RFL
Kigali

Tom Cruise amaze imyaka atabonana n’umukobwa we kuko badahuje imyemerere y’idini.

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/10/2018 12:38
1


Icyamamare muri sinema y’Amerika Tom Cruise yahisemo kureka kubonana n’umukobwa we nyamara abyemererwa n’amategeko.



Nyuma yo gutandukana n’umugore bari barashakanye mu mwaka wa 2012,Tom cruise amaze imyaka 5 atagaragara mu ruhame n’uyu mukobwa we Suri. Ikinyamakuru US Weekly cyanditse ko Tom Cruise w’imyaka 56 amaze imyaka atabonana n’umwaka we kuko afite imyemerere igendera ku mahame y’ubumenyi scientology.

Tom Cruise,  w’imyaka 56 na  Katie Holmes, w’imyaka 39, bashakanye mu mwaka wa 2006 batandukana nyuma y’imyaka 6. Urukiko rwemeje ko Tom Cruise agomba kubonana n’umwana we iminsi 10  mu kwezi.

Image result for suri cruise

Suri Cruise, umukobwa wa Tom Cruise

Kuri ubu Katie Holmes uri mu rukundo na Jamie Foxx mu ibanga rikomeye kuko batajya bagaragara mu ruhame bari kumwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • csfj5 years ago
    Iyi nkuru ntisobanutse neza





Inyarwanda BACKGROUND