RFL
Kigali

Tonzi wakuze yitwara gisore yatangaje amavu n’amavuko yabyo anahishura uko byamufashije mu guteretana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2018 11:24
2


Uwitonze Clementine cyangwa se Tonzi, ni umuhanzikazi wakuze yimereye nk’umusore, kuri ubu abamuzi bamubona nk’umuhanzikazi utajya yiyitaho birenze ngo yisige bya gikobwa. Tonzi aganira na Radio Rwanda mu kiganiro Amahumbezi yatumiwemo mu minsi ishize, yatangaje amavu n’amavuko y’ibi ndetse anahishura uko byamufashije mu bijyanye no guteret



Muri iki kiganiro Tonzi yavuze ko ari umwana wa gatanu iwabo akaba akurikira abahungu bane ndetse n'undi wamukurikiye akaba ari umuhungu. Uyu muhanzikazi yatangaje ko gukurana n'abahungu byatumye akura yiyumva nk’abahungu cyane ko yirirwanaga nabo agakina nabo mbega imico myinshi y’abahungu yari yarayimenyereye nawe ameze nk’umuhungu.

Tonzi yatanze urugero ko ubwo yigaga mu mashuri abanza yakundaga gukina cyane umupira w’amaguru akaba n’umuhanga mu kwiruka. Tonzi abajijwe niba atarigeze yiyitaho bya gikobwa yavuze ko byagiye biza akabikora kuko inshuti ze zamusererezaga ati”Nubu ntabwo biramvamo kuko nakuze ntakunda ibintu byo kwisiga by’abakobwa cyane, muri Secondaire bakundaga kunserereza bati ariko umuntu w’umukobwa koko,… yego ndabikora kuko hari abantu bagenda banserereza.”

Yabajijwe niba atewe ishema no kuba hari ukuntu ateye nk’abahungu . Tonzi yagize ati”Njye ndabikunda cyane, abahungu ni abantu batagira ikintu bitaho, bumva ko umwanya wabo bawukoresha bakora cyane… byarankurikiranye numva naba nshaka gukora cyane kuruta kujya muri ibyo bintu by’abakobwa cyane.”

tonziTonzi ngo n'uturungo duke yisiga ni ukubera abakobwa b'urungano bagiye bamuserereza

Tonzi yabajijwe niba iyi myitwarire yo kwitwara nk’abahungu hari ukuntu byamufashije mu bijyanye no gukundana n'abasore, maze agira ati”Nabaga nzi ukuntu basaza banjye batereta abakobwa n'ukuntu baza bakabivuga, ikintu nakuze ntinya cyane ni ukwandikira umuntu ibaruwa, kuko nabaga nzi ukuntu abavandimwe banjye abakobwa babandikira baza mu rugo bakatwereka tukazisoma, nabaga nibaza ukuntu bashiki be baba bicaye basoma ibyo namwandikiye nkumva ni ikibazo.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko yemeraga akabwira umuhungu ko amukunda ariko atamwandikiye kuko na n'ubu ngo inyandiko ni ikintu yubaha. Tonzi abajijwe niba nta muhungu n'umwe yigeze yandikira akabaruwa kuva na cyera yagize ati”Ni ukuri naba nkubeshye, n'uwo naba narahaye Carte Postale nandikagaho UT ku buryo ntawamenya ko ari Uwitonze Tonzi.”

Abajijwe igihe yatangiriye gukundana n’umusore, Tonzi yatangaje ko yatangiye gukundana n’umusore yiga mu mashuri yisumbuye akaba yarahereye ku muhungu babanaga muri korali, umwe acuranga undi aririmba. Kuri ubu Tonzi ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana babiri akaba umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain6 years ago
    Ese kuki uvuga ngo abahungu ntacyo bitaho kandi ugasubira ngo baba bashaka gukora cyane? Ubwo nyine bita ku byo bakora
  • Kim 6 years ago
    Rwose mwongereho ko yari umukobwa w’umuco ndetse yanahuguraga bagenzi mu bijyanye no gukuna. Ni umunyarwandakazi





Inyarwanda BACKGROUND