RFL
Kigali

Tom Close asanga Christopher ariwe ukwiye kwegukana PGGSS6

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2016 8:44
12


Mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje guterwa amatsiko n’umuhanzi uzaryegukana. Mu bahanzi 10 bari kurihatanira, Tom Close yatangaje ko Christopher ariwe ukwiye igikombe.



Mu gitaramo cya kabiri cya PGGSS6 cyabereye i Karongi kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016, Tom Close ni umwe mu bari bagiye kwihera ijisho iri rushanwa by’umwihariko we akaba yari yajyanywe no gushyigikira Christopher basanzwe babana muri Kina Music iyoborwa na Producer Clement Ishimwe.

 

Chris

Christopher i Karongi ni umwe mu bahakuye amanota meza

Abandi bo muri Kina Music bari bagiye i Karongi gushyigikira Christopher hari Dj Zizou na Platini wo muri Dream Boys. Ku ruhande rwa Christopher, atangaza ko ariwe ukwiye igikombe cya PGGSS6, akakijyana muri Kina Music kigasanga ikindi gihari cyegukanywe na Knowless Butera muri PGGSS5.

Tom

Tom Close na Dj Zizou bari i Karongi mu gushyigikira Christopher

Mu kiganiro na Sunday Night, Tom Close yavuze ko mu bahanzi 10 bari guhatanira iki gikombe cya PGGSS6, kuri we asanga Christopher ariwe ukwiye kucyegukana. Nubwo Tom Close ashobora kuba yabitangaje abitewe nuko babana muri Kina Music, yaje gusobanura impamvu zimutera gushimangira ko igikombe  cy'uyu mwaka ari icya Christopher.

Chris

'Igikombe gikwiye guhabwa Christopher'- Tom Close

Tom Close yavuze ko impamvu yashingiyeho yemeza ukwiye kwegukana PGGSS6, ari uko Christopher ariwe muhanzi uri kwitwara neza cyane agashimisha imbaga y’abantu benshi baba bitabiriye icyo gitaramo bityo akaba asanga igikombe ariwe ukwiye kucyegukana bitarimo gushidikanywaho.  By’umwihariko uburyo Christopher ngo yaririmbye mu gitaramo cyabereye i Karongi, ngo byamuhamirije ko ari umuhanzi ushoboye kandi ukwiye gutwara PGGSS6.

Tom Close ni umuhanzi nyarwanda watwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa, aho byari mu mwaka wa 2011. Nyuma ye abandi bahanzi batwaye icyo gikombe hari King James, Riderman, Jay Polly na Knowless Butera uherutse kucyegukana umwaka ushize wa 2015.

Platini

Platini(iburyo) wo muri Dream Boys itsinda ribarizwa muri Kina Music nawe yari i Karongi

REBA HANO CHRISTOPHER MU GITARAMO CYA PGGSS6 I KARONGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Urarota sha
  • james7 years ago
    hhhhh!!!!!ubuse iyo muvuga christopher bruce ataragifata muba mubara?ntacyo akwiye kwiyincuro kbsa nategereze na ba danny
  • Christian7 years ago
    Tom ndemeranya nawe 100% , iyi tour ni Christophe ugikwiriye rwose, n'umusore mwiza uririmba neza w'inyangamugayo ,Christophe n'ukuri ni wowe ubikwiriye . Imana ikomeze kukubashisha no kuzarenga kure aho ugeze ubu ,tukwifurije imigisha myinshi cyanee
  • lice7 years ago
    nibyo koko ni ugushyigikira mugenziwe ariko arabizineza ko igihe kitarajyera ubu igikombe kiri kuri merodi bruce na aban boyz
  • Channy7 years ago
    James,haba guhirwa ntihabaho gutunara! So, bruce melody se inshuro agiyemo niba yaragikwiriye kuki atagitwaye? Igikombe kizatwarwa na Christopher nihatabaho kubera cg amaranga mutima nkayasanzwe aba! Imanzi rudasumbwa rata never give up! Urashoboye pe
  • igitangaza7 years ago
    igikombe nicya Melodie
  • KINA MUSIC7 years ago
    Ubwo murangira ngo muzabone uko mugabana udufaranga atware nka 20% uretseko kugitwara Bruce Melodie uri hari nabyo Ari danger.
  • Don7 years ago
    igikombe nicyo mu manzi,urenze christopher muri performance ari gukora ninde muri bariya ko abasigaye bose ari fake
  • mimi7 years ago
    nange christopher muhaye amahirwe naho melodi se? jyewe ntanubutumwa yampa ngo bumfashe nukuntu yanze gufasha umuziranenge ndavuga kakana yateraguranwaga n'umukobwa .ntacyo akwiye nubundi ntacyo yamarira societe.christopher komeza utsinde musore muto..
  • Tom7 years ago
    Bruce Melodie ni danger man iki cyo nicye ntaho muzamucikira ntimwirirwe mwiyaza rwose na Urban Boys yaremeye
  • Zawadi7 years ago
    uyu mwaka byakuvuna nshuti iyi ni Bruce melodie sorry
  • Cyuma7 years ago
    Sinkurikira music cyane ark ikigikombe nacya Melodie dore aho nibereye muzaba mumbwira Umuntu araririmba ukagira ngo ni CD bashyizemo?





Inyarwanda BACKGROUND