RFL
Kigali

Tom Close yongeye atera intambwe yizeye ko yamufasha kugeza umuziki we hanze y'imipaka y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/02/2016 16:43
5


Umuhanzi Tom Close uvuga ko muri uyu mwaka wa 2016 yihaye gahunda yo kwagura umuziki we akawugeza ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nijaribu” iri mu rurimi rw’igiswahili.



Tom Close ufite intego yo kongera abakunzi b’ibihangano bye,yatangaje ko ibyo azabigezwaho no gukora indirimbo ziri mu ndimi zumvwa n’abo mu bihugu bitandukanye,akaba ariyo mpamvu yatangiye kujya aririmba mu ndimi z’amahanga, ariko no kuririmba mu kinyarwanda akaba atabihagaritse.  

Indirimbo ye nshya Nijaribu iri mu rurimi rw'igiswahili, Tom Close afite icyizere ko izagera mu bihugu byose bigize akarere k’Afrika y’Iburasirazuba n'ibindi bikoresha urwo rurimi benshi bakarushaho kuyishimira, na cyane ko hari bamwe bajyaga bamuhamiriza ko bakunda indirimbo ze ziri mu Kinyarwanda,ariko ntibumve ubutumwa burimo kuko ko batazi urwo rurimi.

Tom Close muri gahunda yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzahamanga

Muri iyi ndirimbo Tom Close yise “Nijaribu” bisobanuye ngo “Ngerageza”, ikubiyemo amagambo y’urukundo ruri hagati y’umuhungu n’umukobwa,umwe akabwira undi ko atamusabye ibintu byinshi bihenze, atari zahabu ndetse atari  diyama, ahubwo akaba yamusabye kumugerageza ngo arebe ko amukunda.

Nemera ko uri mwiza ufite impumuro nk’iy’umubavu, nkunda ingendo yawe nziza, benshi baraguhemukiye, bakwanga nta n’impuhwe, mukunzi ngusezeranyije, nyizera sinzigera nkwanga. Ibyo nkora byose nzabikora neza, nkore ibishoboka byose ngo tugumane, nzakurinda tornado(umuyaga). Bimwe mu bikubiye mu ndirimbo Nijaribu.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Tom Close yavuze ko agiye kujya aririmba mu ndimi z’amahanga mu rwego rwo kwagura umuziki we bityo akarushaho kwigwizaho abafana. Iyi ndirimbo ye Nijaribi ayikoze nyuma ya Zero Distance yakoranye na Eddy Kenzo wo muri Uganda iri mu ndimi 3 arizo ikinyarwanda, icyongereza n’ikigande.

UMVA HANO NIJARIBU INDIRIMBO NSHYA YA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hassan Bienfait8 years ago
    Great song Tom, This is a really legit move!
  • Ziiim8 years ago
    Bravo nice song...
  • 8 years ago
    Umuhanga cyane!!!!!!ndamukunda cyane!
  • Allen8 years ago
    Woow tom courage KBS
  • Jimmy Clos8 years ago
    Nice song Dr Tom, keep up, kudos kudos...





Inyarwanda BACKGROUND