Umuhanzi Tom Close uvuga ko muri uyu mwaka wa 2016 yihaye gahunda yo kwagura umuziki we akawugeza ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nijaribu” iri mu rurimi rw’igiswahili.
Tom Close ufite intego yo kongera abakunzi b’ibihangano bye,yatangaje ko ibyo azabigezwaho no gukora indirimbo ziri mu ndimi zumvwa n’abo mu bihugu bitandukanye,akaba ariyo mpamvu yatangiye kujya aririmba mu ndimi z’amahanga, ariko no kuririmba mu kinyarwanda akaba atabihagaritse.
Indirimbo ye nshya Nijaribu iri mu rurimi rw'igiswahili, Tom Close afite icyizere ko izagera mu bihugu byose bigize akarere k’Afrika y’Iburasirazuba n'ibindi bikoresha urwo rurimi benshi bakarushaho kuyishimira, na cyane ko hari bamwe bajyaga bamuhamiriza ko bakunda indirimbo ze ziri mu Kinyarwanda,ariko ntibumve ubutumwa burimo kuko ko batazi urwo rurimi.
Tom Close muri gahunda yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzahamanga
Muri iyi ndirimbo Tom Close yise “Nijaribu” bisobanuye ngo “Ngerageza”, ikubiyemo amagambo y’urukundo ruri hagati y’umuhungu n’umukobwa,umwe akabwira undi ko atamusabye ibintu byinshi bihenze, atari zahabu ndetse atari diyama, ahubwo akaba yamusabye kumugerageza ngo arebe ko amukunda.
Nemera ko uri mwiza ufite impumuro nk’iy’umubavu, nkunda ingendo yawe nziza, benshi baraguhemukiye, bakwanga nta n’impuhwe, mukunzi ngusezeranyije, nyizera sinzigera nkwanga. Ibyo nkora byose nzabikora neza, nkore ibishoboka byose ngo tugumane, nzakurinda tornado(umuyaga). Bimwe mu bikubiye mu ndirimbo Nijaribu.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Tom Close yavuze ko agiye kujya aririmba mu ndimi z’amahanga mu rwego rwo kwagura umuziki we bityo akarushaho kwigwizaho abafana. Iyi ndirimbo ye Nijaribi ayikoze nyuma ya Zero Distance yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda iri mu ndimi 3 arizo ikinyarwanda, icyongereza n’ikigande.
UMVA HANO NIJARIBU INDIRIMBO NSHYA YA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO