RFL
Kigali

Tom Close yasubije Maman Nick umukunda anamwizeza kuzaba uwo amwifuriza kuba we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/07/2018 7:59
0


Muri bya biganiro tugirana n’abakinnyi ba filime nyarwanda, umwe muri bo yadutangarije umuhanzi akunda ndetse agira n’ibyo amwifuriza amudutumaho. Nyuma yo kugeza ubwo butumwa kuri uwo nawe yamusubije neza cyane anamuha icyizere.



Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya City Maid mu byo yatubwiye harimo ko akunda umuhanzi Tom Close, aho akunda cyane indirimbo ye ‘Igikomere’ ariko n’ubwo ataragira amahirwe yo guhura nawe akunda cyane uko ameze kuko adahindurwa n’ibihe ngo ate indangagaciro z’abanyarwanda. Ngo Tom Close ari mu buhanzi ariko ntibimuhindura ibyo Maman Nick yise kuyagara nk’aho usanga umuhanzi akoze indirimbo ya mbere agahita atobora n’amatwi n’ibindi bibi byinshi.

The Ben na Tom Close ni abahanzi bombi Maman Nick akunda

Yamudutumyeho atubwira icyo yamubwira amubonye agira ati “Icyo nabwira Tom Close, azakomeze. Uko aremye uko ateye ndabikunda! Nkunda umuntu ujya mu kintu ariko ukabona ntago ahindutse.” Uko ibi yabikoze nk’ubutumwa aduhaye ngo tubumugereze kuri Tom Close, ntitwatinze kumutumikira cyane ko INYARWANDA ikora byose ngo ibagezeho amakuru nyayo kandi ku gihe gikwiriye.

Mu kiganiro gito umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Tom Close akamugezaho ubu butumwa bw’uyu mubyeyi, mu gisubizo cyuje akanyamuneza Tom Close yagize ati “Biranshimishije cyane kumva ko uwo mubyeyi ankunda. Icya mbere namubwira ni ukumushimira cyane kandi nkamumara impungenge ko ntazahinduka kuko igihe gishize ni kinini cyane iyo mba ndi uhinduka mba narahindutse kera, kuba ntarahinduka rwose sinzanahinduka.”

Tom Close yijeje Maman Nick kutazahinduka

Tumubajije niba amahirwe yo kuzamubona uyu mubyeyi azayabona, Tom Close yahamije ko bishoboka cyane. Kuba uyu mubyeyi akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo na Tom Close akaba ari umuhanzi bigaragara nk’amahirwe kuri Tom Close cyane ko yatangarije INYARWANDA ko najya gufata amashusho arimo script ijyanye n’umubyeyi atazajya kumushakira kure kandi hari umukunda kandi wabishobora ari we Maman Nick.

Kanda hano wumve ikiganiro Maman Nick adutuma kuri Tom Close






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND