Umuhanzi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ubwo begukanaga igikombe cya PGGSS7, uyu musore cyo kimwe na Platini baririmbana bagotomereye inzoga(Primus) ku rubyiniro bitungura abari bazi ko TMC ari umurokore.
Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera ngo tumubaze icyo avuga kuri iyi myitwarire idasanzwe yagaragaje nk'umurokore, aho twatangiye tumubaza niba koko asanzwe ari umurokore maze nawe arabihamya agira ati”Njye ndi umurokore wemera ko Yesu yambambiwe kugira ngo nkizwe ibyaha byanjye,…” , Aha TMC yahise akomeza yemeza ko asanzwe asengera mu itorero rya Foursquare Gospel church ribarizwa Kimironko.
Bishimiraga igikombe arinako bagotomera kuri Primus, aha TMC yari ayifashe amaze gucaho umusa
Abajijwe niba nk'umurokore aticuza kuba yaranywereye inzoga ku rubyiniro, TMC yavuze ko we atazi icyo abantu bita inzoga, yongeraho ko we n'ubusanzwe adakunze kuzinywa ariko bitavuze ko atasomaho dore ko ntaho abona muri Bibiliya babuza umuntu kunywa. Uyu muhanzi yongeyeho ko kuba agiye kwamamaza inzoga ya Primus kuyisogongeraho ntakosa yakoze.
TMC yavuze ko kunywa inzoga asanga atari cyo cyakabaye ikibazo ahubwo ikibazo ari ingaruka zikugiraho. Ati " Ubukirisito bwanjye ntabwo bushingiye ku nzoga!." Uyu musore yongeyeho ko kuri we kuba yasoma ku nzoga atari icyaha, kuba yasoma ngo ku nzoga ntacyo bihindura ku myemerere ye. Ibi byatumye ashimangira ko atagendera ku mahame y’idini ahubwo agendera ku ijambo ry’Imana.
Ati" Gusomaho si icyaha singendera ku mahame y'idini ngendera ku cyo Imana insaba gukora..."
Abajijwe niba asanzwe anywa inzoga TMC yavuze ko atanywa inzoga nyinshi cyane ko ku bwe icupa rimwe gusa rihagije, ikindi yongeyeho ko kunywa inzoga kwe atabikora yihishe iyo abishatse azinywera aho ariho hose adashobora kwihisha kabone niyo yaba ari kumwe n'abo basengana.
UMVA HANO ICYO TMC (DREAM BOYS) YAVUZE KUKUNYWERA INZOGA KU RUBYINIRO
TANGA IGITECYEREZO