RFL
Kigali

Tonzi, Theo Bosebabireba, Tuyisenge, Jay Polly, Bruce Melody n’abandi basaga 20 bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2017 12:56
3


Abanyarwanda bari mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye bakomeje kwifatanya n’abandi banyarwanda muri rusange muri ibi bihe ari nako bamwe bakora mu nganzo bagakora indirimbo zijyanye n’ibihe abanyarwanda barimo.



Bamwe mu bahanzi 20 bakomeye hatitawe ku buhanzi basanganywe yaba abaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana yaba abasanzwe baririmba indirimbo zisanzwe bihurije hamwe bakorana indirimbo yo gukomeza no guhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ndirimbo bise ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi’ yakozwe na Producer Jay P, ihurirwamo n’abahanzi 20 barimo Tonzi, Theo Bosebabireba, Mibirizi, Intore Tuyisenge, Skizzy, Jay Polly, Bruce Melody, Big Tonny, Patrick Nyamitari n'abandi banyuranye bose hamwe bakaba bagera kuri 20.

Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Tuyisenge Intore wagize uruhare mu guhuza aba bahanzi ngo bifuzaga gukorana na benshi barenze aba icyakora ntibyabakundira ku mpamvu zinyuranye. Aha yijeje umunyamakuru ko mu mashusho y’iyi ndirimbo hazagaragazamo abandi bahanzi benshi.

KANDA HANO WUMVE IYO NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pato7 years ago
    Nuko nuko!!! Bahanzi namwe baririmbyi twemera...Imana Ibahe Umugisha.
  • kanyarwanda pure7 years ago
    Imana ibahe imigisha kudusana imitima yashegeshwe, no kutazibagirwa abacu. Iyindirimbo iradusana aho iza bikindi n'abagenzi be zadushegeshe.
  • 7 years ago
    nibyiza cyneeeeeeeeeeeeeeee BOSCO NJB





Inyarwanda BACKGROUND