RFL
Kigali

TOP5: Ibitaramo byasize umugani mu rwa Gasabo mu mwaka wa 2018

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:11/12/2018 10:07
0


Mu mwaka wa 2018 habaye ibitaramo bitandukanye bimwe byasize amateka y’uko bititabiriwe gusa hari n’ibyakorewemo urugomo.



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibitaramo bititabiriwe ndetse bimwe muri byo bikagaragaramo n’urugomo. Icyakora ibi bitaramo tugiye kubagezaho byose bihuriye ku kuba bacye babyitabiriye warasangaga bafite inyota yo kubyina.

Igitaramo cyo gutabariza D'amour Seleman

Tariki 24 Ugushyingo 2018 habaye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza umukinnyi wa filime urwaye impyiko, D'amour Seleman, ukeneye agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurirwe mu Buhinde. Ubwitabire bw’iki gitaramo bwari ku rwego rwo hasi cyane dore ko haje abantu mbarwa. Ibi byagize ingaruka ku gitaramo kuko n’abahanzi barimo Charly&Nina, Knowless na Bruce Melody batigeze baririmba.

Jay C, Lil-G na Mico the Best nibo bageragejee kuririmbira aba abacye bitabiriye

Igitaramo cya The Mane cyabereye i Huye

Tariki 23 Ugushyingo 2018 i Huye, muri Kaminuza y'u Rwanda habereye igitaramo cya The Mane 'Simbuka Tour' cyaranzwe n'ubwitabire bucye. Ibi byatumye abari ku muryango banga ko n’itangazamakuru ryinjirira ku byangobwa ahubwo basabwa nabo kwishyura kuko wabonaga bari ku itegeko ko bagomba kwinjiza amafaranga ukongeraho n'amakuru avuga ko ba nyir'igitaramo batashakaga ko urwo gusenya bahuriye narwo i Huye rutamenyekana mu itangazamakuru.

Aba bahanzi baba muri The Mane bagiye kuza ku rubyiniro, byabaye ngombwa ko abantu bose bari hanze binjizwa ku buntu harimo n’abanyeshuri bari banze kwishyura 1000Frw.

Bacye bari muri iki gitaramo barabyinnye karahava

Igitaramo cya Urban Boys na Jay Polly i Rwamagana

Ikindi gitaramo cyo cyateje impagarara ni aho itsinda rya Urban boyz na Jay Polly batumiwe mu Mujyi wa Rwamagana birangira bataririmbye bitera umujinya abafana bamenagura intebe, amacupa n’ibindi bikoresho.

Abafana babuze Urban Boyz na Jay Polly bahitamo kwangiza

Iki gitaramo cyari kuba tariki 1 Nyakanga 2018 kikabera muri AVEGA ahazwi cyane ku izina rya Nyakatsi. Ni igitaramo cyari gifite ubwitabire bw’abantu hagati ya 400 na 500 binatandukanye n’ahandi twavuze. Uwateguye iki gitaramo ni we wabaye nyirabayazana w’ibibazo byakurikiyeho dore ko ubwo yari amaze kwishyuza abitabiriye ngo yahise aburirwa irengero.

Hari abahisemo kwitwarira intebe

Amasezerano y’uyu wateguye iki gitaramo yavugaga ko Urban boyz iri buririmbe bayishyuye Saa kumi n’imwe n’igice (17h30). Uwateguye igitaramo yari yamaze kugeza abahanzi aho baririmbira igihe cyo kujya ku rubyiniro kigeze baramubuze nuko bajya kumushakira i Rwamagana mu mujyi naho baramubura bahitamo gutaha bataririmbye.

Igitaramo The Mane yatumiyemo Harmonize i Kigali

Tariki 24 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali habaye igitaramo The Mane yari yatumiyemo Harmonize mu kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane isanzwe ifasha abahanzi nka Safi Madiba ndetse na Marina. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bucye ndetse n’ababashije kuza baza batinze. Ibi byatumye amasaha igitaramo cyagombaga gutangiriraho ahinduka nuko biza kugira ingaruka no ku masaha yo gusorezwaho kuko gisa n’icyafunzwe nyuma y'uko amasaha yari yatanzwe yarengejwe.

Igitaramo ‘Mystery’ cy’abambaye Masque Mask

Igitaramo tugiye gusorezaho n’igitaramo cyiswe ‘Mystery’ cyari kwitabirwa n’abambaye Masque Mask. Muri iki gitaramo Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ni we wari wateguwe kuza gususuruta abacyitabiriye. Cyaranzwe n'ubwitabire bucye bituma na Shaddy Boo wari gususurutsa abantu yanga kucyinjiramo dore ko yahageze agahita yitahira. 

Shaddy Boo akihagera yabanje kwifotoreza ku modoka ariko ntiyakinjiramo kuko yahise yitahira.

Bacye bitabiriye barabyinnye karahava

Bimwe mu bitaramo twavuze haruguru mbere yo gutangira, byakunzwe kurangwa nuko abicaza abantu, babwiraga abafana kwegerana bakurikije uko amatike yabinjije arutanwa, bityo kugira ngo umuhanzi naza kuririmba n’amafoto afatwa aze kugaragara nk’aho hari byibuze abantu bagaragara.

Queen Cha ubwo yari imbere y'abantu mbarwa i Huye mu gitaramo cya The Mane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND