RFL
Kigali

Tom Close na Bruce Melodie beretse abana n’ababyeyi ko gukunda gusoma ari byo bizabageza ku iterambere

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:6/10/2015 9:20
1


Abahanzi Tom Close na Bruce Melodie, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ngororero mu gukangurira ababyeyi n’abana gushishikarira umuco wo gukunda gusoma, aho abana n’ababyeyi bagaragarijwe ko kugira umuco wo gukunda gusoma bakiri bato ari inkingi bazubakiraho iterambere ry’ahazaza habo.



Muri iki gikorwa cyateguwe n’umuryango “Save The Children”, aba bahanzi bifatanyije n’abaturage ba Ngororero kuri uyu wa Mbere, mu gusobanura ababyeyi uburyo bakwiye gutoza abana babo kugira umuco wo gusoma bakiri bato, babigisha ibintu bitandukanye nko kuririmba, kumenya uko bafata igitabo n’uko bakirambura n’ibindi bitandukanye byabafasha kumenya gusoma mu buryo bworoshye, bakagira ubumenyi babigiraho na mbere y’uko batangira amashuri abanza.

Abana bakanguriwe gukunda gusoma bakiri bato

Abana bakanguriwe gukunda gusoma bakiri bato

melodie

melodie

Bruce Melodie yataramiye ababyeyi n'abana, anabasaba gukunda gusoma

Bruce Melodie yataramiye ababyeyi n'abana, anabasaba gukunda gusoma 

Mu butumwa bwatanzwe na Tom Close na Bruce Melodie bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa, bagiye bagaruka ku kamaro ko gukunda gusoma ku bana bakiri bato, berekana ko gusoma ari ugufungura imiryango y’ubuzima bwiza n’iterambere, bakamenya ameteka n’ubundi bumenyi butandukanye bw’ibibera ku isi.

tom

tom close

tom close

tom close

Umuhanzi Tom Close nawe yataramiye abana n'ababyeyi anabaratira ibyiza byo gukunda gusoma

Umuhanzi Tom Close nawe yataramiye abana n'ababyeyi anabaratira ibyiza byo gukunda gusoma

Uretse kuba aba bahanzi bararirimbye indirimbo zabo zisanzwe zo gususurutsa abana n’ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa, Tom Close we yanaririmbye indirimbo ifite ubutumwa bwo gukundisha abana gusoma, iyi akaba yarayihimbye mu rwego rwo gukangurira n’ababyeyi kumenya ko gutoza abana babo umuco wo gusoma ari inshingano zabo, kandi ko bakwiye kubikora kuva umwana akiri muto kugeza afite imyaka 6 aho aba agiye gutangira guhabwa ubwo burezi mu ishuri.

Uwari uhagarariye Save The Children nawe yakanguriye abana n'ababyeyi gukunda gusoma

Uwari uhagarariye Save The Children nawe yakanguriye abana n'ababyeyi gukunda gusoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uhawenimana valens8 years ago
    Ibi nibyiza ababye nibashishikarize abana ahazaza habo heza basoma





Inyarwanda BACKGROUND