RFL
Kigali

Tom Close yahishuye uko yagize inzozi zo kuba umuganga ku myaka 6 kubera uburwayi bwari bwarajujubije nyina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 16:49
1


Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ni umwe mu bahanzi u Rwanda rufite bize amashuri menshi. Uyu muhanzi afite impamyabumenyi imwemerera kuvura abantu cyane ko yarangije mu ishami ry'ubuganga. Mu minsi ishize yahishuriye abanyeshuri ba St Andre ko yatangiye kugira inzozi zo kuba muganga ku myaka itandatu gusa.



Mu minsi ishize ni bwo Tom Close yari yatumiwe n'ubuyobozi bw'ishuri rya St Andre mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ibijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge. Tom Close yabwiye aba banyeshuri ko kugira ngo bakabye inzozi zabo bibasaba kudacika intege cyangwa kudata intego yabo ngo bakurikire rimwe na rimwe ibibashuka.

Yitanzeho urugero ahishura ko yatangiye kugira inzozi zo kuzaba umuganga igihe yari afite imyaka itandatu gusa. Yagize ati"Ku myaka itandatu ni bwo nagize inzozi zo kuba umuganga kubera ko mama yahoraga arwaye igifu bityo mu gukura kwanjye nkura nifuza kuzaba muganga ngo nzamuvure."

Tom Close

Dr Muyombo Thomas uzwi cyane nka Tom Close

Icyakora ibi siko byagenze cyane ko Tom Close yahishuriye aba banyeshuri ko umubyeyi we yitabye Imana ubwo yari ageze mu wa kane w'amashuri abanza. yakomeje avuga ko ibi byamugizeho ingaruka dore ko yatangiriye amashuri ye La Colombiere akahava ajya kwiga mu cyaro kubera ko umubyeyi we wamwitagaho yari amaze kwitaba Imana bityo akajya kuba kwa sekuru.

Tom Close ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse akaba umwe mu bakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika ariko kandi akaba n'umuganga wabyigiye muri Kaminuza y'u Rwanda aho yavanye impamyabumenyi yatumye benshi mu batamukurikira cyane muri muzika bamwita Dr Muyombo Thomas.

UMVA HANO INDIRIMBO TOM CLOSE YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyemana azarias5 years ago
    Nibyizap? Tom closs ndamwemera





Inyarwanda BACKGROUND