RFL
Kigali

TOP 20: Urutonde rw’abahanzi b'ibyamamare bataramiye mu Rwanda muri 2018-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2018 12:21
0


Iminsi irashira ishyira amezi mu mwaka ! Iminsi 25 ni yo isigaye ngo duhe ikaze umwaka mushya muhire wa 2019. 2018 isize u Rwanda rugenderewe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye bataramiye i Kigali no mu Ntara enye, basigiye urwibutso abo bataramiriye n’ubu barirahirwaga, abandi bavugwa mu batanze ibyishimo bicagase.



Uruganda rw’Imyidagaduro mu Rwanda rufite intambwe ikomeye rumaze gutera. Uko imyaka ishira indi igataha ni nako hari byinshi bitishimirwa n’abagenerwabikorwa bigenda bikosoka. Umwaka wa 2018 ni urugero rwiza rw’uko ibyamamare byanogewe no gutaramira umubare munini w’Abanyarwanda, itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya Sauti Sol ni abahamya bibi.

Umubare w’abahanzi b’abanyamahanga bakandiye ku butaka bw’u Rwanda bazanwe no gutarama hagati ya Mutarama 2018 n’ Ukuboza 2018 ni benshi .Tugiye kurebera hamwe bamwe mu bahanzi b’abanyamahanga bataramiye ku butaka bw’u Rwanda bakavugwaho mu itangazamakuru uretse ko hari n’abandi bahanzi bagiye bagera mu Rwanda mu ibanga rikomeye bitewe na gahunda yabaga ibizanye.

Sauti Sol na Yemi Alade; Ku ya 31 Ukuboza 2017-01 Mutarama 2018

Itsinda ry’abanyamuziki Sauti Sol ribarizwa muri Kenya, bafatanyije n’umukobwa wo muri Nigeria Yemi Alade bafatanyije n’abanyarwanda bahesheje umugisha umwaka mushya muhire wa 2018.

Bombi bahuriye ku rubyiniro rwa Kigali Convention Center binjirana n’Abanyarwanda mu mwaka mushya muhire wa 2018.Iki gitaramo cyaranzwe n’imvura y’umuzajoro, abakitabiriye ni abahamya beza b’uko babyinaga imvura ibari ku bitugu, barashinyirije kugeza umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo uvugijwe.

Uretse Yemi Alade na Sauti Sol, abahanzi Nyarwanda na bo bahawe umwanya barigaragaza barimo Allioni [uri mu maboko ya Muyoboke Alex], Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse na Uncle Austin.

Sheebah na Ali Kiba; Tariki 1 Mutarama 2018

Image result for Sheeba na ali kiba igitaramo East African amakuru

Sheebah na Ali Kiba bataramiye mu Rwanda mu gitaramo East African Party cyabaye tariki 01/01/2018. Ni gitaramo gitegurwa buri gihe mu ntangiriro z’umwaka. Igitaramo cyo muri uyu mwaka cyatumiwemo aba bahanzi, cyitabiriwe n’abahanzi benshi batandukanye ku buryo abacyitabiriye babashije kuvanayo ibyishimo bibinjiza neza mu mwaka mushya wa 2018.

Davido yari i Kigali ku wa 03 Werurwe 2018

Davido yatunguranye mu gitaramo cye ahamagara ku rubyiniro Jay PollyUmunyamuziki Davido wo muri Nigeria umaze kwegukana amashimwe atandukanye mu muziki yakoreye igitaramo gikomeye muri Parikingi ya Stade Amahoro. Yakoresheje imbaraga nyinshi, agaragaza ubuhanga bwe mu muziki arambyemo.

Imbere y’abacyitabiriye, Davido yagaragaje ko yanyuzwe n’imiririmbire y’umuraperi Jay Polly, ndetse mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru mbere y’uko akora igitaramo, yari yavuze ko umuhanzi azi wo mu Rwanda azi ari Jay Polly. Uyu muhanzi yaciye bugufi ahamagara Jay Polly ku rubyiniro bafatanya gukora igitaramo cyasigaye mu mitwe ya benshi.

Ku ya 17 Werurwe 2018: Umuhanzikazi Cindy Sanyu

Umunya-Uganda Cindy Sanyu waciye ibintu mu kwiyambika ubusa no kugira umubare munini w’indirimbo zakunzwe cyane, unaherutse gutangaza ko yaciye ukubiri n’ibyobyabwenge yataramiye mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro K Club gaherereye i Nyarutarama, aracyesha.

Uyu muhanzikazi yagaragarijwe urukundo n’abafana be bari bayobotswe na manyinya, anitabaza ku rubyiniro Kid Gaju bahuriye mu ndirimbo « Gahunda » yakunzwe mu bihe byabo.

Kuya 24-25 Weruwe 2018: Harmonize yataramiye Musanze na Kigali ku butumire bwa The Mane.

Ku wa 24 Werurwe, 2018 Harmonize yataramiye i Musanze ku butumire bw’inzu ireberera inyungu y’abahanzi The Mane yamurikaga ku mugaragaro ibikorwa byayo. Ni igitaramo cyabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kitabirwa bikomeye n’abafana benshi kimwe n’abahanzi batari bacye.

Ku wa 25 Werurwe, 2018 umuhanzi w’umunya-Tanzania Harmonize yataramiye mu ihema rya Kigali Confrence and Exbihition Village [Camp Kigali]. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buciriritse ugereranyije n’icyo yakoreye i Kigali.

Ku ya 30 Werurwe 2018: Phllisia Ross

Ruhumuriza James [King James] yakoranye igitaramo gikomeye n’Umunya-Haiti, Phyllisia Ross muri Kigali Jazz Junction. King James ni umwe mu bahanzi bamenyerewe mu mujyo w’indirimbo z’urukundo, ni mu gihe uyu mukobwa ari umwe mu bahanga mu muziki Isi ifite. Abakitabiriye babanje kuzitirwa n’imvura, gusa saa mbiri yari icogoye batangira kunogerwa n’umuziki wacuranzwe na King James ndetse na Phyllisia Ross.

Tariki 01 Mata 2018 : Rurangiranwa mu baramyi Sinach yahesheje umugisha benshi i Kigali

Sinach wakunzwe mu ndirimbo 'I Know Who I Am', yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika cyiswe 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter'.Iki gitaramo cyabereye mu mbuga ya Sitade Amahoro, abacyitabiriye imvura y’umugisha ibari ku bitugu.

Sinach umugore wahiriwe n’urugendo rw’ivugabutumwa abinyujije mu bihangano bye birebwa byumvwa n’umubare utabarika umunsi ku wundi. Yageze i Kigali benshi bacyumva ko ari indoto, yakoreye igitaramo i Kigali cyahembuye imitima ya benshi ku butumire bw’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana.

Ku ya 29 Mata 2018: Mr. P wahoze muri P Square na Sauti Sol bataramiye i Kigali

Mr. P wahoze mu itsinda rya P Square yahuriye ku rubyiniro rwa Kigali Convention Center n’itsinda ry’abanyamuziki Sauti Sol. Ni igitaramo cyasozaga inama yari imaze iminsi itatu ya Mo Ibrahim Foundation Center.

Peter Okoye (Mr.P) yafashe umwanya ashima byimazeyo Perezida Paul Kagame ugejeje u Rwanda ku iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Sauti Sol bo bavuye mu Rwanda bavuga ko bashyiriye ubutumwa Perezida Kenyatta bakurikije ibyo babonye mu Rwanda ku munsi w’Umuganda.Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi Phiona, Riderman, Charly na Nina, The Ben n’abandi.

Ku ya 26 Gicurasi 2018: Zahara wo muri Afurika y’Epfo na Social Mula bahuriye ku rubyiniro

Ku nshuro ya cumi (10) ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bitegurwa byahuje Social Mula ndetse na Zahara wo muri Afurika y’Epfo. Muri iki gitaramo umunyarwanda Social Mula yanagaragaje ko ari umuhanga mu bijyanye no kuririmba muzika mu buryo bwa Live.Social Mula yaje ku rubyiniro akurikira itsinda ry’abacuranzi ba Neptunez Band ryabanje gususurutsa abari bakubise buzuye. Zahara wari umuhanzi mukuru niwe wari utahiwe, yaririmbye amasaha abiri arenga. Mu masaha abiri gusa yari amaze kujagajaga indirimbo ze nyinshi ari na ko ahagurutsa abanyarwanda kubera umudiho uri mu ndirimbo ze.

Ku ya 06 Mata 2018: Nasty C yishimiwe bitavugwa mu gitaramo yakoreye i Kigali

Umunya-Afrika y'Epfo Sikayesizwe David Junior Ngcobo [Nasty C],ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu muziki wa Afurika. Yataramiye abanyakigali, biganjemoabakibyiruka mu gitaramo‘Rock out and Party’ cyabereye Platnum Club iherereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore w’imyaka 21 yataramiye i Kigali hashize iminsi mike avuye mu irushanwa rya Coke Studio Africa 2017. Nasty C wagiranye ibihe byiza na Umulisa Benith[Queen] yari kumwe na Dj we Audiomarc; wabanjirijwe n’abandi ba-Djs bakomeye i Kigali barimo Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Julzz na Dj Tyga.

