Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Elan. Uyu mwana wabo wa kabiri, aje akurikira imfura yabo y’umukobwa ‘Ineza Ella’ bibarutse tariki 16 Kanama 2014.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta. Tom Close akoresheje urubuga rwa Instagram yasabye inshuti z'umuryango we gufatanya nabo gushima Imana kuko yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu.
Uyu mwana w'umuhungu wa Tom Close na Tricia, bahise bamufunguriza konti ya Instagram ndetse Tom Close ahita atangariza abamukurikira kuri Instagram ko amafoto y’umuhungu we (Elan) bayasanga kuri konti bamufungurije ku munsi yavukiyeho, iyo konti ikaba ari @elan_tclose.
Kugeza ubu kuri iyi konti ya Elan, hariho ifoto ye imwe gusa, munsi yayo hakaba handitseho ngo “Hello to every one.” bivuze ngo 'Muraho mwese'. Ubwo Inyarwanda.com twandikaga iyi nkuru, Elan yari amaze kugeza abantu 193 bamukurikira kuri Instagram (Followers) mu masaha abiri gusa konti ye yari imaze ifunguwe. Ifoto ye imazeho amasaha abiri gusa, imaze kugeza ‘Likes' 139 (abantu bayishimiye). Ifoto ya Elan ariko yashyizwe hanze na Tom Close ntabwo igaragaza mu maso he. Tom Close yagize ati:
Mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye, Imana ibahe umugisha.
Iyi ni yo foto ya Tricia akuriwe iherutse kujya hanze
Tricia hamwe n'imfura ye yabyaranye n'umugabo we Tom Close
Tom Close na Tricia hamwe n'imfura yabo
Tom Close ni umuhanzi wanditse amateka yo gutwara Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere
TANGA IGITECYEREZO