RFL
Kigali

Mu buryo bushimishije, Tom Close na Tricia bifurije isabukuru nziza umuhungu wabo wujuje umwaka umwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/06/2018 16:37
0


Mu buzima bwa muntu aho buri wese ava akagera aba afite umwaka, ukwezi, umunsi, itariki n’isaha byihariye yavukiyeho. Mu mibereyo y’abantu rero, hari abizihiza uwo munsi, bakishimira isabukuru yabo hari n’abatabyizihiza kubera impamvu zitandukanye.



Kuri uyu munsi, tariki 21 Kamena umwana w’umwe mu bahanzi bazwi kandi bakunzwe cyane hano mu Rwanda yagize isabukuru maze ababyeyi be ndetse n’inshuti za hafi z’uyu muryango zifuriza ibyiza uwo mwana w’umuhungu wujuje umwaka umwe ari kuri iyi si. Uwo nta wundi ni Elan umwana wa kabiri wa Tom Close na Tricia.

Ubuheta bwa Tom Close na Tricia, yujuje umwaka umwe uyu munsi

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Tom Close yavuze ko uyu muhungu amunezeza bidasanzwe ndetse anamuha umugisha wa kibyeyi aho yagize ati “Isabukuru nziza muhungu wanjye Elan. Ntujya uhwema kunezeza mu buryo bwinshi. Ndakubona ugera kuri ejo hazaza heza mpora nkurotera unavamo umugabo w’igihangange Imana yakuremeye kuzaba. Unyura mu buryo amagambo atabasha gusobanura na gato. Ubu uri kuzimya buji imwe uyu munsi, ariko ndakwifuriza kuzazimya buji 999 mu gihe cy’ubuzima bwawe. Nguhaye umugisha muhungu wanjye Elan.”

Tom Close

Si Tom Close gusa wakoze ibi, ahubwo na Tricia umugore we, akaba na nyina wa Elan yivuye inyuma abwira umuhungu we akamuri ku mutima mu magambo meza cyane amutaka anamugaragariza urukundo amufitiye ndetse anifuza kuzabona abuzukuru bamuturutseho. Uko aba babyeyi bifurizaga ibyiza umwana wabo wa kabiri, ni nako abantu batandukanye bifurije isabukuru nziza uyu mwana banyuze ahatangirwa ibitekerezo. Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango, Tidjala Kabendera nawe ntiyahishe akamuri ku mutima ku buheta bwa Tom Close na Tricia, dore ko yamwifurije isabukuru nziza anamwita umwuzukuru we.

Ubutumwa Tricia yanditse yifuriza isabukuru nziza umuhungu we Elan

Tom Close hamwe n'umugore we Tricia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND