RFL
Kigali

Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya 'Nabigize indahiro' ayitura abakundana muri ibi bihe by’impeshyi-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/08/2018 11:45
0


Umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo nshya irimo amagambo y’urukundo ndetse anatangaza abo ayituye n’impamvu yabyo ko bigendeye ku gihe.



Muri ya magambo ye yuje ubwenge mu ndirimbo ze, indirimbo ya Tom Close nshya yise ‘Nabigize Indahiro', uyu muhanzi yumvikana ataka ubwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi avuga ko azabana nawe ubuziraherezo, ahamya ko nta n'umwe basa ndetse ko kumukunda yabigize indahiro.

Muri iyi ndirimbo kandi hari aho avuga ko ubwiza bw’uwo mukobwa bwabonwa n’utabona ndetse n’utumva akaba yakumva ijwi rye kandi ko atari kwa gukabya kw’abahanzi. Nabigize Indahiro ni indirimbo y'abakundana, aho umwe ashobora kuyitura undi amuhamiriza urwo amukunda.

Tom Close yakoze indirimbo yuje amagambo y'urukundo

Tom Close yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ayituye abafana be ndetse n'abanyarwanda muri rusange. Ikindi ni uko iyi ndirimbo ye ayitura abakundana bose by’umwihariko muri aya mezi turimo y’Impeshyi/Iki (Summer Time). Yayishyize hanze iri kumwe na 'Video Lyrics' zayo (amagambo agize indirimbo) ku buryo byakorohereza ushaka kuyiririmba anasoma amagambo yayo.

Kanda hano wumve ‘Nabigize Indahiro’ ya Tom Close






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND