Mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibaza ku muntu ushobora kuzayobora u Rwanda nyuma ya 2017 ubwo Manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame izaba irangiye kandi akaba atemererwa n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamariza iya gatatu,umuhanzi Tom Close mu gushishoza kwe asanga Perezida Kagame agikenewe na nyuma ya 2017.
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close akaba umuhanzi nyarwanda ndetse wubatse izina mu gihugu cy'u Rwanda no hanze yarwo, ikindi ndetse akaba ari n’umuganga w’umwuga, yatangaje ko nubwo atari umunyapolitiki ndetse adakeneye no kuba we ngo asanga u Rwanda rukeneye Paul Kagame na nyuma ya 2017.
Nkuko yabitangarije inyarwanda.com Tom Close nyuma yo kubinyuza ku rukuta rwe rwa Facebook, Tom Close yagize ati "I am not a politician and I don't intend to be one but I believe Rwanda needs Paul Kagame beyond 2017" Aha akaba yashakaga kuvuga ko Nubwo atari umunyapolitiki ndetse adakeneye no kuba we, ngo abona u Rwanda rukeneye Paul Kagame nyuma ya 2017.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa inyarwanda.com, Tom Close atabitewe nuko ari umuhanzi ahubwo nk'umuntu usanzwe w'umunyarwanda yasobanuye impamvu ikomeye ashingiraho avuga ko Perezida Paul Kagame akenewe n'u Rwanda na nyuma ya 2017.
Tom Close yagize ati "Nabivuze nk'umuntu usanzwe not nk'umuhanzi(atari uko ndi umuhanzi). Mfite family(umuryango) ikeneye kuba muri iki gihugu gifite iterambere nk'iri kidafite umutekano muke nk'uko byari bimeze kera, gifite igitinyiro (cyiyubashye) kuruhando mpuzamahanga, mbese igihugu kinteye ishema kucyirirwa nk'umunyarwanda. Imihini mishya itera amabavu ntabwo dukwiriye gufata risk(ingaruka) yo gushakisha abandi mu gihe nta guarantee yuko uwamusimbura(uwasimbura Paul Kagame)yaza akomereza aho we agejeje.
Umuhanzi Tom Close
Yakomeje agira ati "Niba rero dufite amahirwe yo kugira umuyobozi umaze kuba inararibonye muri uko kuyobora kandi ukunda igihugu cye wanacyitangira nkuko yabigenje ataranakiyobora akaba atanashaje kuburyo akwiriye kuruhurwa kuki tutamureka agakomeza akatuyobora niba koko turi igihugu kigera kuri demokarasi kitaboshywe n'amategeko gusa. Buri umwe agira opinion ye. Thats my stand point."
Tom Close mu kiganiro twagiranye, yasabye Perezida Paul Kagame niba atazahitamo gukomeza kuyobora u Rwanda, ko yazereka abanyarwanda uwo abona wagirirwa icyizere mu cyimbo cye. Tom Close ati "Natanahitamo gukomeza kutuyobora azatwereke uwo abona twagirira icyizere mu cyimbo cye."
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO