RFL
Kigali

Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya 'Naba umuyonga' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2018 10:22
4


Tom Close umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Naba umuyonga' yasohokanye n'amashusho yayo kuri uyu wa Kane tariki 18/1/2018.



Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu muziki yashimiye cyane abantu bose bakoze akazi kuri iyi ndirimbo ye nshya 'Naba umuyonga' by'umwihariko ashimira producer Ishimwe Clement wakoze neza amajwi y'iyi ndirimbo ndetse ashimira na Hanscana wakoze amashusho yayo.

REBA HANO 'NABA UMUYONGA' YA TOM CLOSE

Tom Close

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tom Close yavuze ko yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Naba umuyonga' irimo ubutumwa bw'urukundo bureba abantu batifuza gutandukana mu rugendo rwabo rw'urukundo. Tom Close ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'igihe gito 'Thank you' igiye hanze igakundwa cyane, iyi akaba ari indirimbo The Ben yakoranye na Tom Close.

Tom Close ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya R&B, Afrobeat na Dancehall. Tom Close yanditse amateka yo kwegukana bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma super star muri 2011. Mu mwaka wa 2013 ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ko Tom Close ari Umwami w'injyana ya Afrobeat na Dancehall mu Rwanda.

REBA HANO 'NABA UMUYONGA' YA TOM CLOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nice song kbsa nikosora musza urakaze ndakwemera
  • 6 years ago
    william
  • 6 years ago
    nice song kbsa cong mrs tom ckose urakaze
  • Nanak Claidu6 years ago
    Pilot nice song!! No umwimerere nyarwanda; keep forward bro





Inyarwanda BACKGROUND