RFL
Kigali

Tom Close twapfaga ibibazo by’amafaranga kera ataraboneka, ubu nta kibazo – Dj Zizou

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2015 14:45
3


Abanyarwanda nibo bavuga bati “ Nta mvura idahita”. Nibyo koko nta mvura idahita, ukurikije ko nyuma y’imyaka hafi itanu abagabo babiri bazwi muri muzika nyarwanda, Tom Close na Dj Zizou badacana uwaka, muri iyi minsi bongeye kugaragara bari kumwe baseka bahuje urugwiro, ibintu mu minsi ishize byari bigoye cyane.



Ibibazo bya Tom Close na Dj Zizou byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2011, ubwo bombi bateranaga amagambo mu buryo bukomeye mu itangazamakuru, aho Dj Zizou yashinjaga Tom Close kumwambura amadorali 200 akagerekaho n’agasuzuguru, naho Tom we akavuga ko azamwishyura n’agabanya amagambo agenda avuga, ibintu byasakuje cyane muri icyo gihe.

Dj Zizou

Aba bagabo hari hashize igihe kinini badacana uwaka

Nk’uko Dj Zizou yabivugaga ngo yari yafashije Tom Close mu mirimo imwe n’imwe yo gutegura design ya album ye yari yise ‘Ntibanyurwa’. Icyo gihe Dj Zizou yari yasezeranye na Tom Close kumwishyura amadorali 200 ariko uyu muhanzi amusaba ko yamufasha akabimukorera akazamwishyura nyuma amaze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nka kimwe mu bikorwa yararimo kandi yari yizeye ko azegukana bikazamuzanira amafaranga menshi muri iyo minsi.

Gusa ngo nyuma yo kwegukana iri rushanwa Dj Zizou yategereje ko Tom Close yibwiriza akamwishyura araheba, ari nabwo yatangiye kumwiyishyuriza abonye byanze abishyira mu itangazamakuru. Icyo gihe Tom Close yemeye uyu mwenda ariko avuga ko azishyura Dj Zizou mu gihe azaba yagabanyije amagambo dore ko ariyo mpamvu yatangaga atamwishyura.

Tom Close

Tom Close na Dj Zizou bari bamaze imyaka bapfa isaga ibihumbi 150 by'amafaranga y'u Rwanda

Mu mwaka ushize wa 2014 ubwo Dj Zizou yaganiraga na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda, yongeye guhamya ko atarabona amafaranga ye kandi yahisemo gutuza kugirango yishyurwe nkuko yari yabisezeranyijwe.

Icyo gihe yagize ati “Murabizi neza ko muri 2011 yagiye mu itangazamakuru akavuga ko ngomba guceceka kugira ngo azanyishyure amafaranga yanjye. Ubu hashize imyaka itatu irenga ncecetse kugira ngo ndebe ko yanyishyura ariko wapi. Amafaranga ni ayanjye, narayakoreye agomba kuzayampa gusa nkeka ko atarayabona kuko iyo ayabona yari kunyishyura.”

Abajijwe niba nta kintu arabivuganaho na Tom Close muri iyi myaka igera kuri ine ishize ategereje kwishyurwa, Zizou yavuze ko bahura rimwe na rimwe mu nzu zitunganya umuziki gusa ngo abona uyu mugenzi we yarakaye kuburyo nta kintu babivuganaho. Ati, “Iyo mpuye na we, ni mu ma studio, mba mbona yasiritse nta kintu tuvugana. Gusa agomba kuzanyishyura, ni amadorali 200 andimo. Ndi kunguka kuko idorali ryarazamutse. Kunyishyura bishobora kuba byaramugoye kuko mbona atakibona ibiraka byo kuririmba. Ni ugutegereza”

Icyo gihe Tom Close we ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru yirinze kugira icyo atangaza ahitamo kwifata araruca arinumira yirinda kongera guterana amagambo n’uyu muDj nkuko byagenze mu 2011.

Dj Zizou

Mu birori biherutse kuba bya Iwacu night baje baganira bahuje urugwiro, bari kumwe na Christopher na Producer Clement

Gusa muri iyi minsi ya vuba aba bagabo bombi bongeye kugaragara bari kumwe bahuje urugwiro, nyuma yaho Dj Zizou atangiye kugaragara cyane agendana n’umuyobozi mukuru wa Kina music producer Ishimwe Clement.

Ibi byatumye inyarwanda.com , twifuza kumenya niba ibibazo bishingiye ku mafaranga aba bagabo bapfaga byaba byarakemutse maze twegera Dj Zizou ari nawe ubusanzwe wagaragazaga cyane ikibazo.

Uyu mugabo aganira n’umunyamakuru w’inyarwanda.com yahamije ko ubu nta kibazo bagifitanye, gusa yirinze kwemeza niba aya mafaranga yarayishyuwe koko, ahubwo ashimangira ko bombi bicaye nk’abantu b’abagabo bagakemura ikibazo, cyane ko bapfaga ibibazo by’amafaranga kandi kuri ubu bose bakaba bameze neza. Ati “ Tom twaricaye nk’abagabo turabikemura. Twese dufite amafaranga nta ribi. Twapfaga amafaranga, kera amafaranga yarataraboneka neza, ariko ubu nta kibazo cy’amafaranga dufite.”

Tom Close

Twagerageje kuba twanavugana na Tom Close gusa ntiyitabaga telephone ye igendanwa.

Dj Zizou

Dj Zizou muri iyi minsi aragaragara cyane ari kumwe na Kina music

Nyuma y’ibi twifuje no kumenya impamvu nyamukuru itumye muri iyi minsi Dj Zizou arimo kugaragara cyane ari kumwe na Kina music, maze mu magambo ye asubiza agira ati “ Kina turigukorana, imishinga ndi gukora ifite aho iri guhurira nabo, kimwe ni uko ndi guhuriraho n’abandi bahanzi. Kuri album ndimo gutegura Kina music yamfashijemo nkuko indi lebel yose yamfashije, ntabwo ngarukira k’umuhanzi umwe gusa, uburyo nakoranye n’abandi ni nabwo nabo turi gukorana nta kindi gikomeye kirimo aho.”

Naho kubivugwa ko yaba yaraniyambajwe n’umuyobozi mukuru w’iyi nzu ngo amufashe gushyigikira Knowless abashe kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star nabyo twabimubajije tumubaza niba kuko yaba ashyigikiye ko Knowless yegukana iri rushanwa. Aha yagize ati “ Sinzi ibi bintu bya Guma Guma sinjya byinjiramo cyane, gusa nkeka ko byanshimisha ayitwaye(Knowless). Nta kintu bitwaye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    mbega byira muge mushakisha ukuntu tom yavugwa dore yarazimye
  • 8 years ago
    Uwp mwana ayitwaye ntaribi, arayikwiye
  • va8 years ago
    Yampayinka umuntu tom asumba ubu areshya ate kwekwekwekwe





Inyarwanda BACKGROUND