Umuhanzi Tom Close yashyize hanze amashusho y’indirimbo”Uramutse wemeye” ahamya ko yamuhenze cyane akayitangaho imbaraga n’akayabo k’asaga 4.000.000Frw z’amanyarwanda kubw’urukundo n’agaciro aha abakunzi b’ibihangano bye.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Tom Close yavuze ko iyi ndirimbo ye “Uramutse wemeye” yayihimbiye abafana be kugira ngo nabo bazajye bayiririmbira abakunzi babo bityo urukundo rwabo rurusheho gushora imizi.
Muri iyi ndirimbo, Tom Close yakoresheje imodoka zihenze cyane ndetse yanakoresheje kajugujugu ari kumwe na bagenzi be bagaragara muri iyi ndirimbo. Abajijwe agaciro k’iyi ndirimbo Tom Close yavuze ko yamuhenze cyane akayitangaho asaga miliyoni enye.Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko yifuza guhindura ireme ry'ibyo ageza ku bakunzi be akajya abaha amashusho ari ku rwego mpuzamahanga.
Uyu niwe mukobwa ugaragara cyane mu mashusho y'iyi ndirimbo
Tom Close avuga ko iyi ndirimbo yayitanzeho asaga miliyoni enye
Muri iyi ndirimbo Tom Close agira ati: Uramutse wemeye nagukunda urukundo utigeze utekereza,nagutetesha, nagutonesha, nagukunda kugeza bikurenze. Icyo amafaranga atagura, icyo washatse kuva kera nicyo ngusezeranyije kuzaguha, nzakubona ndi uwa mbere nkubone ndi uwa nyuma ngiye kuryama, nta munota n’umwe nzakureka ngo ube wenyine.
REBA HANO URAMUTSE WEMEYE YA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO