RFL
Kigali

Tom Close wizihiza isabukuru y'imyaka 5 akoze ubukwe yasabye abantu kureka kotsa igitutu ab'ibyamamare batararushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2018 15:29
0


Tariki 2 Ugushyingo 2013 nibwo Tom Close umuhanzi w'icyamamare hano mu Rwanda yasabye anakwa Niyonshuti Ange Tricia kuri ubu bizihiza isabukuru y'imyaka itau bamaze ababyeyi bahaye umugisha kubana kwabo. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Tom Close yasabye abantu kurekera kotsa igitutu ab'ibyamamare batararushinga.



Tom Close avuga ko mu myaka itanu amaranye n'umugore we yungutse byinshi ariko mu bijyanye na muzika ngo yungutse umufasha nyine, aha Tom Close yagize ati"Kuba narashatse  byampaye ikintu kinini cyane byampaye ko ubuzima bwanjye burushaho kugira intego runaka bigenderaho, gukora umuziki mfite umufasha byo si ibintu byoroshye yego ariko nanone biroroshye, iyo ukiri umusore buri butumwa bwose ushatse uraburirimba ariko ubu hari ibyo ntaririmba kuko bigiye hanze abantu batangira kuvuga ngo buriya yaririmbye umufasha we batandukanye ... bituma umuntu adapfa kuririmba buri butumwa bwose abonye."

Tom Close yakomeje avuga ko gusa kubwe bitamugora cyane ko umufasha we ari umuntu bahuza umufasha muri byose ati"Ku rundi ruhande biroroshye kuko umufasha wanjye aranyumva akangira inama, aranshyigikira mbega  amaboko nari mfite yari abiri ariko ubu yabaye ane,umutwe wari umwe  ubu yabaye ibiri urumva imitwe y'abantu barenze umwe baricara bakajya inama...." Tom Close avuga ko nyuma yo gushaka abantu batangiye kumufata nk'umuntu mukuru kandi byamushimishije kandi iyo abantu bagufata gutyo ugomba guharanira kudatenguha icyo cyizere uba wagiriwe."

Tom Close

Tom Close yasabye anakwa umufasha we tariki 2 Ugushyingo 2013

Muri iki kiganiro Tom Close yagiranye na Inyarwanda.com yabajijwe inama yagira abandi bantu b'ibyamamare batarashaka, aha akaba yagize ati" Buriya gushaka ni nko gupfa ntabwo abantu bavukiye rimwe bapfira umunsi umwe cyangwa ngo abantu bakundana bapfire umunsi umwe buri wese agira igihe cye. no gushaka rero burya buri muntu agira igihe cye. " Tom Close yakomeje avuga ko umuntu gushaka bisaba ko abanza akabona uwo bazabana. uyu muhanzi ahamya ko igihe umuntu yaba icyamamare cyangwa undi uwo ari we wese yabayabonye uwo babana kandi akaba yiteguye gushaka nawe yashaka ntawe ubashyizeho igitutu.

Uyu muhanzi yakomeje yibutsa abantu b'ibyamamare ko gushaka ari kimwe mu bintu bigomba kubaho mu buzima nubwo ntawe ugomba kubasunika ngo bashake huti huti ariko nawe agamya ko ari ibintu bya ngombwa. Tom Close asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko afite imishinga inyuranye y'indirimbo yiganjemo indrimbo ze wenyine ndetse n'izindi ari gukorana n'abahanzi bo hanze zizajya hanze vuba aha. aha akaba yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bya muzika amaze iminsi akora kandi abizeza kutazabicisha irungu ukundi.

REBA HANO INDIRIMBO 'NABIGIZE INDAHIRO' TOM CLOSE YEMEZA KOAGIYE GUSHYIRA HANZE AMASHUSHO YAYO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND