RFL
Kigali

TOP20: Ubukwe bw'abantu b'ibyamamare bwabaye muri 2018 bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 19:57
2


Ukwezi k'Ukuboza kuba kuganisha umwaka ku musozo akenshi usanga umwaka atari ikintu gito ku buryo bimwe mu byabaye mu mwaka hari ibiba bitangiye kwibagirana. Inyarwanda.com twicaye tubakorera urutonde rw'ubukwe bw'abantu b'ibyamamare bwabaye mu Rwanda bukavugwa cyane mu itangazamakuru.



Ubukwe bwabaye muri uyu mwaka wa 2018 ni bwinshi yewe n'ubw'abantu b'ibyamamare ntabwo ari bucye ariko byibuza ubu ni bwo bukwe makumyabiri twabahitiyemo bw'abantu b'ibyamamare cyangwa bazwi mu Rwanda bwabaye muri uyu mwaka witiriwe uw'abanyamakuru kubera uburyo abanyamakuru bari mu bakoze ubukwe ari benshi.

Sarah Sanyu Uwera

Sanyu Sarah

Sarah Sanyu Uwera ni umuririmbyi ukomeye muri korali Ambassadors of Christ cyane ko ari umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi z'iyi korali, uyu yakoze ubukwe tariki 29 Nyakanga 2018 arushingana na Kayumba Aimé, basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi.

Manishimwe Emmanuel Mangwende

Mangwende

Ku wa kane tariki 29 Ugushyingo 2018 Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ibumoso mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Claudine Uwase [Claudio] usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Charity Cricket Club.

Kwizigira Claude

Kwizigira

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo Umunyamakuru Kwizigira Claude ukorera RBA yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Umubyeyi Clarisse bari bamaranye imyaka 15 mu munyenga w’urukundo.

Ntirenganya Gentil Gedeon

Gentil Gedeon

Tariki 8 Nzeli 2018 ni bwo umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya wa KT Radio yambikanye impeta n'umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha basezerana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose.

Humble Jizzo (Urban Boys)

humble jizzo

Tariki 24 Ugushyingo 2018 ni bwo Humble Jizzo wo muri Urban Boyz yambikanye impeta y'urudashira n'umugore we w'umunyamerikakazi Amy Blauman mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahitwa Hakuna Matata.

Basile Uwimana

Basile

Uwimana Basile ni umwe mu banyamakuru bamaze kubaka izina mu mitima ya benshi mu bakurikirana Televiziyo y’u Rwanda. Uyu munyamakuru uzwi cyane mu kiganiro cya mu gitondo bise ‘Waramutse Rwanda’ tariki 12 Kanama 2018 yakoze ubukwe na Carine Umutoni.

Kibonke Clapton

kibonke

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Kibonke Clapton muri Sinema nyarwanda, tariki 18 Ukwakira 2018 yasezeranye n'umukunzi we Mutoni Jacky bari bamaze igihe mu munyenga w'urukundo.

Mc Murenzi

murenzi

Umunyamakuru Kamatali Murenzi [Mc Murenzi] yahamije isezerano rye n’umukunzi we Aline Rudakenga imbere y’Imana ku wa 04 Kanama 2018. Ni umuhango wari witabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bakoraniye i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri Golden Tulip La Palisse Hotel.

Miss Aurore Kayibanda

Mc Murenzi

Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 n'umukunzi we Egide Mbabazi bakoreye ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubukwe bw'aba bombi bwabaye tariki 29 Nyakanga 2018 bugirwa ibanga rikomeye cyane cyane mu itangazamakuru. Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw'aba bombi ngo basezeranye imbere y'amategeko gusa.

Miss Sharifah Umuhoza

Sharifa

Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakoze ubukwe n’umugabo we Niyonteze Thierry aho buri wese wabutashye yatahanye ‘cake’ asangiza abo yasize mu rugo.

Nsengimana J Bosco

Nsengimana J Bosco

Nsengimana Jean Bosco umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku magare akaba umukinnyi wa Benediction Continental Team ku wa 29 Ugushyingo 2018 yasezeranye kubana akaramata na Niyireba Uwase Jeannette.

