RFL
Kigali

TNP itangiranye umwaka, ibikorwa bishya bifite umwihariko – INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/01/2016 15:47
3


Nyuma yo gusoza umwaka wa 2015 bashyira ahagaragara album yabo ya mbere bise ‘Kamere’ itsinda rya TNP ritangiranye imbaraga umwaka wa 2016, aho bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere kuri album yabo nshya, uyu akaba ari nawo mushinga ubimburiye gahunda ndende ya muzika aba basore bateganya muri uyu mwaka.



Indirimbo bise ‘ Umunsi w’amateka’ ni indirimbo y’urukundo yumvikanamo umukobwa uririmba mu rurimi rw’icyesipanyolo, ituje bitandukanye n’indirimbo aba basore bari basanzwe bakora, aho bemeza ko ari indirimbo ishobora kwifashishwa mu bukwe.

Kanda hano wumve indirimbo 'Umunsi w'amateka' ya TNP

Mu kiganiro na Passy, umwe mu basore babiri bagize TNP, ubwo batugezagaho iyi ndirimbo yagize ati “ Dutangiye umwaka tubaha indirimbo yacu nshya yitwa Umunsi w’amateka. Ni indirimbo ifite umwihariko kuko yanditse neza kandi banayifashisha  mu bukwe. Iyi izaba iri kuri album ya kabiri, ikaba itandukanye n’izindi ndirimbo twakoze mbere.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    aba chr ndabakunda kdi mbarinyuma imana ikomese kubangura mubihangano byanyu
  • Alvin8 years ago
    Wow Very nice song. Respect to Pastor P Keep it up guyz.
  • Mugisha Elyse8 years ago
    ni byiza cyane peeeeeeee!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND