikibagoye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kjb7 years ago
    mwibagiwe abakimaze
  • mutabazi koffi fidel7 years ago
    abasore nka kgb bahezehe mzee?? cg miss jojo and chanel??? jay polly nareba nabi nawe bizamugora na gisa kinganzo biri kwanga kbx!!! thx
  • Sant7 years ago
    nibenshi cyane,abo ba jay polly,zig 55,pacson.....





Inyarwanda BACKGROUND