RFL
Kigali

TMC ari guturika akaririra mu biganiro iyo ahuza indirimbo yabo nshya ‘Wagiye kare’ n’ubuzima bwe bwo gukura atagira se-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 19:59
7


Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys. Aba basore baherutse gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Wagiye kare’ ikubiyemo ubutumwa bw’umwana wibuka umubyeyi we witabye Imana cyera akaba ababajwe n'uko iterambere rye umubyeyi we yagiye ataribonye amateka ahuye naya TMC.



Uyu musore TMC amaze guturika inshuro ebyiri zose akaririra muri studio za Radio cyane iyo ari kugaruka ku busobanuro bw’iyi ndirimbo. Ubwa mbere byabaye ubwo yari muri studio za KT Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 aha akaba yabajijwe kuri iyi ndirimbo agaturika akarira cyane ku buryo byabaye ngombwa ko Platini ariwe uhatwa ibibazo by’itsinda mu gihe TMC we yari akibuka amateka ye yayahuza n’indirimbo bikarangira ari amarira.

REBA HANO UBWO TMC YARIRIRAGA KURI KT RADIO


TMC

TMC asuka amarira muri studio za Radio Rwanda

Nyuma ya KT Radio aba basore ubwo bari kuri Radiyo Rwanda nabwo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 mu kiganiro Amahumbezi, yahuje iyi ndirimbo n’ubuzima TMC yagiye anyuramo cyane ko yabuze papa we afite imyaka icumi bityo ngo kuba yarize amashuri yose akayarangiza ubu akaba abaye umugabo ariko ibyo akora byose papa we adahari ngo byibuza abirebe biri mu bimutera agahinda gakomeye. Hano TMC yari yagerageje kwifata nk'uko yanabigarutseho ariko kwihangana byamunaniye arongera araturika ararira baba barekeye aho kumubaza bazamura iyi ndirimbo ho gato.

TMC Amarira TMC yaririye muri Radio Rwanda yatumye ikiganiro bagihagarika gato

Ku ruhande rwa Platini we avuga ko adahuje amateka n’iyi ndirimbo ariko hari umuntu azi ari nawe baririmbiye iyi ndirimbo. Ariko nanone TMC we ahamya ko iyi ndirimbo atari ubuzima bwe baririmbye ahubwo byahuriranye nyuma y'uko indirimbo igiye hanze aribwo yatangiye kumukora ku mutima.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘WAGIYE KARE’ YA DREAM BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nonese Muzuzi ntabwo ari papa wawe?
  • Aimable6 years ago
    Iyi ndirimbo ishibora kuza kuntera guhahamuka ahubwo maze iminsi 3 nyumva ntakuraho keretse iyo umuntu ampamagaye kuri telphone. Wagirango ni amateka yanjye bakopeye
  • Kabebe6 years ago
    Oooooh, very sorry Brother@TMC,Ukuntu witonda iyaba yaragize amahirwe yo kubibona umunota umwe byibuze warabaye umugabo!!! So sad ark Imana nayo izabiguheramo umugisha kd Imana izaguhe umufasha ugukwiriye byimazeyo, nice song by the wei,Mbemera bitagabanyije. Indatwa Forever
  • Fabrice 6 years ago
    nge simuzi sinanamushyinguye. yankozeho kbsa
  • Nina6 years ago
    Iyi song irenze ukwemera . Iteye agahinda
  • john6 years ago
    nibe nawe waramubonye uzi nuko asa naho njyewe sinzi nuko asa, mn buri wese arize hacika umuvu wa marira
  • reka6 years ago
    reka reka muzuzi ni se wabo, ariko tmc yiteje abantu, kuriri abanyarwanda ni ukwiririra baraje bakote mwana wa ma!





Inyarwanda BACKGROUND