RFL
Kigali

TNP yahuje imbaraga na Naason bataka ubwiza bw’umwali wifite

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/07/2016 18:07
1


Tracy na Passy abasore babiri bagize itsinda rya TNP bashyize ahagaragara indirimbo yabo nshya bise ‘Sexy girl’ bakoranye na Naason. Ni indirimbo ibyinitse, aba basore batunganyirijwe na Pastor P.



Aba basore bavuze ko bakoze iyi ndirimbo bashaka guhindura imyumvire ya bamwe mu basore batabona neza abakobwa bizihirwa bishimira ubuzima mu mafaranga yabo.

Mu kiganiro na Passy, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, yagize ati “ Ni indirimbo ifite ubutumwa buri positive kandi ni nziza kurusha izindi zose twakoze mbere. Tuba tuvugira bashiki bacu tunabataka,  tunabahesha agaciro bafite.”

Akomeza agira ati “ Mu ndirimbo tuba tuvuga ko uko umuhungu yasohoka wenyine akigurira n’umukobwa nawe yabikora kuko abenshi ntabwo ariko babifata, bakeka ibindi ariko benshi usanga bitunze bari class bari sexy kandi biyubaha ariko ntibibabuza gufata umwanya nabo bakarya ayabo bakarya ubuzima(enjoy).“

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'SEXY GIRL'


Ku bwabo nk’uko Passy yabidutangarije ngo bumva ko iyi ndirimbo ari nziza kurusha izindi zose bakoze mu minsi yashize, ndetse biteguye ko amashusho yayo nayo azaza ari ku rwego rwo hejuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karim7 years ago
    Wooooow TNP this is lovely. We love you here in USA





Inyarwanda BACKGROUND