Icyamamare muri sinema y’Amerika Tom Cruise yahisemo kureka kubonana n’umukobwa we nyamara abyemererwa n’amategeko.
Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barashakanye mu mwaka wa 2012,Tom cruise amaze imyaka 5 atagaragara mu ruhame n’uyu mukobwa we Suri. Ikinyamakuru US Weekly cyanditse ko Tom Cruise w’imyaka 56 amaze imyaka atabonana n’umwaka we kuko afite imyemerere igendera ku mahame y’ubumenyi scientology.
Tom Cruise, w’imyaka 56 na Katie Holmes, w’imyaka 39, bashakanye mu mwaka wa 2006 batandukana nyuma y’imyaka 6. Urukiko rwemeje ko Tom Cruise agomba kubonana n’umwana we iminsi 10 mu kwezi.
Suri Cruise, umukobwa wa Tom Cruise
Kuri ubu Katie Holmes uri mu rukundo na Jamie Foxx mu ibanga rikomeye kuko batajya bagaragara mu ruhame bari kumwe.
TANGA IGITECYEREZO