RFL
Kigali

Tom Close na Tricia bamaze kwibaruka imfura yabo, uyu muhanzi akaba ari nawe wibyarije umugore we

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/08/2014 14:41
52


Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014 nibwo umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close we n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bibarutse imfura yabo, uyu akaba ari umwana w’umukobwa bamaze no kwita akazina ka Ella, Tom Close usanzwe ari umuganga akaba ari nawe wafashije umugore we kwibaruka.



Niyonshuti Ange Tricia yabyariye ku bitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ari naho umugabo we Tom Close asanzwe akora akazi k’ubuganga, uyu muhanzi akaba n’umuganga akaba yanagize umugisha wo kwifashiriza umugore we kubyara, kugeza ubu yaba umubyeyi ndetse n’umwana amakuru dufite akaba ari uko bameze neza nta kibazo.

Tricia yari amaze iminsi atwite

Tricia yari amaze iminsi atwite

Tidjara Kabendera yahise ashyira ku rubuga rwa Instagram ifoto aterute imfura ya Tom Close

Tidjara Kabendera yahise ashyira ku rubuga rwa Instagram ifoto ateruye imfura ya Tom Close

Tom Close na Tricia bari bamaze igihe bategerezanyije amatsiko uyu mwana wabo w’imfura, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize bari bambikanye impeta bagasezerana kubana akaramata, ubu umuryango wabo ukaba wamaze kwaguka kuko wiyongereyemo imfura yabo Ella.

Tom Close na Tricia bakoze ubukwe mu mpera z'umwaka ushize

Tom Close na Tricia bakoze ubukwe mu mpera z'umwaka ushize

Reba amashusho y'indirimbo Good time ya Tom Close na Sean Kingston

Reba amashusho y'indirimbo 'Byararangiye' ikubiyemo amashusho y'ubukwe bwabo


Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsanzimana dayzz9 years ago
    musubireyo ntamahwa
  • Ones9 years ago
    Nimwonkweeee
  • m p9 years ago
    musubireyo ntamahwa
  • jlly9 years ago
    ooooohh congs muyombo!!!!!
  • Niyonsaba9 years ago
    Imana ibihe imigisha kandi ihezagire na ELLA
  • nshimiyimana alexis9 years ago
    Imana ibahe umugisha kndi ni mwonye
  • peterniyonzima9 years ago
    Nimwonkweeee!
  • muro9 years ago
    mbega byiza, none ko bahise bamwita nta bunnyano bazadutumiramo?
  • twizeyuwera daniel9 years ago
    uwo mwana imana imukuze!
  • drogba9 years ago
    ni byiza ntako bisa kugira umugabo mwiza wita kumufasha we nkawe. Tom nimwonkweee.
  • Mukantabana Felicie9 years ago
    Mbega byiza!!!Nimwonkwe!!!
  • alfredi9 years ago
    Mwonkwe munamuhimbi indirimbo shya murakoze
  • jadho9 years ago
    Nibonkwe nibonkwe
  • 9 years ago
    Wow gud natwe 2rishimwe!?
  • Sam9 years ago
    Nasubireyo ntamahwa.
  • ANASTASE9 years ago
    IMANA IKURIZE UWO MWANA MUKWIZERA. KANDI NIBONKWE.
  • niyonsaba hassina9 years ago
    Good subirayontamahwa
  • 9 years ago
    nasibireyo kandi uwo mwana imana imurinde iyisi
  • Jackson9 years ago
    Mbifurije kujya mukundana ubuzima bwanyu bwose0789168436
  • BIZIMANA Jean Marie9 years ago
    nimwonkwe!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND