RFL
Kigali

Tom Close yashyize hanze amashusho ya “Uramutse wemeye” yamutwaye asaga Miliyoni enye- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2015 9:12
11


Umuhanzi Tom Close yashyize hanze amashusho y’indirimbo”Uramutse wemeye” ahamya ko yamuhenze cyane akayitangaho imbaraga n’akayabo k’asaga 4.000.000Frw z’amanyarwanda kubw’urukundo n’agaciro aha abakunzi b’ibihangano bye.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo ye “Uramutse wemeye” yayihimbiye abafana be kugira ngo nabo bazajye bayiririmbira abakunzi babo bityo urukundo rwabo rurusheho gushora imizi.

Muri iyi ndirimbo, Tom Close yakoresheje imodoka zihenze cyane ndetse yanakoresheje kajugujugu ari kumwe na bagenzi be bagaragara muri iyi ndirimbo. Abajijwe agaciro k’iyi ndirimbo Tom Close yavuze ko yamuhenze cyane akayitangaho asaga miliyoni enye.Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko yifuza guhindura ireme ry'ibyo ageza ku bakunzi be akajya abaha amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.

Tom Close

Uyu niwe mukobwa ugaragara cyane mu mashusho y'iyi ndirimbo

Tom Close

Tom Close

Tom Close

Tom Close avuga ko iyi ndirimbo yayitanzeho asaga miliyoni enye

Muri iyi ndirimbo Tom Close agira ati: Uramutse wemeye nagukunda urukundo utigeze utekereza,nagutetesha, nagutonesha, nagukunda kugeza bikurenze. Icyo amafaranga atagura, icyo washatse kuva kera nicyo ngusezeranyije kuzaguha, nzakubona ndi uwa mbere nkubone ndi uwa nyuma ngiye kuryama, nta munota n’umwe nzakureka ngo ube wenyine.

REBA HANO URAMUTSE WEMEYE YA TOM CLOSE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules Chaplin8 years ago
    Haaaaa indirimbo ni nziza kbs ndayikunze pe gusa miliyoni enye ndabona ari nyinshi kbs. gusa amashusho yayo nimeza byahatari congz kuri Mariva . yakoze akazi keza . Tom indirimbo ni nziza komerezaho
  • thierry8 years ago
    Congz kbsa ifite amashusho asa neza kdi nemera ntashidikanya ko umuntu wese wemera agakora ibyiza nubwo byamuhenda abona inyungu zibyo yakoze courage#tomclose
  • Mck8 years ago
    Mehn u rock kabisa....great song,great video...courage kabisa.Thumbs up
  • Umusaza8 years ago
    Ngo angahe? Ariko abahanzi mupfana iki no kwiyemera, miliyoni enye zakoze iki se? Mwagiye mutubwiza ukuri koko, ndasaba UBUKUNGU bakore analyse y' iyo ndirimbo. Indirimbo ni nziza ariko mujye muvugisha ukuri, ibyo binyoma byanyu ntawe utarabimenye.
  • ketty8 years ago
    erega wasanga ariyo kuki wumva ko abashya
  • ketty8 years ago
    waoooooooooooooooooooooooooooo nice song kbs tom courage nukuri knd imana irikumwe nawe
  • toni8 years ago
    4000000?kwinjira muri kajugujugu itavuye hasi ku kibuga na anagahe? azabeshye abahinde niba yabashobora
  • magnus8 years ago
    nice video
  • 8 years ago
    nice video
  • ISINIMBI8 years ago
    Iri ni ikosora kabisa. Gusa 4000000 harimo no gukabya.
  • 8 years ago
    I like this vedo





Inyarwanda BACKGROUND