RFL
Kigali

TOP 10: Bamwe mu bantu b'ibyamamare ku isi banga urunuka abatinganyi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/03/2018 7:02
1


Ubusanzwe ingingo y’abaryamana n’abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) ntikunze kuvugwaho rumwe na benshi hirya no hino ku isi, mu gihe ibihugu binyuranye byo ku isi bikomeje kwemera uburenganzira bwabo, abandi benshi babifata nk’amahano yagwiriye isi.



Bamwe mu bantu b’ibyamamare banyuranye barimo abaririmbyi, abakinnyi ba filime, abayobozi b’ibihugu n’abandi bagiye bagaragaza uruhande barimo ku bigendanye n’iki kibazo, aho benshi bagiye babirwanya bikomeye ndetse ntibatinye no kuvuga ko ari ishyano ryagwiriye isi rwose. Kuri uru rutonde turaza kugaruka ku byamamare ku isi byagaragaje kwanga urunuka abatinganyi:

1. Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe.

Robert Mugabe wabayeho Perezida wa Zimbabwe, ni umwe mu baperezida n'ababaye abaperezida, bazwiho kuvugira aho. Ku kijyanye n’abatinganyi ho nta guceceka cyangwa kwitangira yigeze agira. Mu minsi yashize ubwo yari akiri perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yasinye itegeko ryemerera gushakana kw’abaryamana bahuje ibitsina muri Leta 50 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nako yahamagariraga ibindi bihugu gutera ikirenge mu cyabo. Kuri icyo gikorwa, Robert Mugabe wari perezida wa Zimbabwe yavuze amagambo yatangaje benshi aho yavuze ko niba perezida wa Amerika, Obama ashyigikiye abatinganyi, nawe agiye kujyayo muri Amerika akamusaba ko bashyingiranwa.

Mugabe yongeyeho ko “Na satani atahisemo gushuka Adam nk’umugabo ahubwo agashuka Eva.” Aha Perezida Robert Mugabe yakomeje yemeza ko abemera iby’abatinganyi baramya Satani kuko Imana itigeze ishyiraho iryo tegeko mu gihe yaremaga abantu.

2. Umuraperi 50 Cent

Umuraperi 50 Cent wamenyekanye mu itsinda rya G-Unit ndetse no mu ndirimbo zinyuranye nka Candy Shop, She Wants It afatanyije na Justin Timberlake n’izindi zitandukanye yagiye akora ku giti cye, nawe ni umwe mu bantu b'ibyamamare banga urunuka abatinganyi ndetse akanabona ko baramutse batari ku isi yaba nziza kurushaho.

Mu magambo 50 Cent yatangaje kuri iyi ngingo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu mwaka wa 2010 na n’ubu akaba adakomeje kuvugwaho rumwe hagati ye n’abashyigikiye abatinganyi, yagize ati, “Niba uri umuntu w’umugabo noneho ukaba urengeje imyaka 25, ukaba utaryamana n’umugore, ibyiza ni uko wakwiyahura. N’ubundi byatuma isi isigara ari nziza. Lol.”

3. Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni

Ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagaragaza kudashyigikira abaryamana n’abo bahuje ibitsina. Ibi bigaragarira mu gikorwa cyo gusinya itegeko ribarwanya, igikorwa cyabaye umwaka wa 2014 kigahagurutsa amagana y’abashyigikiye abatinganyi, n’ubwo batigeze banyeganyeza Perezida Museveni kuri iki cyemezo.

Museveni yavuze ko nta keza k’ubutinganyi, akibaza ubwoko bw’aba bantu? Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibivuga, yongeyeho ati: “Sindamenya icyo bakora. Nabwiwe ko ari abantu babi cyane. Bateye iseseme. Gusa nari niteguye kubakira, iyo nza kubona gihamya ko ariko bavutse, bafite ikibazo mu buzima cyatumye bavuka gutyo, ariko nta gihamya nabonye.”