Ku ya 29 Kamena 2018: Bebe Cool yataramiye i Kigali Bebe Cool

Bebe Cool uherutse kwegukana igihembo ‘Best Male of East Africa’ mu bihembo bya Afrimma yataramiye i Kigali. Uyu mugabo uherutse gusubukura gutaramira mu ruhame nyuma y’amezi abiri y’ubwoba, yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction.

Uyu muhanzi wo muri Uganda wishimiwe cyane mu gitaramo yakoze, yagaragaje umutima we atanga inkunga yo kuvuza umwana Gahima Ella Bright wavukanye ikibazo ku bwonko. Uyu mwana ni umfura mu muryango wa Munyaneza Innocent na Umuhoza Laetitie batuye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Urubyiniro rwa Kigali Jazz Junction Bebe Cool yaruhiyeho na Ringo wo muri Afurika y’Epfo, Mani Martin, Hope Irakoze ndetse n’itsinda rya Neptunez Band n’abandi.

Ku ya 27 Nyakanga 2018: Umunezero udashira mu gitaramo Yvonne Chaka Chaka yatumiwemo na KNC.

Umuhanzi Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo umuzingo w’indirimbo ze (alubumu) ‘Heart Desire’. Ni igitaramo yari yatumiyemo umunyabigwi Yvonne Chaka Chaka, abataramiwe nawe batashye bamuvuga imyato.Muri iki gitaramo, Yvonne yaciye bugufi yicara ku rubyiniro ahuza urugwiro n’umusore wavukanye ubumuga bw’ubugufi, ibintu byakoze ku marangamutima ya benshi bitabiriye iki gitaramo.

Ku ya 29 Nzeli 2018: Waje wo muri Nigeria yahuriye n’uruvagusenya i Kigali

Waje wo muri Nigeria yakoze igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo bicagase n’ubwitabire buri hasi. Ni igitaramo yahuriyemo n’umunyarwanda Muyango Jean Marie ndetse na Neptunez Band imaze kumenyerwa mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Kigali Serena Hotel, Waje ufite inkomoko muri Nigeria ndetse n’umunyarwanda Muyango usanzwe ari umutoza w’itorero ‘Urukerereza’ nibo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hasi ugereranyije n’ibindi bitaramo byagiye bitegurwa na Kigali Jazz Junction mu mezi yatambutse.

Ni igitaramo kandi cyaranzwe n’ibyishimo bicagase cyane ko uwararanganyaga amaso mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga benshi bahugiye ku mbuga nkoranyambaga abandi bahanze amaso ibyaberega ku rubyiniro, umubare w’abirekuraga bakabyina ubarirwa ku ntoki.

Ku ya 26 Ukwakira 2018: Oliver Mutkudiz

Umunyazimbabwe yataramiye i Kigali.Oliver Mutkudzi ni Umunya-Zimbabwe kavukire. Ni Umusaza ugikirigita imirya y'intanga ku myaka 66 y’amavuko yakoze ibidasanzwe mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n'umunyamuziki Bruce Melodie.

Iki gitaramo cy'amateka cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel guhera saa mbiri z’ijoro. Abantu batangiye kwinjira ahabereye igitaramo guhera saa kumi n'ebyeri (18h:00’) z'umugoroba kugeza mu masaha akuze, abantu bari uruvunganzoka, bagaragaza akanyamuneza ko gutaramirwa n’umunya-Zimbabwe, Oliver ndetse n’umunyarwanda Bruce Melodie ubitse mu kabati ke igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani.

Ku ya 26 Nyakanga 2018: Alpha Blondy ufite amateka yihariye nawe yataramiye mu Rwanda

Mbere yo kujya ku rubyiniro, Alpha Blondy yigiye ikinyarwanda mu maso ya Minisitiri Uwacu Julienne. Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 ubwo mu Rwanda hatangizwaga iserukiramuco rya Kigali Up, umwe mu bahanzi bagombaga gutaramira muri iki gitaramo ni Alpha Blondy uzwi cyane mu njyana ya Reggae.

Uyu muhanzi mbere yo kujya ku rubyiniro yabanje kwiga amwe mu magambo agize ururimi rw'ikinyarwanda.Ubwo yiteguraga kujya ku rubyiniro Alpha Blondy yahamagaye Lion Imanzi wari umushyushyarugamba(MC) muri iki gitaramo maze amusaba kumwigisha amwe mu magambo amwe n'amwe y'Ikinyarwanda. Ubwo yayamwigishaga ni na bwo Minisitiri w'Umuco na Siporo wari witabiriye iri serukiramuco yari ageze aho abahanzi biteguriraga agiye kuramutsa uyu muhanzi.

Ku ya 31 Nyakanga 2018: Zao Zoba Casmir yasize amateka i Musanze.

