RFL
Kigali

TNP yashyize hanze amashusho y’indirimbo Mu mutwe yafatanije na Bruce Melody na Bull Dogg –VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/01/2017 21:53
0


Tracy na Passy abasore babiri bagize itsinda rya TNP ni bamwe mu bahanzi batangiye umwaka bahagaze neza imbere y’abafana babo nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Mu mutwe’ bakoranye n’abahanzi Bruce Melody n’umuraperi Bull Dogg.



Iyi ndirimbo niyo ibimburiye indi mishinga iri tsinda ry’abanyamuziki rya TNP riteganya muri uyu mwaka. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Passy ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yagize ati “ Abakunzi bacu twabahaga indirimbo nyinshi z’amajwi ariko ntibabone amashusho yazo zose, ubu rero intego twinjiranye muri uyu mwaka nkuko bakomeje kugenda babidusaba ni uko tugiye kujya dukora indirimbo tukayikurikiza amashusho yayo mbere yo gusohora indi.”

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Mu mutwe' 

Kanda hano ubashe kureba amagambo agize iyi ndirimbo(Lyrics) 

Tubibutse ko iyi ndirimbo ‘Mu mutwe’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na T Brown naho amashusho yayo akaba yakozwe na Mariva.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND