RFL
Kigali

Tom Close na Tricia bibarutse ubuheta bahaye izina rya Elan

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2017 15:14
10


Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Elan. Uyu mwana wabo wa kabiri, aje akurikira imfura yabo y’umukobwa ‘Ineza Ella’ bibarutse tariki 16 Kanama 2014.



Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta.  Tom Close akoresheje urubuga rwa Instagram yasabye inshuti z'umuryango we gufatanya nabo gushima Imana kuko yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu.

Uyu mwana w'umuhungu wa Tom Close na Tricia, bahise bamufunguriza konti ya Instagram ndetse Tom Close ahita atangariza abamukurikira kuri Instagram ko amafoto y’umuhungu we (Elan) bayasanga kuri konti bamufungurije ku munsi yavukiyeho, iyo konti ikaba ari @elan_tclose.

Kugeza ubu kuri iyi konti ya Elan, hariho ifoto ye imwe gusa, munsi yayo hakaba handitseho ngo “Hello to every one.” bivuze ngo 'Muraho mwese'. Ubwo Inyarwanda.com twandikaga iyi nkuru, Elan yari amaze kugeza abantu 193 bamukurikira kuri Instagram (Followers) mu masaha abiri gusa konti ye yari imaze ifunguwe. Ifoto ye imazeho amasaha abiri gusa, imaze kugeza ‘Likes' 139 (abantu bayishimiye). Ifoto ya Elan ariko yashyizwe hanze na Tom Close ntabwo igaragaza mu maso he. Tom Close yagize ati:

Mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye, Imana ibahe umugisha. 

Tom Close

AMAFOTO agaragaza umugore wa Tom Close akuriwe

Iyi ni yo foto ya Tricia akuriwe iherutse kujya hanze

JPEG - 44.2 kb

Tricia hamwe n'imfura ye yabyaranye n'umugabo we Tom Close

Image result for Umwana wa Tom Close

Tom Close na Tricia hamwe n'imfura yabo

Image result for Umwana wa Tom Close

Tom Close ni umuhanzi wanditse amateka yo gutwara Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NBA 6 years ago
    nibonkwe, nibonkwe. Gusa couple yabo ndayikunda cyane. Imana izamfashe nanjye nzagire urugo rwiza nk'urwabo
  • J6 years ago
    Family tom close yapfuyiki naba family Knowles ? KINA MUSIC yajemo uruntu runtu bitewe numugore wa tom
  • Ruth 6 years ago
    incwi incwi mama congs dear muzasubireyo ntamahwa.
  • Dallas 6 years ago
    Ko uri kumubyaza vuba vuba ra?indahekana uragirango umusazishe Kare? Gusa uwo niwo wawe iriya mfura siyawe 2
  • Tom Teal Friend6 years ago
    Imana muri kumwe kandi ujye wibukaka gusenga.
  • bedie6 years ago
    ooo ! ndabikunze cane
  • Uwimana Alice6 years ago
    Musubireyo ntamahwa , imana ibakurize abo bamarayika. Tom suzugura abavuga yuko umwana wambere ataruwawe, naba shaka kuguteranjya nu mugore, bime amatwi. Ababjyagwanda bakunda byashitse. Amen
  • Coco6 years ago
    Imana ishimwe cyane tubahaye impundu ku umugisha Uwiteka abahaye. Tom ngukundira ko wichisha bugufi, uri umuntu mwiza. Ujye ukunda Imana cyane uyubahe kuko nayo irakubahisha. Congratulations.
  • Mugisha Kevin 6 years ago
    U guys are so funny for ur comments ? Be happy guys, we have new born , from scandnavia (€)
  • Ulk6 years ago
    Aliko ntawunezarubanda koko, umwanawe wambere yanzekumwerekana akivuka muti suwe ngoninumu métisse, na knowless nukobyagenze muti yavukanye ubusembwa ubundi ngosuwa clément. Nonumwana wa2 aramwerekanye muti ntacyobitumaliye. Mwaretse ubutindibwanyu kontahobuzabageza koko





Inyarwanda BACKGROUND