RFL
Kigali

TMC wiyemerera ko ari umurokore yagize icyo avuga ku kuba yaragotomereye inzoga ku rubyiniro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2017 16:11
9


Umuhanzi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ubwo begukanaga igikombe cya PGGSS7, uyu musore cyo kimwe na Platini baririmbana bagotomereye inzoga(Primus) ku rubyiniro bitungura abari bazi ko TMC ari umurokore.



Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera ngo tumubaze icyo avuga kuri iyi myitwarire idasanzwe yagaragaje nk'umurokore, aho twatangiye tumubaza niba koko asanzwe ari umurokore maze nawe arabihamya agira ati”Njye ndi umurokore wemera ko Yesu yambambiwe kugira ngo nkizwe ibyaha byanjye,…” , Aha TMC yahise akomeza yemeza ko asanzwe asengera mu itorero rya Foursquare Gospel church ribarizwa Kimironko.

TMCBishimiraga igikombe arinako bagotomera kuri Primus, aha TMC yari ayifashe amaze gucaho umusa

Abajijwe niba nk'umurokore aticuza kuba yaranywereye inzoga ku rubyiniro, TMC yavuze ko we atazi icyo abantu bita inzoga, yongeraho ko we n'ubusanzwe adakunze kuzinywa ariko bitavuze ko atasomaho dore ko ntaho abona muri Bibiliya babuza umuntu kunywa. Uyu muhanzi yongeyeho ko kuba agiye kwamamaza inzoga ya Primus kuyisogongeraho ntakosa yakoze.

TMC yavuze ko kunywa inzoga asanga  atari cyo cyakabaye ikibazo ahubwo ikibazo ari ingaruka zikugiraho. Ati " Ubukirisito bwanjye ntabwo bushingiye ku nzoga!." Uyu musore yongeyeho ko kuri we kuba yasoma ku nzoga atari icyaha, kuba yasoma ngo ku nzoga ntacyo bihindura ku myemerere ye. Ibi byatumye ashimangira ko atagendera ku mahame y’idini ahubwo agendera ku ijambo ry’Imana.

TMCAti" Gusomaho si icyaha singendera ku mahame y'idini ngendera ku cyo Imana insaba gukora..."

Abajijwe niba asanzwe anywa inzoga TMC yavuze ko atanywa inzoga nyinshi cyane ko ku bwe icupa rimwe gusa rihagije, ikindi yongeyeho ko kunywa inzoga kwe atabikora yihishe iyo abishatse azinywera aho ariho hose adashobora kwihisha kabone niyo yaba ari kumwe n'abo basengana.

 UMVA HANO ICYO TMC (DREAM BOYS) YAVUZE KUKUNYWERA INZOGA KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza6 years ago
    Usobanuye neza rwose.Bazegere na Pastor Rutayisire nawe abasobanurire neza.
  • M6 years ago
    TMC turimeranya kbs kndi erega ni akazi kndi buriya umuntu icyaha ni icyo akora kikamucira urubanza!!!!
  • Tom6 years ago
    Asobanuye neza kabisa!!!!!
  • Joannah Umukundwa6 years ago
    abo basore barashoboye kbs!! congs to all indatwa
  • GANZA6 years ago
    kabisa TMC asubije neza cyane!!!!!
  • Ruth 6 years ago
    yooooooo sha dream Boys igihe niki dear imana ikomeze ibazamure ndabakunda cyane
  • EMMANUEL6 years ago
    HEY DREAM TURABEMERA
  • ddd6 years ago
    none se mwagiraga ngo abemerere ko ari ikosa kandi yabikoze?abarokore ntibemer ibisindisha ahubwo barabirwanya ahubwo twavuga ko azi gusubiza adategwa, naho ubundi niba ari umurokore wa nyawe ntiyari kubikora, muzabaze n'abandi barokore mwumve icyo babivugaho niba ari ibyo. ICYO YEZU YAVUZE NUKO IGIHUMANYA UMUNTU ARI IKIMUSOHOKAMO ATARI ICYO ABAYARIYE CYANGWA SE YANYWEYE. ntitukihutire guca imanza ibyo tubirekere Imana ireba mu mitima yacu
  • 6 years ago
    Ikibazo ntabwo aruko wanyoye Primus ahubwo ikibazo nukubona umukristo ufata umwanya ungana nkuriya wose yamamaza PRIMUS!! Ahubwo NAKWIBANZA NTI:Ese uwo Yesu wa kubambiwe umwamamaza ryari? Ese koko uramukunda? uramwemera ? cg ahubwo ni ambiance kimwe nizindi zose? Naho Primus yo najye ndiwowe ntabwo nareka kuyinywa nafashe umwanya wajye ungana kuriya ariyo namamaza, ahubwo wanyoye nkeya.





Inyarwanda BACKGROUND