Umuhanzi Mpuzamahanga ukomoka muri Congo Brazaville yasize amateka atazibagirana mu mitima y’abitabiriye igitaramo cy’Iserukiramucio ry’imbyino cyabereye mu karere ka Musanze ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Ubworoherane.Ni mu birori by’iserukiramuco ry’imbyino ryahujwe n’icyumweru cy’umuganura. Zao Zoba Casmir yishimiwe bikomeye muri ibi birori na cyane ko indirimbo ye ‘Ancier Combattant’ yayibyinanye na benshi mu bitabiriye ibirori.

Ku ya 04 Nzeli 2018: Dj Pius yamuritsemo alubumu yatumiyemo Chameleone n’abavandimwe be.

Umunyamuziki akaba rurangiranwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba Dr Jose Chameleone asize amateka atibagirana mu mitima y’abanyabirori mu mujyi wa Kigali yaririmbiye mu gitaramo cyo kumurika album ‘Iwacu’ y’umuhanzi Rukabuza Deejay Pius.

Deejay Pius yamuritse ku mugaragaro Album ‘Iwacu’ yazingiyeho indirimbo zitandukanye yaba izo yashyize hanze n’izindi azajya ashyira hanze uko iminsi yicuma. Ni igitaramo yafashemo umwanya yunamira inshuti ye magara yatabarutse, Radio, avuga ko baruhanye mu rugendo rw’umuziki. Iki gitaramo cyaririmbyemo Jack, B, Babo, Neptunez Band, Jules Sentore, Jody Phibi, Uncle Austin, Bruce Melodie, Big Farious, Pallaso n’abandi.

Ku ya 05 Nzeli 2018: Christafari bakuriwe ingofero mu gitaramo 'Unstopable' batumiwemo na Beauty For Ashes (B4A)

Ku nshuro ya mbere, itsinda Christafari rikunzwe cyane ku isi mu njyana ya Reggae (muri Gospel) ryataramiye mu Rwanda mu gitaramo 'Unstopable' cyabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyiswe 'Unstopable concert' batumiwemo na Beauty For Ashes.

Christafari ni itsinda ry'aba Rasta rikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo ni: Hosanna (imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10 kuri Youtube), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I, Orginal love n'izindi.

Ku ya 20 Ukwakira 2018: RudeBoy [P Square] yataramiye i Kigali

Uyu muhanzi yaririmbiye kuri CD mu birori bya African Movies Academy Awards 2018 byaranzwe n'ubwitabire bucye. Paul Okoye [RudeBoy] yaririmbiye kuri CD imbere y’abantu bacye bitabiriye ibirori byo guhemba abakinnyi ba filime, abazitunganya, abazitegura bitwaye neza muri Afurika bahataniraga ibihembo bya African Movies Academy Awards [AMAA].

Iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.African Movies Academy Awards ni ibihembo byubashywe kuri uyu mugabane wa Afurika. Uwegukana iki gihembo ashyirwa mu banyabigwi b’iri rushanwa. Ni ngaruka mwaka, bitangiwe i Kigali ku nshuro ya kabiri.

Ku ya 03 Ugushyingo 2018: Ismael Lo wakunzwe mu ndirimbo ‘Tajabone’ nawe yataramiye i Kigali

Umuhango wo kwishimira intsinzi ya Mushikiwabo Louise watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) wakoranyije abanyacyubahiro batandukanye barimo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, inshuti z’u Rwanda, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, kugeza kuri Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’abanyamuziki b’abanyempano batandukanye barimo Mani Martin wahuriye ku rubyiniro rumwe na Ismael Lo, umunyamuziki wubashywe muri Afurika nzima n’abandi benshi.

Ku ya 30 Ugushyingo 2018: Sauti Sol yagarutse i Kigali itaramira mu Intare Conference Arena.

Itsinda ry’abanyamuziki rigizwe n’abasore bane b’abanyamashuri Sauti Sol bataramiye urubyiruko n’abandi bari bakoraniye mu Intare Conference Arena i Rusororo. Bamaze amasaha agera kuri abiri ku rubyiniro babimburiwemo n’abanyarwanda Charly&Nina, Bruce Melodie bataramira urubyiruko n’abandi hasozwa inama yigaga ku bidukikije yari iteraniye i Kigali, yasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018.

REBA HANO UKO RUDEBOY YARIIRMBYE

REBA HANO UKO WAJE YITWAYE MURI KIGALI JAZ JUNCTION

REBA HANO UKO DJ PIUS YARIRIMBYE MU GITARAMO YATUMIYEMO CHAMELEONE

REBA HANO UKO CHAKA CHAKA YARIRIMBYE

REBA HANO UKO ZAO ZOBA YARIRIMBYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND