RFL
Kigali

TNP batangiye kugaragaza umusaruro w’ibyo bungukiye muri Primus Guma Guma Super Star – VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/09/2015 23:50
2


Nyuma yo kwitabira ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, abasore bagize itsinda rya TNP baratangaza ko iri rushanwa ryabahaye imbaraga zo kurushaho gukora muzika aho kuri ubu batangiye urugamba rwo kwambutsa muzika yabo hanze y’u Rwanda bakorana naba producers bakomeye mu karere.



Ibi aba basore babitangaje nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Ukumbuye iki batunganyirijwe na Ark Menz, mu gihe Washington ariwe wayitunganyije mu buryo bw’amajwi aba bombi bakaba ari abaproducers bakomeye cyane I Bugande ndetse bazwi no mu karere.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ukumbuye iki'

Mu kiganiro na Passy, yadutangarije ko kugeza ubu aba bagabo bombi bakoze ku mushinga w’iyi ndirimbo bamaze kubemerera kubafasha kuyimenyekanisha no kuyicuranga ku ma radio na televiziyo by’u Bugande. Ati “ Ni video iri ku rwego rwa East African, twakoranye naba producers beza i Bugande. Ni intambwe tuba duteye, turashaka ko TNP imenyekanisha ibikorwa byayo no hanze y’u Rwanda.”

TNP

Nyuma y'imyaka ikabakaba 6, ubu TNP bari gutegura album yabo ya mbere

Nyuma y’iyi ndirimbo aba basore bavuga ko kuri ubu umushinga ukomeye bimirije imbere ari imurikwa rya album yabo ya mbere ‘KAMERE’, bateganya igitaramo cyo kuyishyira hanze mu kwezi ku Gushyingo ndetse kuri ubu bakaba bageze kure bategura iki gikorwa.

TNP

Tracy na Passy bagize TNP bashimira cyane Primus Guma Guma Super Star, irushanwa bavuga ko ryabafashije kurushaho kwegerana n’abafana no kumenyekana ariko by’umwihariko rikaba ryaranabahaye amikoro yisumbuye mu bijyanye n’amafaranga bizera ko bizatuma umusaruro urushaho kuba mwiza kuri bo nk’abahanzi bifuza gutera imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cumberi8 years ago
    Nice video, iruta kure izo maze iminsi mbona pe. Iri ni iterambere rifatika. Mukomeze mudukorere ibintu byiza nk'ibi
  • Emmanuella8 years ago
    Wow Very nice video from handsome boyz. Aba bana ndabakunda cyane nubwo ntaba mu rwanda ngo mbabone. Gusa bakomeze bashyiremo ingufu they can be better than others in Rwanda. Keep it up guyz





Inyarwanda BACKGROUND