Kubera ukudashyigikira ubutinganyi, mu gihugu cya Uganda abenshi muri aba bantu bagiye banafungwa, abandi bahunga igihugu bajya kuba mu bihugu bibashyigikiye, ari nako imiryango inyuranye yo ku isi ikomeje gushyira igitutu kuri iki gihugu ngo cyemere uburenganzira bw’aba bantu ariko bikaba iby’ubusa.

4. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nawe ni umwe mu bakuru b’ibihugu badashyigikiye namba iby’ubutinganyi mu gihugu cye. Ibi byagaragaye ubwo uwari perezida wa Amerika, Obama yari yasuye igihugu cya Kenya, ari nacyo akomokamo. Muri uru ruzinduko rwe, Barack Obama yakomoje kuri iki kibazo ubwo yasabaga abayobozi ba Kenya na Afurika muri rusange kwemera uburenganzira bw’abaryamana n’abo bahuje ibitsina.

Mu kumusubiza, Uhuru Kenyatta yagize ati:“Nyakubahwa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ibintu byinshi tugomba kwemera ko tudasangiye. Biradukomereye cyane kuba twashyira amategeko ku bantu nabo ubwabo batemera. Iyi ni yo mpamvu mvuga ko ku banyakenya, ikintu cy’uburenganzira bw’abatinganyi, si ikibazo ku gihugu cyacu pe!”

5. Umuhanzi Chris Brown

Umuririmbyi w’injyana ya RnB na Pop akaba n’umubyinnyi ndetse n’umukinnyi wa filime wamenyekanye mu ndirimbo nka No Air afatanyije na Jordan Sparks n’izindi. Nawe ni umwe mu bantu baza ku rutonde rw’ibyamamare byanga urunuka abatinganyi.

Chris Brown wigeze no kujya mu kaga kubera guhohotera umufana we amushinja ko ari umutinganyi ahagana mu mwaka wa 2013, icyo gihe ku mahane azwiho cyane akaba yaramukubise ingumi ku zuru akanamubwira amagambo agira ati, “Sindi kumwe n’imyanda y’abatinganyi.”

Kugeza n’ubu Chris Brown akomeza gushinjwa kwanga abatinganyi nyuma y’uko yanze kuririmba mu gikorwa cy’urugendo rwo kubashyigikira yari yatumiwemo akanemererwa kwishyurwa akayabo, n’ubwo nyuma yaje kwandika kuri Instagram ye yikoma cyane ikinyamakuru TMZ cyari cyatangaje ko yanze kuririmba avuga ko n’ubwo atabishyigikiye, ariko akunda inshuti ze z’abatinganyi kuko ari inshuti ze gusa.

6. Umuherwekazi Paris Hilton

Ni umwe mu baherwekazi bari mu myidagaduro, aho azwi cyane kuba ariwe ufite amahoteli azwi ku izina rya Hilton Hotels abarizwa hirya no hino ku isi. Uyu mugore w’umuririmbyikazi, umunyamakuru, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umuDJ, nawe ni umwe mu bantu badakozwa iby’ubutinganyi.

Kuri iyi ngingo, Paris Hilton agira ati: “Abatinganyi ni bo bantu babi/batagira ubwenge ba mbere ku isi. Ntuzifuze kubabona, kuko bateye iseseme. Nshuti, burya ngo n’abagabo b’abatinganyi baba barwaye SIDA.” Aya magambo ye yumvikanye mu majwi yari yafashwe mu buryo bw’ibanga ashyirwa kuri interineti mu mwaka wa 2012, imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’abatinganyi iramwikoma ndetse imushyiraho igitutu ngo asabe imbabazi, arazisaba ariko na n’ubu aracyabirwanya.

7. Umunyarwenya Tracy Morgan

Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba Tracy Morgan we yemeza ko kubera urwango yanga abatinganyi, aramutse asanze umuhungu we ari we (ari umutinganyi) yamwiyicira akava ku isi 'kuko ntacyo yaba ayimazeho'. Mu magambo yatangaje imbere y’imbaga y’abantu mu gitaramo yari ayoboye muri Nashville mu mwaka wa 2011, Tracy Morgan yagize ati, “Imana ntiyibeshya. Abatinganyi bose ni umwanda w’inka. Nta mpamvu yatuma umugabo cyangwa umugore akururwa n’uwo bahuje igitsina akifuza kuryamana nawe.  Njye umuhungu wanjye ndamutse menye ko ari umutinganyi, nashaka icyuma nkamujombagura mpaka apfuye. Akava ku isi kuko n’ubundi ntacyo yaba ayimazeho.”

8. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trup

Perezida wa Amerika nawe ni umwe mu bakuru b’ibihugu badashyigikiye ingingo y’iby’ubutinganyi mu gihugu cye. Gusa bikaba byaratunguye benshi cyane ko mbere yajyaga agaragaza ko abashyigikiye rwose ariko nyuma akagaragaza uruhande rwe rw’ukuri kugeza na n’ubu.

Mu mwaka wa 2011 yigeze kugaragaza ko yanga abatinganyi, ubwo yabigereranyaga n’abakinnyi ba Golf batakibasha no gutera utudenesi dutatu twikurikiranya kubera kunanirwa. Yongeyeho amagambo agira ati “Mfite inshuti nyinshi zishobora kuba zarabaye abatinganyi, gusa njye ubwo ndacyajyana n’ibya kera by’umuco wiyubashye.” Ibi byagiye biba kenshi ndetse bikanavugwa mu tubyiniro dutandukanye ariko abantu bakumva ko bidashoboka kuko bitandukanye n’uko yagaragaraga mbere.

Ukuri kwa Trump mu kurwanya abatinganyi kwemejwe ubwo abantu 49 bicwaga muri Orlando, Florida ku itariki 12 Kamena 2016 maze Trump akavuga ko uru ari urugero ku bazakomeza kugaragaza ubutinganyi ndetse yanashyizeho itegeko ko abaryamana bahuje ibitsina batemerewe na gato kuba abasirikare ibintu bitavuzweho rumwe na benshi.

9. Umukinnyi wa filime Kirk Cameron

Kirk Cameron ni umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Mike Seaver muri 80S SitCom Growing Pains ndetse akanaba icyamamare mu bitaramo n’ibiganiro, ibintu byamukururiye abafana benshi cyane. Abona abatinganyi ari bo batumye umwuga we wo gukina ama filime udindira bikaba byaramuteye gufata icyemezo cyo gusangiza imyemerere ye ya Gikirisitu ku batuye isi yose ndetse akanarwanya byimazeyo ubutinganyi. Mu magambo ye bwite Kirk yagize ati: “Kubana muhuje ibitsina abenshi babifata nk’ishingiro ry’ubusirimu, ariko ni ugupfa mu mutwe rwose no kurimbukwa bya burundu.”

10. Manny Pacquiao

Uyu ni umukinnyi w’iteramakofe wamenyekanye cyane nk’utemera Kirisitu, byumvikane cyane ko kubwo kumenyerwa nk’umuhakanyi kuba yarwanya n’ubutinganyi bitatungurana cyane. Manny arwanya abatinganyi yivuye inyuma ndetse ntanabihishira na gato kuko abona nta mpamvu yo guceceka kuri we aho avuga ko ibi bihabanye n’amategeko y’Imana. Rimwe yigeze gusa n’uwigarura ariko abyica byose kurushaho kuko byarangiye avuze ngo “Abatinganyi ni babi cyane kuruta inyamaswa.”Ubwo yabibazwagaho byinshi yasabye imbabazi ariko akomeza gushimangira ko ari ha handi atazigera ashyigikira igitekerezo cy’ubutinganyi na rimwe.

Aba ni bamwe muri benshi mu byamamare badashyigikiye ubutinganyi hirya no hino ku isi. Ese kuri iyi ngingo wowe uhagaze he?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • subaru6 years ago
    nubwo ntari umustar ntanazwi nagato ariko ubutinganyi mbwanga kuburyo umuntu anabivuga gusa nkahita ndwara umutwe... biriya babeshya ngo niko bavuka aribyo Imana ntiyabyanga urunuka kandi ariko yabaremye. nange umuhungu wange abaye umutinganyi namwiyicira





Inyarwanda BACKGROUND