Miss Akazuba Cynthia

Miss akazuba Cynthia

(Uyu si umugabo wa Miss Akazuba Cynthia ahubwo ni uwari umusohoye mu nzu nka musaza we ku munsi w'ubukwe)

Cynthia Akazuba w’imyaka 29, wabaye ku nshuro ya mbere Nyampinga w’Umujyi wa Kigali mu 2007 ubwo yari afite imyaka 18 gusa ndetse akaza no kuba Nyampinga w'Akarere ka Afrika y'Uburasirazuba, muri uyu mwaka wa 2018 yakoze ubukwe na Gakwaya Christian umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka.

Rigoga Ruth

Rigoga

Ku wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 ni bwo umunyamakuru wa Radio na Tv 10, Rigoga Ruth yarushinze asezerana imbere y’Imana n’umugabo we Fred biyemeje kubana akaramata. Uyu mugabo wegukanye Rigoga Ruth ni umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Fuade Uwihanganye

Fuade

Uwihanganye Fuade wamamaye nka Papa w'abatoto na Ingabire Bilha ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018 bemeranyije kubana akaramata bereka ibirori imiryango yabo n'inshuti.

Sam Karenzi

karenzi

Sam Karenzi uzwi cyane kuri Radio Salus yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Titi Aline. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018.

Miss Bellange Irene Muhikira

Miss Irene Bellange

Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 ndetse kugeza ubu akaba ari we ucyambaye ikamba dore ko nta wundi mukobwa wigeze atorwa ngo amusimbure, yarushinze tariki 27 Nyakanga 2018 yambikana impeta y'urudashira na Burabyo Ghislain mukuru wa Yvan Buravan. Aba bombi basezeranyijwe na Apotre Dr Gitwaza.

Sonia Irakoze Fidélité

Sonia Irakoze

Sonia Irakoze Fidélité wamenyekanye muri filime Anita ikaba ari nayo yatumye benshi bamuhimba akazina ka Anita, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Senga Patrick mu birori byabaye tariki 11/08/2018 bikabera ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Favor

Favor wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo yasabwe anakobwa na Producer Ishimwe-AMAFOTO

Uwikuzo Genevieve (Favor), umuhanzikazi akaba n'umwe mu bari kurangiza mu ishuri rya muzika rya Nyundo, muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo yakoze ubukwe. Tariki 16 Kamena 2018 yarasabwe aranakobwa, tariki 23 Kamena 2018 asezerana kubana akaramata n'umukunzi we Ishimwe Tyshique usanzwe ari umu producer.

Producer Bill gates

Billy Gates

Producer Mulumba John uzwi cyane nka Bill Gates ni umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uyu yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye hamwe n'umukunzi we w'umuhanzikazi, Dukundimana Laetitia bari bamaze igihe kitari gito bakundana. Tariki 9 Werurwe 2018 aba bombi bakoreye muri Uganda imihango yo gusaba no gukwa, indi mihango ibera mu Bufaransa ari naho bari kubarizwa magingo aya.

Miss Rusizi Umutesi Teta Afsa

Miss Rusizi Umutesi Afsa wifuzaga kuba Miss Rwanda agiye kurongorwa n'umuherwe umurusha imyaka 24

Nyampinga w'Akarere ka Rusizi, Umutesi Teta Afsa w'imyaka 21 y'amavuko, yakoze ubukwe muri uyu mwaka wa 2018 bugarukwaho cyane mu itangazamakuru na cyane ko yarushinganye na Mudaheranwa Aman Casmir umurusha imyaka 24. Tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo Miss Afsa na Aman basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Rusizi mu idini ya Islam.

Muri ubu bukwe makumyabiri dutangaje bw'ibyamamare byo mu Rwanda birashoboka ko hari ubwo waba uzi bwabaye tukaba tutabushyizemo. Inyarwanda.com twibanze cyane ku bukwe bwavuzweho mu itangazamakuru n'ubw'abandi b'ibyamamare bwagizwe ibanga rigatahurwa na Inyarwanda.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy Kelvin 5 years ago
    ragiraremy5@gmail.com
  • Sadiki 2 years ago
    Ntawayiringiye ngo akorwe ni sono





Inyarwanda BACKGROUND