RFL
Kigali

Tom Close yakanguriye abanyeshuri biga muri St Andre kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 8:58
1


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ndereye (St Andre) habereye ibiganiro byari byatumiwemo umuhanzi Tom Close wagombaga kuganiriza abanyeshuri uburyo bakwiye kwirinda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rwo kugira ngo inzozi zabo zibashe kuba impamo.



Nkuko umuyobozi w'iri shuri yabanje kubyibutsa abanyeshuri batumiye Tom Close nk'umuhanzi ukomeye kandi ufite abakunzi batari bake ariko nanone bamutumira nk'umuhanzi umaze kugira byinshi yigezaho birimo kuba ubu ari umugabo wubatse ufite umuryango ndetse akaba ari n'umuganga ufite impamyabumenyi ibimwemerera.

Tom Close afashe ijamba yibukije abanyeshuri ko bagomba kugira intego kandi intego yabo bakirinda ikintu icyo aricyo cyose cyayirogoya cyane ko bagomba guharanira kugera ku nzozi zabo, aha Tom Close yibukije abanyeshuri ko badashobora kugera ku nzozi zabo bagendana n'ibikundi bibi bitabafitiye akamaro, uyu muhanzi yabibukije ko akenshi abantu bishora mu ngeso mbi kubera kugendana nababashuka.

Uyu muhanzi uri mubakomeye hano mu Rwanda yabwiye abanyeshuri ko icyambere bagomba kwirinda ababashuka babajyana mu ngeso mbi, ikindi uyu muhanzi yibukije abanyeshuri ni ukudacika intege ku ntego bihaye. aha akaba yabasabye gukora cyane ngo inzozi zabo zizabe impamo ariko anabibutsa ko mu byukuri ibi byagorana kubigeraho nyamara unywa ibiyobyabwenge.

Dr Tom Close yibukije aba banyeshuri kwita ku masomo yabo cyane ariyo tangiriro ry'ubuzima  aha akaba yibukije abanyeshuri ko mu myaka yamaze akora ubuhanzi ari n'umunyeshuri atigeze ajya kuririmba asibye ishuri ahubwo ibi bikaba bisaba kwiha gahunda ku buryo ntacyo umuntu akora ngo kibangamire izindi gahunda cyane izamasomo.

Tom Close

Umuyobozi w'ishuri aha ikaze Tom Close

Tom Close

Tom Close

Tom Close

Tom Close

Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro ari benshi cyane

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY -INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    byari sawa kbs courage papa muyombano





Inyarwanda BACKGROUND